Perezida Kagame yitabiriye inama ya EAC-SADC ku kibazo cya DR Congo

Ku wa Gatatu, tariki ya 13 Kanama 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu n’abayobozi mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADC) ku kibazo gikomeje gutuma habaho umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Inama yabaye mu buryo bwa kure (virtual), kandi…

Read More

Abaturage Batangiye Gusuzumisha Amakuru yabo kugira ngo Bahabwe Indangamuntu Nshya z’Ikoranabuhanga zizajya Zitangwa kuva Umuntu Akivuka

Mu rwego rwo gukomeza guhanga udushya no gutanga serivisi zihuta kandi zizewe, Leta y’u Rwanda yatangije indangamuntu nshya y’ikoranabuhanga, izajya ihabwa buri Munyarwanda kuva akivuka. Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Irangamimerere (NIDA) cyatangije kumugaragaro iyi gahunda y’indangamuntu y’ikoranabuhanga mu imurikagurisha ribera i Gikondo (Expo Ground). Biteganyijwe ko iyi ndangamuntu izatangira gukoreshwa ku mugaragaro muri Kamena 2026. Nyuma…

Read More

Umugabo Ukekwaho Gufata Ku Ngufu Umwana We Bakabyarana Abana 4 no Gutwara Abagore b’Abandi i bugande Inkuru ye yateje invururu mu Karere ka Gatsibo

Mu Karere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba, haravugwa inkuru iteye agahinda y’umugabo witwa Mugabugurake Donath, ukekwaho ibikorwa by’ubugome birimo gufata ku ngufu umwana we w’umukobwa, kumubyara abana bane, no gutwara abagore b’abandi baturage abajyana mu gihugu cya Uganda. Ibyaha Bikomeye Bikekwa kuri Mugabugurake Donath Amakuru aturuka mu Murenge wa Gitoki, Akarere ka Gatsibo, avuga ko Mugabugurake…

Read More

Tariki ya 18 zukwa 8 2025 nibwo intambara hagati Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hamwe n’umutwe wa M23 izahagarara hagendewe kumasezerano  yasinyiwe I Doha

Ku itariki ya 1 Kanama 2025, Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hamwe n’umutwe wa M23 basinyiye i Doha mu gihugu cya Qatar “Amasezerano y’amahoro “), arimo ingingo zireba uburyo bwo kugarura ’amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo. Iyi nyandiko yagaragazaga ko hari  gahunda ngenderwaho yuko  ibiganiro by’amahoro zizarangira  bitarenze itariki ya 18…

Read More

kayonza : Itorero “Abadakata Hasi” Ribuza Abayoboke Baryo Kwima Ibintu Abo Bashakanye Ndetse No Kutarya Ibiryo Bigeretse Kuko Ngo Nabyo Biba Byasambanye rikomeje kuvugisha benshi

Mu Karere ka Kayonza, by’umwihariko mu Mirenge ya Kabare na Rwinkwavu, haravugwa itorero ryitwa “Abadakata Hasi” ryadutse mu bihe bya COVID-19. Iri torero ryateje impaka n’ikibazo gikomeye mu buyobozi n’abaturage kubera imyemerere n’imyitwarire y’abaryitabira, itandukanye cyane n’iy’andi madini asanzwe. Abayoboke b’iri torero bagaragaza imyemerere idasanzwe, harimo: – Kutemera gahunda za Leta: Banga kwitabira gahunda za…

Read More

Karere ka Muhanga Hafashwe Abakekwaho Ubugizi bwa Nabi: Abagabo 13 n’Abagore 2 Barafunzwe

Tariki ya 3 Kanama 2025, mu midugudu ya Rugarama na Gifumba, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, Polisi ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, yafashe abantu 15 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano. Muri aba bantu bafashwe harimo abagabo 13 n’abagore 2, bakekwaho ubujura bukorwa nijoro, aho bategera abaturage bakabambura, gutobora amazu bakiba,…

Read More

REB YASOBANUYE NEZA UKO SISTEMU YO GUSIMBURANYA ABARIMU IKORA

Mu rwego rwo gukemura impungenge z’abarimu ku bijyanye n’imitangire y’akazi n’imyimukire, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) cyatangaje ibisobanuro birambuye kuri gahunda yifashisha ikoranabuhanga mu kwimura no gushyira abarimu mu myanya binyuze muri Teachers Management Information System (TMIS). Ibi byabereye mu biganiro byabaye ku wa 31 Nyakanga i Kigali, byitabiriwe n’abarimu n’abayobozi mu nzego z’uburezi…

Read More

U Rwanda Ruri kumwanya wakangahe  mu Burezi ku Mugabane wa Afurika? Ese  Minisitiri Mushya  Impinduka yazanye  zigiye guhindura iki ?

U Rwanda rukomeje kwiyubaka mu bijyanye n’uburezi nyuma y’imyaka myinshi rugaragaza ubushake bwo gutanga uburezi bufite ireme. Nubwo hari intambwe zatewe, raporo zitandukanye zerekana ko u Rwanda rugifite urugendo rurerure mu kugera ku rwego rushimishije mu karere ndetse no ku rwego rwa Afurika. Mu bushakashatsi bwa World Bank’s Human Capital Index (HCI) ya 2020, u…

Read More

Ibizamini bya Leta Bikomeje Gukosorwa neza: Dr. Bernard Bahati yasabye abakosora  gukomeza gukosora  nta buriganya

Ibizamini bya Leta Bikomeje Gukosorwa neza: Dr. Bernard Bahati yasabye abakosora  gukomeza gukosora  nta buriganya Uyumunsi  tariki ya 1 Kanama 2025, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bernard Bahati, yagize  uruzinduko rwe mu bigo bitandukanye bikorerwamo igikorwa cyo gukosora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange n’icyisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2024/2025. Mu…

Read More

Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana yatangaje ibikubiye muri gahunda ya Mutation & Permutation y’abarimu igiye gutangira uyumunsi : Hari impinduka n’amabwiriza mashya

Kuruyumunsi ku  wa gatanu tariki ya  1 Kanama 2025, gahunda nshya yo kwimurwa kw’abarimu (mutation) no guhererekanya aho bakorera (permutation) iratangira, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Joseph Nsengimana, mu kiganiro yagiranye n’abarimu ndetse n’abayobozi b’inzego z’uburezi mu gihugu hose. Iyi gahunda igamije kunoza uburyo abarimu bimurwa mu buryo burambye, bubahiriza inyungu rusange z’abanyeshuri ndetse…

Read More