Ngizi Impamvu  Zitera Abagabo Gupfa Bari Mu Gikorwa cy’Imibonano Mpuzabitsina

Mu mateka y’isi, habayeho abantu benshi bazize urupfu rutunguranye bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina. Ibi bintu bitavugwaho cyane kubera isoni cyangwa isura bitanga muri sosiyete , ariko ni ibintu byagiye bigaragara mu buzima bw’abantu b’ingeri zose, kuva ku bategetsi bakomeye , ibyamamare bizwi ku isi nabagabo basanzwe.

Perezida Félix Faure: umwe mubapersida baziza ururupfa rutunguranye

Tariki ya 16 Gashyantare 1899, Perezida Félix Faure w’u Bufaransa yapfuye mu buryo butunguranye. Nk’uko amateka abyemeza, yapfuye ari mu biro bye mu nzu y’imyidagaduro yitwaga Élysée Palace ari kumwe n’umukobwa w’umugore utari uwe, Marguerite Steinheil, umunyamideli wari uzwi cyane muri Paris.

Raporo z’abaganga zatangaje ko Perezida Faure yagize ikibazo gikomeye cy’umutima (cardiac arrest) cyamutunguye ari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina. Uwo munsi, ubutegetsi bagerageje kubihisha kugira ngo batanduza izina ry’umuryango we n’igihugu, ariko inkuru yaje gusakara, ndetse izina rye rizahora ryibukwa nk’umuyobozi wapfuye ari mu gikorwa cyokunoza imibonano mpuza b ’itsina.

Ibi byatangiye gukangura abashakashatsi n’abaganga kwibaza ku ngaruka zishobora guterwa no gukora imibonano mpuzabitsina cyane cyane ku bantu bafite ibibazo by’ubuzima nk’umutima, umuvuduko w’amaraso, cyangwa izindi ndwara zidakira.

Ese Imibonano Mpuzabitsina Ishobora Kwangiza Ubuzima?

Imibonano mpuzabitsina ubusanzwe ni igikorwa kinyuranye n’umubiri w’umuntu, kiganisha ku munezero, ubusabane, n’urukundo. Ariko nk’uko ubushakashatsi bwinshi bwabigaragaje, iki gikorwa gishobora no gutera ikibazo gikomeye ku mubiri, cyane cyane ku bagabo bafite imyaka irenze 40 cyangwa bafite ibibazo by’ubuzima bibangamiye umutima n’imitsi.

1.ashobora Kugwara u Mutima (Heart Attack)

Iyo umuntu afashe umwanya mumibonano mpuzabitsina  nk’igikorwa aba ari igikomeye kirimo  gikoresha umuvuduko w’amaraso  cyane, umutima usabwa gukora cyane, ibi bikaba   bishobora gutuma umuntu ufite ikibazo cy’umutima agira impanuka itunguranye. Benshi mu bagabo bapfa mu gihe cy’imibonano bibasirwa n’iki kibazo. Abaganga bavuga ko ibi bishobora kwihuta cyane, ndetse n’uwari ameze neza mbere yo gutangira icyo gikorwa ashobora guhita apfa.

2. Kugwara  Stroke ( guturika kwimitsi yubwonko )

Ibibazo byo guturika kw’imitsi yo mu bwonko (stroke) nabyo bishobora guterwa n’imibonano mpuzabitsina, cyane cyane ku bantu bafite umuvuduko ukabije w’amaraso. Iyo imitsi y’ubwonko iturika mu gihe cyoguhuza ibitsina, umuntu ashobora guhita yikubita hasi akitaba Imana.

3. Imiti yongera akanyabugabo (Viagra n’iyisa n’iyo)

Abagabo benshi bakoresha imiti nka Viagra, Cialis n’indi kugira ngo bashobore gukora imibonano neza, ariko iyo iyi miti ikoreshweje nabi, cyane cyane ku bantu bafite ikibazo cy’umutima, bishobora gutera urupfu. Hari n’ababivanga n’inzoga cyangwa ibiyobyabwenge, bikaba akaga.

4. Kwiheba cyangwa Ihahamuka

Nubwo bidakunze kuvugwa, hari abagabo bapfa nyuma y’imibonano kubera ihungabana rikomeye rishingiye ku bitekerezo, cyane cyane ku bagabo bafite igitutu cy’ubuzima, umutima udakomeye mu mitekerereze, cyangwa abahorana ubwoba bwo kunanirwa.

Uretse Perezida Félix Faure, hari abandi bantu benshi batandukanye bazize iki gikorwa cyatangiye ari igikorwa cy’urukundo ariko kigasozwa n’urupfu.

1. Nelson Rockefeller wahoze ari Visi Perezida za amerika

Rockefeller, wahoze ari Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yapfuye mu mwaka wa 1979. Icyatangajwe n’abashinzwe iperereza ni uko yapfuye ari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina n’umukobwa muto wakoraga muri birob ye. Amakuru avuga ko yapfuye ahanini azize umutima, mu gihe yari ageze mu gikorwa cyo kurangiza  mpuzabitsina mu mibonano.

2. David Carradine – Umukinnyi wa Filimi

Uyu mukinnyi wa filimi wo muri Amerika, uzwi mu mafilimi nka Kill Bill, yishwe mu buryo butavuzweho rumwe mu 2009. Yabonetse yapfuye yambaye ubusa mu cyumba cya hoteli i Bangkok, bivugwa ko yari arimo gukora imibonano akoresheje uburyo bwitwa “kwikinisha”, aho umuntu yigiramo ubushakeo mu mutwe mu buryo bushobora kumwongerera ibyiyumvo, ariko biganisha ku rupfu iyo bibaye byinshi.

Urupfu rutunguranye rw’umugabo mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina rushobora gusiga ibikomere bikomeye ku muryango, cyane cyane ku bagore babo n’abana. Ibi bishobora gutera isoni, ipfunwe, ndetse no guhora bibukwa mu buryo butari bwiza. Hari aho umuryango ufata icyemezo cyo kugoreka inkuru kugira ngo wirinde gusebuka.

Ikindi ni uko hari abagore bagira ihungabana rikomeye bitewe n’uko umugabo apfiriye ku buriri bari kumwe, bikabatera kwiheba cyangwa n’ibibazo byo mu mutwe. Umuryango n’inshuti z’umuntu wapfuye muri ubwo buryo babaho bafite ipfunwe cyangwa ibikomere bibakomereye.

Ese Hari Ubwirinzi?

Yego. Gukora imibonano mpuzabitsina ntibivuze gupfa, ariko hari uburyo bwo kwirinda.

  1. Kwipimisha Buri Gihe – Abagabo bagomba kugana muganga bakipimisha umuvuduko w’amaraso, umutima n’ibindi byose byafasha kumenya uko bahagaze mbere yo gukoresha imiti cyangwa gukora imibonano ifite imbaraga nyinshi.
  2. Kwirinda Imiti Itagenzuwe – Hari abantu banywa Viagra n’indi miti batabajijwe na muganga. Ibi bishobora kuba intandaro y’urupfu rutunguranye.
  3. Kwirinda Gukoresha Ibiyobyabwenge n’Inzoga – Ibintu byinshi bigaragara mu maperereza ni uko abagabo benshi bari bakoze imibonano bibeshye ko inzoga zongera ubushake, ariko ahubwo bigatuma umutima usaza cyangwa ukorera nabi.
  4. Kumenya Aho Ushoboye Kugera – Umugabo w’imyaka 60 ntakora imibonano nk’ufite 20. Guhatiriza gukora ibintu birenze ubushobozi bitera umuvuduko udasanzwe ku mutima.

John Holmes yari icyamamare kizwi cyane muri filimi z’abantu bakuru muri Amerika mu myaka ya 1970 na 1980. Yapfuye afite imyaka 43 azize indwara ya SIDA, ariko hari ibindi byagaragaye mbere y’urupfu rwe. Byatangajwe ko yajyaga agira ibibazo by’umutima nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina y’umurengera, ahanini kubera gukoresha ibiyobyabwenge no gukora imibonano kenshi iteguwe nabi.

Yagize igihe ajyanwa mu bitaro kubera gucika intege, ibintu byaterwaga n’ubushake bwo gukora imibonano kenshi atitaye ku buzima bwe. Nubwo atapfiriye mu gikorwa cy’imibonano, indwara z’ibitsina n’umurengwe byamushyize ku isonga ry’abagabo bamenyekanye bapfuye mu buryo busa n’ubwo.

Gupfa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina si inkuru nshya, kandi ntibikwiye gufatwa nk’inkuru isekeje. Ni ikibazo cy’ubuzima bw’abantu, gikwiriye gusuzumwa nk’uko izindi ndwara zifatwa. Abagabo barasabwa kwisuzumisha, kwirinda imiti ikoreshwa nabi, no kuganira n’abagore babo ku bijyanye n’umutekano w’igitsina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *