Donald Trump Agiye guhuza Paul Kagame na Giseked.

Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ko yizeye guhura na Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubu butumwa yabutangiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 9 Nyakanga, asobanura ibijyanye n’amasezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byagiranye ku wa 27 Kamena 2025.

Iki kiganiro cyabaye ubwo Trump yakiraga Perezida Joseph Boakai wa Liberia, Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, Brice Oligui Nguema wa Gabon, Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania na Umaro Sissoco Embalo wa Guinee Bissau.

Yagize ati “Ibihugu byahagarariwe byishimiye cyane ko twashoboye gukemura kiriya kibazo kandi ntekereza ko mu byumweru biri imbere abakuru b’ibihugu byombi bazaza gusinya amasezerano ya nyuma.”

Amasezerano yasinywe mu kwezi gushize arimo ingingo yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze imyaka myinshi uhungabanya umutekano w’u Rwanda no gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.

Harimo kandi gucyura impunzi, ubufatanye mu guteza imbere ubukungu no gushyigikira ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO).

Kugira ngo amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC akemurwe aherewe mu mizi, ibi bihugu byiyemeje gushyigikira ibiganiro bya Qatar biri guhuza ihuriro AFC/M23 na Leta ya RDC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *