Mu gihe ibintu byinshi bitangaje bibera ku mbuga nkoranyambaga, mu mujyi wa Noida mu Buhinde, hamenyekanye inkuru y’umugore w’imyaka 30 witwa Nisha, watanze ikirego ku mugabo we, amushinja kumubuza gukoresha Instagram neza, bikamuviramo gutakaza abamukurikira aribo twita abafollowers .
Ikibazo Cyabaye Kimenyekana ku Mbuga Nkoranyambaga nyuma yahoo uyuugore atanze ikirego Kidasanzwe
Nisha yageze kuri sitasiyo y’apolice mu karere ka Hapur, avuga ko umugabo we, Vijendra, yamusabye kumara igihe gito kuri telefone agakora imirimo yo mu rugo. Nisha yavuze ko ibi byatumye atabasha gushyira amafoto n’amashusho ku mbuga ye nka mbere. Yahoraga ashyiraho Reels ebyiri ku munsi, ariko ubwo yari atangiye gukora imirimo yo mu rugo, ibyo ntibyashobotse, maze atakaza abamukurikira babiri ku munsi umwe. Ibi byatumye ahitamo kuva mu rugo, asubira iwabo, ndetse anarega umugabo we.
Kuri benshi, Instagram ni urubuga rwo gusura gusa, ariko kuri Nisha, rwari urubuga rw’imibereho ye, aho yabonaga agaciro n’amarangamutima ye. Gutakaza abamukurikira babiri ku munsi byari ikimenyetso cyo kugabanuka k’umubare w’abamushyigikiye, kandi ibi byamuteye agahinda gakomeye.

Mbere y’uko amakimbirane atangira, Nisha na Vijendra babanaga neza. Bari abashakanye basanzwe, babana mu buryo busanzwe. Nisha yakundaga cyane gukoresha Instagram, naho Vijendra yashakaga ko umugore we akora imirimo isanzwe yo mu rugo.
Amakimbirane yatangiye ubwo Vijendra yagaragazaga ko Nisha adakora imirimo yo mu rugo kuko aba yibereye kuri Instagram. Kuri we, ntibyari bikwiye ko umugore we ahora kuri telefone yirengagije inzu. Gusa kuri Nisha, ibyo yategekwaga gukora byari imbogamizi ku buzima bwe bwo kuri internet.
Nisha ntiyari asanzwe ari umukozi wo mu rugo, ahubwo yari umunyabugeni kuri Instagram. Yakoraga Reels buri munsi, atanga inama ku bijyanye n’imyambarire, imbyino, n’ibindi bintu byashimishaga abamukurikira be. Ibi byari bimugira umuntu ufite intego, ariko imirimo yo mu rugo yabaye nk’imbogamizi kuri izo nzozi.
Iyo Nisha yatakazaga abamukurikira babiri, yabifata nk’icyaha cyakozwe n’umugabo we. Yafashe icyemezo cyo kuva mu rugo, ajya iwabo, anajyana ikibazo kuri polisi. Yatangaje ko yabuze umwanya wo gukora Reels kubera ko yabaga akora imirimo gutera ipasi, koza ibyombo, n’andi masuku mu rugo.
Polisi y’umujyi wa Hapur yatunguwe n’ikirego cya Nisha. Yatangaje ko umugabo we yamubuza gukora ibyo akunda ku mbuga nkoranyambaga, bigatuma atakaza abamukurikira. Ibyo yabivuze mu magambo agira ati: “Abankurikira baragabanutse kubera ko nari ndi mu bikorwa byo mu rugo, sinabashaga gukora Reels ngo mpositinge ntwike imbuga .”
Vijendra nawe yatanze ikirego, avuga ko umugore we yahoraga kuri Instagram, atita ku mirimo yo mu rugo. Yagiraga ati: “Sinashoboraga gukora byose njyenyine mu rugo mpari. Yari abaye nk’umuturage wa Instagram aho kuba umugore wanjye.”

Polisi yafashe umwanzuro wo kudahana impande zombi, ahubwo ibahuriza mu nama y’ijyanye n’ingo. Abajyanama baganiriye nabo, babashishikariza kumva ko urugo ari ubufatanye, aho buri wese agomba gufasha undi kugera ku nzozi ze.
Inama yakoze ku mitima yabo. Nisha yemeye ko agomba gukora Reels n’imirimo yo mu rugo, naho Vijendra yemera ko agomba gushyigikira umugore we mu nzozi ze zo kuba umukoresha w’imbuga nkoranyambaga (influencer).
N’ubwo biyunze, Vijendra yaje guhura n’undi mubabaro—yirukanwe ku kazi. Ibi byaturutse ku gukwirakwira kw’inkuru yabo, bituma umukoresha we amwirukana. Ubu arimo gushakisha indi mirimo, mu gihe Nisha yakomeje gukora Reelsndetse nimirimo yo murugo.
Inkuru ya Nisha na Vijendra ishobora kumvikana nk’iy’urwenya kuri bamwe, ariko ni isomo rikomeye mu buzima bw’uyu munsi. Ubuzima bwa digitale bushobora gutuma abantu bibagirwa inshingano zabo mu buzima busanzwe. Ariko umubano mwiza usaba kuvugana, kumvikana, no guha agaciro ibyishimo bya buri wese.
Gukunda ntibisaba guhitamo hagati y’isafuriya n’Instagram, ahubwo bisaba guhitamo gukundana, kumvikana, no gufatanya buri munsi.