
Mu buryo butunguranye, video y’ibanga yashyizwe hanze yahinduye byinshi ku miterere ya politiki muri Uganda. Doreko yatumye Hon. Elizabeth Kakwanzi, wahoze ari Umudepite uzwi cyane mu bikorwa by’uburenganzira bw’abagore, akundwa kurushaho cyane cyane n’abagabo. Igitangaje kurusha ibindi ni uko nyuma yo gutanga candidature akomeje kwerekwa urukundo rudasanzwe .
Video Yabaye Nk’umurabyo
Video yashyizwe hanze mu buryo butemewe igaragaza ibice byihariye kandi by’ibanga bikekwa ko byari bya Hon. Kakwanzi. Iyo video yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok, X (Twitter), Facebook na WhatsApp. Nubwo iyo video yari iteye isoni kuko yagaragazaga ibice iby’ibanga bwite, abantu benshi cyane cyane abagabo ntibabibonye nk’icyaha, ahubwo babyakiriye mu buryo butangaje doreko batatinyaga kuzisaba bagenzi babo bati mwatweretse koko tukiyogereza amaso, abanda nabo bakishura kugira nbabne video sibyo gusa hari nabandi bazipostinze ahantu hemewe nko kumbuga zabakuru, Gusa kuri tiktok na facebook birindaga kuzishhiraho kuko ayo makampanyi atemera video zurukoza soni .
Aho kuba impamvu yo kwamaganwa, iyi video yazamuye icyubahiro Kakwanzi ituma amenyekana kuruhando mpuzamahanga . Aho ni ho benshi batangiriye kumwita amazina nk’“Umwamikazi”, “Umugore w’ukuri”, ndetse “Umuyobozi w’icyitegererezo.” Mu tubari, mu modoka rusange no kuri murandasi, bamwe baravuga bati:
“Iyo video yatumye mukunda kurushaho. Ni umuntu usanzwe, nta kwihisha, kandi afite ubutwari. Niteguye kumuha ijwi ryanje nubundi ntamyaka ijana .”
“Kakwanzi ni we muyobozi mwiza twagize. Iyo video yatumye menya ko ari umuntu usobanukiwe ubuzima busanzwe bw’abantu nubwo ibyo yakoze biteye isoni nzamutora rwose .”
Ibi biragaragaza uko imibanire, imitekerereze y’imibonano mpuzabitsina n’imyifatire rusange bishobora kugira ingaruka ku miterere ya politiki muri Afurika.

Nubwo hari abamushyigikiye, hari abandi batabyumva kimwe. Abaharanira uburenganzira bw’abagore bavuga ko ibi byerekana ukuntu abagore bagifatwa nabi muri politiki.
Martha Kabonesa, umufeministe ukomeye mu Mujyi wa Kampala, yavuze ati:
“Birababaje kuba umugore akomeza kwitabwaho gusa igihe agaragaye yambaye ubusa. Ibi byerekana ko hari ikibazo gikomeye ku buryo abagore bafatwa muri politiki nk’ibyifuzwa, aho kuba abayobozi bafite ibitekerezo.”
Abandi nabo bavuga ko ubushyigikirwe Kakwanzi ahabwa bushingiye ku byiyumvo by’irari aho kuba imyumvire ya politiki.
“Aba bagabo ntabwo bavuga ko bazamutora kubera ibyo yagezeho cyangwa ibitekerezo bye. Ni uko babonye amashusho amurangaza. Ibi si demokarasi, ni ugucuruza irari,” nk’uko undi munyamakuru yabivuze ku rubuga rwa X.
Ariko hari abandi bafata ibintu mu buryo bufatika. Bavuga ko politiki ishingira cyane ku isura rusange umuntu afite kandi muri iyi si ya murandasi, isura y’umuntu ishobora kwigaragaza mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Kwinjira mu Buzima Bwite Bw’umuntu Mu gihe Ari Mu Buyobozi

Hari ikindi kibazo cyavutse ese niki uburenganzira bwite n’amategeko bivuga . Ese iyo video yashyizwe hanze ku bushake bigenda bite ? Cyangwa hari uwabikoze agamije kumutoteza byho bigenda bite ? Ese ibi bikwiye gutuma umuntu yamburwa icyubahiro n’ubuyobozi?
Mu buryo bw’amategeko, ibi bishobora kwitwa “revenge porn,” cyangwa gushyira hanze amashusho y’ibanga mu buryo bw’akarengane. Mu bihugu byinshi bya Afurika birimo guhabwa agaciro nk’icyaha ndetse aba bikora bagahanwa , ariko muri Uganda, ihame ryo kubirwanya riracyari hasi.
Icyakora, benshi babibonako ibyamubayeho atabigizemo uruhare.
“Ntabwo ari we wa mbere ugaragajwe mu mashusho yurukozasoni . Icy’ingenzi ni uburyo abyitwayemo kandi arimo kubyitwaramo neza,” nk’uko umunyamakuru wo kuri X yabivuze.