Mu bitaro byo mu Bushinwa, abaganga bakoze igikorwa cy’ubuvuzi cyatangaje isi, ubwo bakuraga inzoka ikiri nzima mu nda y’umugabo w’imyaka 33 utavuzwe amazina. Uyu mugabo yajyanywe mu bitaro by’icyitegererezo bya Kaminuza y’Ubuvuzi ya Hunan, afite ububabare bukabije mu nda, ahasanga abaganga binzobere mu buryo budasanzwe.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Huaihua Daily, umugabo yagejejwe ku bitaro agaragaza isura y’umweru nk’umuntu uri kuva amaraso ( yakushutse kubazi ikinyarwanda cyinshi cyane ), ikindi yabiraga ibyuya byinshi kandi arimo kurira avuga ko inda imurya bikabije. Abaganga, nyuma yo gukora ibizamini by’ibanze harimo CT scan, babonye igisa nk’ikintu kidasanzwe kiri mu nda ye, kimeze nk’inzoka cyari mumubiri ahitwa abdominal cavity—aho uturemangingo tw’ingingo z’imbere z’umubiri tuba.

Iyinzoka yari iteye ubwoba ibi bigaragaza ko yashoboraga gutera peritonitis, indwara y’uburibwe bw’indengakamere itewe no kwanduza uruhu rw’imbere rupfuka ingingo z’inda. Abaganga bahise bafata icyemezo cyo kumujyana mu cyumba cy’ibikorwa byihutirwa kugira ngo abagwe hakoreshejwe uburyo bwa laparoscopic surgery, aho bakoresha ibikoresho bito binyura mu myenge mito kugira ngo basuzume imbere mu nda.
Mu gihe abaganga barimo basuzuma imbere mu nda ye, nibwo batunguwe cyane no kubon inzoka nini ikiri nzima mu nda y’uwo mugabo! Iyo nzoka, izwi cyane nk’inyamaswa y’amazi yirirwa yihisha mu byondo, yari yaciyemo mumara (intestinal wall) ubundi ijya kwihisha hagati y’ingingo. Byari ibidasanzwe ku buryo umuganga mukuru uyoboye ibitaro yavuze ko “ari bwo bwa mbere yari abonye ibintu nk’ibi mu myaka irenga 20 amaze akora”.
bakoresheje ibikoresho bisa na pince, abaganga bashoboye gufata iyo nzoka bahita bayikuramo. Nyuma yo kuyikuramo, bahise bafunga umwenge yari yaciyemo mu gice cy’amara kizwi nka sigmoid colon, banasukura mu nda yose bakoresheje amazi y’umunyu (saline) kugira ngo birinde kwandura gukomeye.
Nubwo abaganga b’ibyo bitaro batigeze batangaza uko iyo fi yaba yarageze mu nda y’uwo mugabo, ibitekerezo by’abaturage ku mbuga nkoranyambaga byabaye byinshi kandi bitangaje. Bamwe bavuze ko yicaye ku aho yariri atabizi, abandi bakavuga ko ashobora kuba yayinjije abigambiriye, nk’uko hari ingeso zimwe zidasanzwe zibaho z’abo bita “sexual deviants” bajya bagerageza kwinjiza ibintu mu mubiri banyuze mu kibuno.
Hari uwanditse ati: “Buri wese azi uko iyo nzoka yamugezemoe, ariko ntawabivuga ku mugaragaro.” Undi arongera ati: “Yarayicayeho ahitamo kutavuga kugira ngo ataseba irinjira.”
Ibi ntibyatunguranye cyane kuko izi nzoka zizwiho ubuhanga bwo kwishakira inzira muri make nintore .
Iyi nzoka (mu Cyongereza bayita : eel) ni inyamaswa y’amazi yihishe cyane, iboneka ahantu hari isayo cyangwa ibyondo nk’imigezi, ibishanga, ibiyaga, n’indi miryango y’amazi y’ibyaro. Iyo nzoka ifite umubiri woroshye kandi ushobora kwikanyiza, bityo ikaba ishobora kwinjira mu mwobo uwo ari wo wose ifite amazi make.
Mu gihe abantu bari bagishakisha uburyo iyo nzoka yageze mu nda y’umuntu, abaganga bari bakomeje gutanga ubufasha bwo ku rwego rwo hejuru. Nyuma yo gukora ubuvuzi bwihutirwa, umugabo yakize neza ku buryo yasezerewe mu bitaro.
Abaganga bavuze ko basukuraga mu nda ye inshuro nyinshi kugira ngo hatagira mikorobi zishobora gutera kwandura. Umwe muri bo yagize ati: “Niba iyo nzoka yari yarimaze igihe kuhaba, byari gutera kwandura gukomeye cyangwa se igatuma umuntu apfa mu masaha make.”
Nubwo byateye impaka ku mbuga nkoranyambaga, igikomeye ni uko abaganga batanze ubufasha butangaje kandi uwo mugabo agakira.
Kugeza ubu, ntihigeze hatangazwa niba iyo nzoka yakize nayo cyangwa niba yishwe. Ariko icyizwi ni uko yakuwe aho itari ikwiye kuba, mu mubiri w’umuntu.