Dr. Justin Nsengiyumva, wagizwe Minisitiri w’Intebe mushya wu Rwanda Ni Muntu ki ?

Kugeza ubu, nta mpamvu yihariye yatangajwe ku mpinduka zakozwe kuri Minisitiri w’Intebe wahozeho, Dr. Edouard Ngirente. Perezida Paul Kagame yamusimbuje ku wa 23 Nyakanga 2025, atangaza Justin Nsengiyumva nka minisitiri w’intebe mushya kuri uwo mwanya.

Mu tangazo ryashyizwe ahagaragara nta bisobanuro byatanzwe ku mpamvu z’izimpinduka. Gusa, mu Rwanda, impinduka nk’izi zikorwa ku bushake bwa Perezida kandi kenshi zishobora kuba zigamije impinduka mu miyoborere cyangwa guhuza gahunda nshya z’igihugu.

Itegeko nshinga ry’u Rwanda riteganya ko nyuma yo gushyiraho Minisitiri w’Intebe, hagomba gushyirwaho Guverinoma nshya mu minsi 15.

Dore icyo wamenya kubuzima bwa Dr. Justin Nsengiyumva, Minisitiri w’Intebe mushya wu Rwanda Dr. Justin Nsengiyumva ni Umunyarwanda ufite n’ubwenegihugu bw’u Bwongereza, akaba inzobere mu bukungu. Yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Repubulika y’u Rwanda ku wa 23 Nyakanga 2025 asimbuye Dr. Edouard Ngirente. Amashuri yizeAfite Dogitora mu Bukungu (PhD) Yakuye muri University of Leicester , mu Bwongereza.

Yakoreye ubushakashatsi ku iterambere ry’imari, uruhare rwa Leta mu mabanki, n’inkunga zituruka mu mahanga.Afite Masters mu igenamigambi ry’ubukungu Yakuye muri University of Nairobi, Kenya.

Afite kandi Impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere (Licence) mu bucuruzi Yakuye muri Catholic University of Eastern Africa , Kenya.

Uburambe mu kazi-yahoze ari Visi-Guverineri w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imari (BNR) Yagizweho muri Gashyantare 2025.Ni Inzobere mu bukungu Yakoreye Leta y’u Bwongereza , mu biro bishinzwe imiyoborere y’ubwikorezi n’amashanyarazi (Office of Rail and Road), kuva 2016 kugeza 2025.Yabaye Umujyanama mu bukungu Yakoze mu kigo cya Leta y’u Bwongereza gishinzwe imirimo n’uburenganzira bw’abakozi (Department for Work and Pensions).

One thought on “Dr. Justin Nsengiyumva, wagizwe Minisitiri w’Intebe mushya wu Rwanda Ni Muntu ki ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *