Mu kwezi kwa Nyakanga 2025, Perezida w’Amerika w’icyo gihe, Donald Trump, yakiriye abayobozi b’ibihugu bitanu byo mu Burengerazuba bwa Afurika: Liberia, Senegal, Gabon, Mauritania, na Guinea-Bissau, mu ifunguro rya saa sita ryabereye muri White House. Intego y’iyo nama yari ugushimangira ubucuruzi no guhangana n’izamuka ry’uruhare rw’u Bushinwa muri Afurika.Muri iyo nama, Trump yavuze amagambo yavugishije benshi ubwo yashimaga Perezida wa Liberia, Joseph Boakai, ku buryo avuga Icyongereza neza, amubaza ati: “Wize he kuvuga neza gutya?” Aya magambo yakiriwe nabi n’abatari bake, kuko Icyongereza ari ururimi rwemewe muri Liberia kubera amateka y’icyo gihugu n’Amerika. Nubwo bamwe babifashe nk’agasuzuguro, abayobozi ba Liberia bavuze ko batabifashe nabi.
Iyo nama yibanze ku mahirwe y’ubukungu, aho abayobozi b’Afurika bagaragarije Trump umutungo kamere w’ibihugu byabo n’amahirwe y’ishoramari. Trump nawe yashimangiye ko Amerika igomba kuva mu buryo bwo gutanga inkunga, igashyira imbaraga mu bucuruzi, bijyanye na politiki ye ya “America First”. Ariko, abasesenguzi banenze uko iyo nama yateguwe, kuko ibihugu bikomeye nka Nigeria na Afurika y’Epfo bitatumiwe, bikaba byarafashwe nk’uburyo bwo kwegera ibihugu bitari hafi cyane y’u Bushinwa n’u Burusiya.
Mu nama yahuza abayobozi b’ibihugu bya Afurika na Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, habayeho akanya kadasanzwe katavuzweho rumwe ubwo yabasabaga kwiyerekana umwe ku wundi.Donald Trump, mu gihe yaganiraga n’aba bayobozi ku bufatanye hagati ya Amerika n’Afurika, yabasabye kwivuga ku giti cyabo kugira ngo, nk’uko yabivuze, “abamenye neza.” Yagize ati:“Ndifuza ko buri umwe muri mwe yavuga Amazinaye ,n’igihugu ahagarariye. Ndashaka kumenya neza.”Iyi mvugo yatangaje benshi, bamwe babyita agasuzuguro, abandi bakabifata nk’icyemezo gisanzwe cy’ubushuti. Abari aho bavuga ko byagaragaje uburyo Trump atari yiteguye neza iyo nama, ndetse atanazi neza abo bari buhura.Icyakora bamwe mu basesenguzi bavuze ko bishobora kuba ari uburyo bwo gutangira ikiganiro mu buryo busanzwe, dore ko Trump akenshi akunze kuvuga ibintu mu buryo busanzwe budafite protocol nyinshi.Ibi byabereye muri gahunda yari igamije gushimangira ubufatanye mu bukungu, umutekano no gushaka uko Amerika yakongera kugira ijambo mu mubano wayo na Afurika, cyane cyane mu gihe ibihugu nka China n’u Burusiya biri kugenda byagura ibikorwa byabyo kuri uwo mugabane.Icyagaragaye neza ni uko iyo mvugo ya Trump yabaye isomo ryo kwerekana uburyo abayobozi ba Afurika bakwiye kwitegurwa neza no guhabwa agaciro, cyane cyane mu nama mpuzamahanga nk’izo.