Mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi no kugabanya icyuho hagati yo kurangiza amashuri yisumbuye no gutangira muri kaminuza, Ministeri y’Uburezi mu Rwanda yatangaje ko amanota y’abarangije icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A’Level/S6) mu mwaka w’amashuri wa 2024–2025, azatangazwa mbere y’uko uKu kwezi kwa Kanama Kurangira. Ni ubwa mbere ibi bibaye mu mateka y’igihugu, kuko mu bihe byashize abanyeshuri basozaga amashuri yisumbuye babaga bagomba gutegereza hafi umwaka wose ngo batangire muri kaminuza.
Iyi gahunda y’impinduka ni imwe mu ngamba nshya zashyizweho na Ministeri y’Uburezi, mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi no korohereza abanyeshuri kubona amahirwe yo gukomeza amashuri yabo ku gihe. Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Joseph Nsengimana, ubwo hatangazwaga amanota y’abarangije amashuri abanza na O’Level ku wa Kabiri tariki ya 19 Kanama 2025, hakurikiyeho gutangaza amanota y’abarangije S6.
NI MURI Gahunda nshya Zirimo
– Kuzamura ireme ry’uburezi: Kwiga bitabangikanye n’indi mirimo bigabanya ubushake buke mu banyeshuri, bituma babasha kwitangira amasomo yabo neza.
– Kwitegura isoko ry’umurimo kare: Umwaka umwe w’ubusa wagiraga ingaruka mbi mu gihe cy’ubushomeri. Ubu abanyeshuri bazajya barangiza kaminuza hakiri kare, bitegure guhangana ku isoko ry’umurimo.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko iyi gahunda nshya ari kimwe mu bikorwa bizafasha guteza imbere gahunda ya Leta y’imyaka irindwi, aho u Rwanda rwiyemeje gushora imari mu burezi bufite ireme. Yagize ati: “Ubu buryo ni kimwe mu bigaragaza ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’uburezi idaheza kandi irengera ejo hazaza h’igihugu.”
Bamwe mu babyeyi bishimiye iyi gahunda nshya. Uwitwa Mukandekezi Vestine yagize ati: “Umwana wanjye yasoje S6, sinari nzi ko amanota azasohoka vuba. Ibi bidufasha gutekereza kaminuza hakiri kare, tukamenya aho tumushyira, tutagombye gutegereza umwaka.”
Uwizeyimana Jean Paul, umwe mu barangije S6, yavuze ko iyi gahunda imuhaye icyizere: “Ndashaka kwiga ubuvuzi. Kuba amanota agiye gusohoka kare ni amahirwe, nzahita nsubira ku ntebe y’ishuri nta gutinda.”

Scratch cards always felt like pure, instant joy as a kid! Seeing platforms like JL Boss bring that excitement online is cool. Thinking of checking out the jl boss app download apk for a quick spin – convenience is key! ✨