Ku wa 13 Nyakanga 2025, Minisitiri w’Uburezi yayoboye inama nyunguranabitekerezo yabereye muri Nobleza Hotel, ikaba yarashingiwe ku kongerera ireme n’imikorere myiza uburezi, by’umwihariko mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Dore ingingo 15 z’ingenzi zafatiwemo imyanzuro:
- Umubare w’amasaha y’amasaha: Abana bo mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza (lower primary) bagomba kwiga amasaha 25 mu cyumweru, hakurikijwe urwego rwabo.
- Umubare w’abana mu ishuri: Icyumba ntikigomba kurenza abana 50. Aho bibaye ngombwa, hazakoreshwa double shift (abakiga mu gitondo n’abakiga nyuma ya saa sita).
- Imicungire y’abarimu: Muri lower primary, umwarimu umwe azajya yigisha amasomo yose mu gitondo, undi nyuma ya saa sita. Uwakoze mu gitondo azajya yifashisha andi masaha y’umugoroba mu kwitegura no kwihugura.
- Abarimu b’inzobere: Hazajya hakoreshwa abarimu bize by’umwihariko kwigisha abana bato muri lower primary.
- Single vs Double Shift: Ibigoye gukomeza single shift kubera ubwinshi bw’abana bizajya bikoresha double shift, naho abatarengeje abana 50 bazakomeza nk’uko byari bisanzwe.
- Isomo rya Social & Religious Studies: Rizahindurirwa izina rikaba Social and Religious Education, kandi rizajya rihatangirwa gutyo: icyumweru kimwe hibandwe kuri social, ikindi kuri religious education.
- O Level: Nta mpinduka ziteganyijwe muri uru rwego.
- Upper Secondary (S4-S6): Guhera umwaka w’amashuri utaha, abanyeshuri ba S4 bazatangira kwiga pathways nshya.
- Umubare wa Pathways: Buri kigo cy’ishuri kigomba kugira nibura pathways ebyiri zituma abanyeshuri babona amahitamo atandukanye y’ibyo biga.
- Abarimu bashya: Hazashakwa abarimu bashya bafite ubumenyi bwihariye ku masomo mashya ya pathways.
- Ibitabo bishya: Ibitabo bishya by’amasomo ya lower primary bizagera mu mashuri muri Kanama 2025.
- Ishyirwa mu myanya ry’abarimu: Kuva ku itariki ya 15 Kanama 2025, abarimu bose bazaba bamaze gushyirwa mu myanya, buri wese azi ishuri azigishamo.
- SDMS n’imyanya ya ba A1: Abayobozi b’amashuri bagomba kongera kohereza ibisabwa muri SDMS ariko ntibateganye imyanya ya A1.Kwisuzuma no kwihugura: Abarimu basabwe gukomeza kwihugura, kugira ngo bazajye babasha guhangana n’impinduka z’uburezi.
- Igihe cy’itangira ry’ishuri: Amasomo azajya atangira saa mbili zuzuye (8:00 AM), aho kuba saa 8:45.
- Uburyo bwo gufungurira abana burakomeza: Izi mpinduka ntizizahungabanya gahunda yo gufungurira abana ku ishuri — abana bose bazakomeza kurya.
Iyi nama ni intambwe ikomeye mu kuvugurura uburezi, hongerwa ireme, imibereho myiza y’abanyeshuri ndetse n’ubushobozi bw’abarimu.
Abarimu bafite A1 bakuwe ku isoko ry’umurimo