Umudugudu wa Gakoma uri mu kagari ka Rwisirabo, mu murenge wa Karangazi, mu karere ka Nyagatare, mu ntara y’Iburasiraziba, muri uyu murenge hahembwe umudugudu wabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu mu gutanga mituwere ndetse abenshi bawuzi nkumudugudu uzira icyaha nicyasha.
Amwe mu mabanga uyu mudugudu wakoresheje kugira ngo wisange ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Igihugu, harimo kuba mu ngo eshanu, hagomba kuba harimo umuyobozi ushinzwe kumenya amakuru ya buri musi.
Gakoma harimo bimwe mubyo bafata nk’umuziririzo, kandi n’icyaha gikomeye cyane kuba wacururiza inzoga mu mudugudu wa Gakoma, ikindi kuba hasangwa umwana w’Umukobwa ahagararanye n’umusore uhita ufatwa nkuwaje guhungabanya umutekano.
Umudugudu wa Gakoma, uzwiho kuba umaze imyaka itanu ntamwangavu utewe inda, aha hafashwe ingamba zirimo ko umukobwa wese agomba kwifata byamunanira akirukanwa namerekeza ahawe.
Umurenge w’akarangazi wakozwe umwiherero w’iminsi itatu ugamije kwinegura kugira ngo wisuzume dore ko hari hatumiwe bamwe mu bayobozi baturutse ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba n’umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Bwana Gasana Stephen, aha Kandi hari hari umuyobozi ukuriye ingabo mu karere ka Nyagatare ndetse n’umukuru wa Police mu karere ka Nyagatare.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, yagarutse cyane ku mudugudu wa Gakoma wahize indi yose mu karere, ndetse no ku rwego rw’igihugu, aho yashimye umuhate uyu mudugudu igira mu gushaka iterambere rituma ukomeza kuba uwa mbere, uyu muyobozi Kandi yanenze umudugudu wa Ndama wabaye uwa nyuma imyaka ibiri, asaba umuyobozi w’umudugudu wa Ndama gushaka ibanga Gakoma ikoresha kugirango ibe iya mbere, Gasana Stephen Kandi yasabye abayobozi batabaye aba mbere kuva mu mwiherero bafite ingamba shya zo kwiteza imbere.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karangazi Mutesi Hope, imwe mu mihigo yavanye mu mwiherero ni ugukorera hamwe, kugirango umuturage agume ku isonga, uyu muyobozi Kandi yagarutse ku isuku aho batekera naho bakorera.
Tariki ya 13 Nyakanga 2025 nibwo umurenge wa Karangazi watanze indangamanota ku bayobozi b’amasibo icyenda bagize umudugudu wa Gakoma.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere rw’ubukungu Matsiko Gonzague yagarutse ku bayobozi b’amasibo bahembwe ku.rwego Rw’intara y’Iburasirazuba ndetse n’Igihugu, avuga ko Gakoma uko iri kwitwara ko n’indi midugudu igize akarere ka Nyagatare ikwiye gukora nkayo.
Umuyobozi w’isibo wagize amanota meshi yagize amanota 98%, uwa nyuma yagize amanota 85%.