Ikipe ya Real Madrid yatsinze Borussia Dortmund ibitego 3-2 isanga Paris Saint-Germain muri ½ cy’lgikombe cy’lsi cy’Amakipe kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni umukino wa ¼ Wabereye kuri MetLife stadium iri muri Let ya New Jersey.Real Madrid yatangiye isatira cyane ku munota wa 10 yahise ifungura amazamu kugitego cy’atsinzwe na Gonzalo Garcia yahawe umupira na Arda Guler,Indiminota 10 iyi kipe yabonye igitego cya kabiri cya tsinzwe na Fran Garcia ahawe umupira na Trent Alexander-Arnold.
Borussia Dortmund nayo yagumye gushaka uburyo ya Gera imbere y’izamu binyuze kubakinnyi basatira izamu Serhou Guirassy na Karim Adeyemi, ariko bamyugariro ba Real Madrid baguma kuba ibamba.
Borussia Dortmund yaje gukora iminduka havamo Niclas Sule, Pascal Grob na Karimu Adeyemi hajyamo Yan Coute, Felin Nme cha, Julien Duraville na Miximilian Beier,Dortmund byayisabye umunota wakabiri w’inyongera, Maximillian Beier Wari winjiye mukibuga asimbuye ahita atsinda igitego cya Dortmund, ariko nyuma yumunota umwe Kylian Mbappe‘ ahita atsinda igitego cy’Agatatu Gishobora kuzaba igitego cyiza cyirushanwa kuri pase yarahawe na Arda Guler.
Ku munota wa gatandatu w’inyongera, myugariro wa Real Madrid, Dean Huijusen, yahawe ikarita itukuru kwikosa yarakoreye Serhou Guirassy mu rubuga rw’amagina hahiswe hatangwa penaliti yinjijwe neza na Serhou Guirassy.
Undi mukino Wa ¼ Paris Saint-Germain Y’abakinnyi ikenda yatsinze FC Bayern Munchen ibitego
2-0
Bayern Munchen mugice cy’ambere yavunikishije Jamal Musiala yababajwe cyane ni gitego cya mbere ku munota wa 78 cyinjijwe na Desire Doue‘ kuri pasi yarahawe na Joao Neves.
Nyuma y’iminota itatu Gusa William pacho yahise ahabwa ikarita y’umutuku ku ikosa yakoreye Serge Gnaby na Lucas Hernandez ahabwa indi karita y’umutuku kwikosa yarakoreye Raphael Guerreiro ku munota wa kabiri w’inyongera.
Kumunota wagatandatu w’inyongera, Ousman Dembele atsinda igitego cya kabiri cyashimangiye itsinzi ya Paris Saint-Germain no kugera muri ½.
Paris Saint-German izahura na Real Madrid Ku wa gatatu ariko Ku wa kabiri harundi mukino uzaba wahuje Chelsea na Fluminense.
