Mu gihe isi ikomeje kwihuta mu iterambere n’ikoranabuhanga, imibare y’abapfa buri munsi irakomeje gutera impungenge. Buri munsi, abantu barenga ibihumbi 172 (172,824) bapfa ku isi hose, bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo indwara, impanuka, intambara, ubukene, n’izindi ndwara zandura zitandura.
Ikibabaje ni uko ibihugu bimwe bifite urupfu ruri hejuru cyane ugereranyije n’ibindi, bikagaragaza ko hari ibikwiye kuvugutirwa umuti mu bijyanye n’ubuzima rusange, serivisi z’ubuvuzi, imirire, ubukungu, ndetse n’amahoro rusange.
Dore uko ibihugu 10 bifite umubare munini w’abantu bapfa buri mwaka bihagaze, ndetse n’impamvu ziri inyuma y’iyo mibare.
1. Lesotho – 14.9% (Urupfu kuri buri bantu 1000)
Lesotho, igihugu kiri mu majyepfo ya Afurika, gifite imibare iri hejuru y’abapfa. Abantu benshi bapfa kubera SIDA, ubukene bukabije, indwara z’umutima, n’imirire mibi. Ubusanzwe, serivisi z’ubuvuzi muri iki gihugu ntizihagije, kandi ubuvuzi buhenze, bigatuma benshi bapfa batageze kwa muganga.
2. Bulgaria – 14.5%
Bulgaria, igihugu cyo mu Burayi, nacyo gifite urupfu ruri hejuru cyane bitewe n’ibibazo by’ubukungu, abantu b’inkwakuzi, indwara z’umutima, kanseri, n’izi z’ibihaha. Abenshi mu baturage bacyo ni abasheshe akanguhe, bigatuma n’ibyago byo gupfa biba byinshi.
3. Ukraine – 13.9%
Mu gihe Ukraine ihanganye n’intambara imaze imyaka irenga ibiri n’Uburusiya, urupfu ruri ku rwego rwo hejuru. Hiyongeraho kanseri, umuvuduko w’amaraso, umutima, n’izi ndwara zikomoka ku mwuka wanduye. Intambara irushaho guteza ibyago byo gupfa n’iyicwa rya benshi.
4. Serbia – 13.8%
Serbia ifite ikibazo cy’abaturage bakuze n’ubukene butuma serivisi z’ubuvuzi zidatanga umusaruro. Indwara zirimo stroke (guturika imitsi y’amaraso mu bwonko), indwara z’umutima, kanseri n’indwara z’ibihaha zihitana benshi.
5. Lithuania – 13.6%
Iki gihugu cyo mu burasirazuba bw’u Burayi gihanganye n’ibibazo by’ihungabana, kwiyahura, indwara z’umutima na kanseri. Abantu benshi batagerwaho n’ubuvuzi bwizewe, bikanatuma indwara zoroheje ziba ndende kugeza zihitanye ubuzima.
6. Central African Republic (CAR) – 13.4%
CAR ifite ibibazo bikomeye by’umutekano muke, ubukene n’indwara nka malaria, SIDA, impiswi, n’imirire mibi. Abana n’abagore batwite ni bo bahitanwa cyane n’izi mpamvu, bitewe no kubura ubuvuzi bunoze.
7. Latvia – 13.1%
Latvia nayo yugarijwe n’indwara zitandura cyane cyane umutima, stroke na kanseri. Kubura gahunda zihamye z’ubuzima bw’ibanze bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage.
8. Chad – 13.0%
Chad iri mu bihugu bikennye cyane ku isi, ikaba ifite ibibazo by’imirire mibi, indwara ziterwa n’isuku nke nka cholera, malaria n’impiswi. Ikibazo gikomeye ni uko abenshi batuye mu cyaro batagira aho bavurirwa.
9. Georgia – 12.9%
Mu gihugu cya Georgia, kanseri, umutima, n’ibindi bibazo by’ubuzima bw’ihungabana bihitana benshi. Abaturage benshi bafite ibibazo byo kubaho nabi, bigatuma imbaraga zabo z’ubuzima zigabanuka.
10. Nigeria – 12.7%
Nubwo Nigeria ari igihugu kinini, gifite umubare munini w’abaturage, gisa nk’ikiburira ku bijyanye n’ubuvuzi. Indwara zibasiye iki gihugu ni malaria, SIDA, indwara z’impiswi, indwara z’umutima, n’impanuka zo mu muhanda.
Impamvu Zituma Abantu Bapfa Buri Munsi ku Isi Hose
1. Indwara zitandura (Non-communicable diseases):
Zirimo indwara z’umutima, kanseri, diyabete, umuvuduko w’amaraso, n’indwara zo mu bihaha. Izi ndwara zihitana abantu barenga 41 million buri mwaka.
2. Indwara zandura (Infectious diseases):
Zirimo malaria, SIDA, impiswi, ibicurane, n’inkingo zituzuye. Ahantu henshi hatagira isuku cyangwa ubuvuzi bugezweho, izi ndwara zirahitana benshi cyane.
3. Imirire mibi n’inzara:
Abana n’abagore batwite baribasiwe cyane. Kurya nabi bitera igwingira, umubiri w’uwabayeho nabi nturwanya indwara, bikamuhitana byoroshye.
4. Intambara n’umutekano muke:
Ibihugu nka Ukraine, Sudan, DRC, n’ahandi biri mu ntambara zituma abantu bapfa ku bwinshi, haba mu mirwano cyangwa mu bihungabana birimo.
5. Impanuka zo mu muhanda:
Imodoka zitagira kontaro, abashoferi banywa ibisindisha, imihanda mibi n’abagenzi batambara ingofero ni bimwe mu bikurura impanuka zidakira.
6. Kwiyahura n’indwara zo mu mutwe:
Ubushakashatsi bwerekana ko buri mwaka abantu basaga miliyoni imwe biyahura, biturutse ku guhangayika, ihungabana, ubushomeri n’ubwigunge.
Ni iki Gikwiye Gukorwa?
- Kongera ishoramari mu buvuzi rusange, ibitaro n’amavuriro y’ibanze, by’umwihariko mu byaro.
- Gushyiraho gahunda zo kurwanya imirire mibi, cyane ku bana n’abagore batwite.
- Kurinda amahoro n’umutekano, no gukemura ibibazo bya politiki byambura abaturage uburenganzira bwo kubaho.
- Kwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda indwara, isuku, kwirinda impanuka, ndetse n’imyitwarire y’ubuzima bwiza.
- Kongerera abaturage ubushobozi bwo kubona serivisi z’ubuvuzi, by’umwihariko mu bihugu bikennye.
Umwanzuro
Buri munsi, abantu 172,824 barapfa, abenshi muri bo bazira indwara, inzara, intambara, n’impanuka. Isi igomba gufata ingamba zifatika zo kurengera ubuzima bw’abantu, cyane cyane mu bihugu bikennye. Ubuzima ni uburenganzira bwa muntu, kandi guharanira ko abantu babaho igihe kirekire, bafite ubuzima bwiza, ni inshingano y’ibihugu byose.