Ngibi ibintu bitangaje k’undirimbo “Kasongo” ya Super Mazembe: ivuga ubutumwa Bw’Umugore Wabuze Umugabo We None ubu  Ikaba Iri Ikimenyabose

Indirimbo yitwa “Kasongo” y’itsinda rya Super Mazembe, ubu iri kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru rinyuranye muri Afurika yo hagati n’iy’iburasirazuba.

Iyo ndirimbo yuje amarangamutima, ubuhanga n’inkuru y’akababaro k’umugore wabuze umugabo we witwa Kasongo Wakanema, imaze gufata kwigarurira imitima  ya benshi kubera uko ijyanye n’ubuzima bwa buri munsi bw’abantu benshi bagiye babura abakunzi babo mu buryo butunguranye.

Uyu mutwe w’indirimbo, “Kasongo”, wagiye ukwirakwizwa cyane, cyane cyane ku rubuga rwa TikTok, YouTube ndetse no kuri WhatsApp, aho abantu benshi barira cyangwa bagaragaza amarangamutima yabo nyuma yo kuyumva. Iyi ndirimbo imaze imyaka igera ku mirongo ine ishize isohotse, ariko ubu noneho yongeye kuzamuka nk’izindi ndirimbo z’ibihe byose zifite ubutumwa bujyanye n’amarangamutima n’ukuri kw’ubuzima.

Ibisobanuro by’Indirimbo “Kasongo”

Mu ndirimbo, havugwamo umugore w’umutima waririmbaga agaragaza intimba aterwa no kubura umugabo we, aho ahora amutakamba mu ndirimbo agira ati:

“Kasongo Wakanema, cheri yangu umekwenda wapi?”

Aha umugore aba abaza aho umugabo we yagiye, kandi akomeza agaragaza uburyo amukumbuye, uburyo amutegereje, kandi atazi niba azagaruka cyangwa niba hari icyabaye.

yunve hano hasi

Uko Indirimbo Yamamaye

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, indirimbo “Kasongo” yongeye gukundwa n’abakunzi b’umuziki ku buryo butunguranye. Ibikorwa byayikozeho ni uko bamwe mu bantu basanzwe bakora ibiganiro n’ibirimo gutebya ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok bayifashe nk’indirimbo ifite “challenge” y’amarira, aho abantu bifata amashusho bayumva, abandi bakiyambika nk’ababuze ababo, abandi bakayisubiramo mu buryo bwa karaoke.

Ntibyatinze ngo na radio zitandukanye zitangire kuyicuranga, ndetse n’amatereviziyo y’ahantu henshi muri Afurika y’Iburasirazuba, ndetse no mu Rwanda barimo Radio Rwanda, Isango Star, ndetse na Royal FM byatangiye kuyikoresha mu biganiro by’amarangamutima n’umuziki w’ibihe byose.

Itsinda rya Super Mazembe, ribarizwa  muri Kenya ariko rifite inkomoko mu bantu bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryamenyekanye cyane mu myaka ya za 1970 na 1980. Iri tsinda ryari rigizwe n’abaririmbyi b’abahanga nka Kassongo Wakanema, Dilu Dilumona, na Nzenze, bakoraga indirimbo zifite injyana ya rumba, soukous ndetse na seben.

Indirimbo zabo zari zigamije kuririmba ubuzima bwa muntu, urukundo, kubaho mu bibazo, intimba, n’imibereho y’umuryango. “Kasongo” ni imwe mu ndirimbo zabo zamamaye kurusha izindi kubera uburyo yakoranywe ubuhanga, amagambo yuzuye amarangamutima, ndetse n’imiririmbire ibasha kurenga imbibi z’ururimi rw’ikiswahili ikanumvikana neza n’abafite igikundiro cy’umuziki utuje wubaka umutima.

Icyo Indirimbo “Kasongo” Ivuze ku Banyarwanda

Mu Rwanda, abantu benshi bagiye bavuga ko iyi ndirimbo ibibutsa ababo batakaje mu bihe by’intambara, impanuka, cyangwa mu buryo butazwi. Hari bamwe bagaragaje ko ibibutsa abagabo cyangwa abagore babo bagiye mu mahanga gushaka ubuzima ntibongere gutahuka, abandi bibuka ababo bagiye mu rugamba, abandi nabo babura ababo mu buryo butazwi, bigatuma iyi ndirimbo iba nk’isabune isukura ibikomere.

Abasesengura umuziki bemeza ko impamvu indirimbo nka “Kasongo” zikomeza gukundwa n’abantu ni uko zidacika ku gihe kuko zivuga ibirebana n’ubuzima bw’abantu bose, kandi zikoranywe ubuhanga n’ijwi rituje ridatera urusaku ahubwo rikura amarira ku mutima.

Indirimbo “Kasongo” ni imwe mu ndirimbo zakorewe ubuvanganzo butazimangana. Ifite injyana ya kinyafurika, amagambo atuje ariko asobanutse, n’ijwi ridafite urusaku.

Ni imwe mu ndirimbo z’ibihe byose zizatuma Super Mazembe ihora yibukwa nk’itsinda ryatanze ubutumwa bukomeye muri Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *