NGUTWO UDUSHYA TWAGARAGAYE KURI CENTRE ZIRIGUKORERWAHO EXAM NATIONAL EJO : ABANYESHURI BASOHOKANAGA AMAKAYE YA EXAM BAKIRUKA ABANDI BASANGANWE IBYUMA BAGOMBA GUTERA BAGENZI BABO

Mukarere ka Gatsibo district  kuri Centre: GS Rwikiniro

Umukandida NIYOGISUBIZO Honorine  ubwo yamaraga gukora exam ya Literature in English, yasohotse muri room atwara ikayi y’ikizamini cye, copy ye kuri toilet arayishwanyaguza ayijugunya muri toilet.  Kubufatanye na SEI, DEO TVET, Commandat wa police, DPI, CS na DCS, bafashe umwanzuro wo gusezerera invigilator wagaragayeho iryo kosa.

Umunyeshuri wasobanuyeko icyatumye akanashwanyaguza ikizamini aruko amasaha yamushiriyeho nta kibazo na kimwe akoze, bityo akabona azaseba muri bagenzi be.

Umunyeshuri bamuretse arataha  iwabo ejo azagaruka gukora gukora ibisigaye.

Naho  Rutsiro  kuri centre ya GS SYIKI TSS ubwo abanyeshuri bo muri LFK bakoraga ikizamini cya Literature in English hari abanyeshuri 2 basohokanye ibizamini bariruka uretse ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano babagaruye bagakomezagukora  ikizamini nk’uko bisanzwe

Abo banyeshuri barimo uwitwa Irasubiza Clemence S6 LFK na Ujyuyisenga Placidie S6 LFK.

Naho  Nyamagabe kuri Center ya G.S GASAKA Umwana yitwa Hertier MUGIRANEZA wiga G.S GASAKA S3 ,yaje yitwaje icyuma avuga ko ikizamini nikirangira ahita agitera umuntu,inzego z’umutekano zigerageje kumwambura icyuma nazo arazirwanya gusa ubu yacururutse kuko basanze basanzwe bamuzi ko akoresha ibiyobyabwenge.

Ubuyobozi bwikigo bwasabye support kuri Police post ya Kigeme,ubu niho ari  gukorera exam yari iteganijwe: Geography and Environment I ndetse na exam y’ejo niho azayikorera mu rwego rwo kwirinda ko yakwica umuntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *