Minisitiri Nsengimana Joseph yagaragaje ingamba nshya zo kongerera abanyeshuri ubumenyi mu mibare n’andi masomo ya siyansi aho abatsinze imibare ari 27/%

Mu gihe imibare ikomeje kuba kimwe mu masomo akigora abanyeshuri mu Rwanda, Minisitiri w’Uburezi, Bwana Nsengimana Joseph, yatangaje ko hashyizweho ingamba zihamye zo kuzamura urwego rw’imitsindire yaryo, ndetse n’andi masomo ya siyansi.

Ibi yabitangaje ku wa 19 Kanama 2025, ubwo hatangazwaga amanota y’abarangije amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye. Ku banyeshuri barenga ibihumbi 200 bakoze ibizamini bya Leta, abatsinze isomo ry’imibare bangana na 27% gusa, bikaba biri hasi cyane ugereranyije n’andi masomo nk’Ikinyarwanda (98%), Icyongereza (72%), Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (71%), ndetse n’Iyobokamana (75%).

Minisitiri Nsengimana yavuze ko izi ngero zerekana ikibazo gikomeye mu myigishirize y’imibare, ashimangira ko ari ngombwa gushyiramo imbaraga. Yagize ati:

“Abanyeshuri 27% ni bo batsinze imibare. Iyi si imibare ishimishije. Mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi, imbaraga zose zigiye gushyirwa mu masomo ya siyansi, cyane cyane imibare, kugira ngo abanyeshuri barusheho kuyitsinda neza.”

Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, isomo ry’ubugenge ryatsinzwe ku kigero cya 27.55%, imibare ku kigero cya 45.8%, naho ibinyabuzima (Biology) ku kigero cya 44.75%. Ibi byatumye hanzurwa ko mu rwego rwo kunoza imyigishirize, amashuri agomba kongererwa ubushobozi mu by’amashami ya siyansi.

Minisitiri Nsengimana yakomeje agira ati:

“Ibi byerekana ko tugomba gushyira imbaraga nyinshi mu myigire ya siyansi. Mu byiciro bishya twashyizeho (Learning Pathways), buri munyeshuri azajya yiga imibare, kabone n’iyo yaba yibanda ku ndimi. Ibi bizamura ubushobozi bwabo mu bumenyi rusange.”

Yongeyeho ko raporo nk’iyi ituma ubuyobozi bubasha kumenya aho hakiri intege nke, bityo hakafatwa ingamba zinoze. Yagize ati:

“Ibi bipimo, nubwo bidushengura umutima, biradufasha kumenya aho dushyira imbaraga. Nk’uko abanyarwanda bavuga, ‘Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka’. Twabonye aho ikibazo kiri, none tugiye gushyiramo ingufu.”

Izi ngamba nshya zizibanda ku:

– Gutoza abarimu uburyo bushya bwo kwigisha imibare n’ubugenge

– Gukoresha ikoranabuhanga ryorohereza abanyeshuri kwiga amasomo ya siyansi

– Guhuza imyigishirize n’icyerekezo cy’igihugu mu guteza imbere siyansi n’ikoranabuhanga

– Gushyiraho amahugurwa yihariye ku barimu b’amasomo agoranye

Ministeri y’Uburezi yemeza ko gukemura iki kibazo bizafasha igihugu gutegura abanyarwanda bafite ubumenyi buhanitse mu by’ubumenyingiro n’ikoranabuhanga, nk’uko bikubiye muri gahunda y’iterambere rirambye.

2 thoughts on “Minisitiri Nsengimana Joseph yagaragaje ingamba nshya zo kongerera abanyeshuri ubumenyi mu mibare n’andi masomo ya siyansi aho abatsinze imibare ari 27/%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *