INAMA NYUNGURANABITEKEREZO KU BUREZI IRIMO KUBERA I KIGALI CONVENTION CENTRE: UMUSARURO W’UBUREZI USHINGIRA KU MWARIMU

Kigali – Kuri uyu wa Gatatu, muri Kigali Convention Centre, hatangiye Inama Nyunguranabitekerezo ku burezi yibanda ku myigire n’imyigishirize mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Ni inama yateguwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yahuje abarimu bahagarariye abandi baturutse hirya no hino mu gihugu, ku rwego rw’uburezi bw’ibanze, hagamijwe kungurana ibitekerezo ku bibazo, ibisubizo, imbogamizi n’intambwe imaze guterwa mu rwego rw’uburezi.

Iyi nama ni imwe mu z’ingenzi zigamije gutuma abarimu barushaho kugira uruhare rufatika mu guhindura no kunoza ireme ry’uburezi, bikanyura mu buryo abanyeshuri bigishwa, basobanukirwa, bakanabasha gukoresha ubumenyi bahawe mu buzima busanzwe.

Minisitiri w’Uburezi yagaragaje uruhare rukomeye rw’umwarimu

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi nama, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Joseph Nsengimana, yagaragaje ko umwarimu ari inkingi ya mwamba mu burezi, kuko umusaruro w’umwana w’Umunyarwanda uba ugerwaho biciye mu buryo mwarimu amutozamo, amwigisha kandi akamushyigikira mu rugendo rw’ubumenyi.

Mu butumwa bwe, Minisitiri Nsengimana yagize ati:

“Umusarurowa mwarimu uwubonera mu banyeshuri bize, bamenye, batsinze ukanawubonera mu nkunga cyangwa imbaraga aba banyeshuri bashyira mu kazi kabo iyo barangije.”

Yongeyeho ko intego ihuriweho hagati y’abarimu n’abayobozi ba Minisiteri y’Uburezi ari imwe: gutanga ubumenyi bufite ireme ku bana b’u Rwanda.

“Icyo twese dushinzwe kandi dusangiye ni ukwigisha no kongerera ubumenyi abana b’u Rwanda kugira ngo biteze imbere, banateze imbere Igihugu cyabo,” yakomeje avuga.

Uburyo mwarimu yagiye atera imbere mu myaka ishize

Mu ijambo rye ryatanzwe imbere y’abandi barimu n’abayobozi batandukanye, Urayeneza Consolée, umwarimu umaze imyaka irenga 20 mu burezi, yatanze ubuhamya bw’uko ubuzima bwa mwarimu bwagiye buhinduka mu buryo bugaragara mu myaka yashize.

Urayeneza, wigisha mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kacyiru ya Kabiri, yavuze ko yatangiye umurimo w’uburezi mu mwaka wa 2006, aho yinjiraga ku mushahara wa 22,000 Frw gusa ku kwezi.

“Njyewe uhagaze hano maze imyaka 20 mu burezi, rwabaye urugendo rufite impinduka zitandukanye haba mu bushobozi ndetse n’ubumenyi. Natangiye mpembwa umushahara muto w’ibihumbi 22Frw. Uyu munsi umushahara wanjye umaze kwikuba inshuro zirenga esheshatu.”

Ibi yabivuze yerekana ko hari byinshi bimaze kugerwaho, nubwo hakiri urugendo rurerure rwo gukomeza guteza imbere imibereho y’abarimu, ubushobozi bwabo n’amahugurwa abagezwaho.

Ibibazo n’imbogamizi bigarukwaho mu nama

Iyi nama Nyunguranabitekerezo ntiyibanze gusa ku byo igihugu kimaze kugeraho mu burezi, ahubwo yanahaye umwanya abarimu ngo bagaragaze ibibazo bahura na byo umunsi ku wundi. Mu bibazo bigarukwaho harimo:

  • Ubucucike mu mashuri, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali no mu mijyi minini;
  • Kubura ibikoresho byifashishwa mu myigishirize y’igihe;
  • Amahugurwa akiri make ku barimu bashya;
  • Kudasaranganya neza abarimu b’inzobere hirya no hino mu gihugu;
  • Imishahara itajyanye n’imihindagurikire y’ubuzima.

Ibi bibazo byakiriwe neza n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Uburezi, aho bwemeye ko bugiye kubikoraho ubusesenguzi buhamye ndetse bunakomeza gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo ibisubizo biboneke, bikagera ku barimu n’abanyeshuri bose.

Inama yitezweho imyanzuro ifatika

Iyi nama ikomeje kubera muri Kigali Convention Centre izamara iminsi, ikazasoza hafashwe imyanzuro izashingirwaho mu gutegura gahunda nshya zo kunoza imyigishirize no guhindura uburezi bw’u Rwanda. Harimo gutegura uburyo buhamye bwo gushyigikira abarimu, gutanga amahugurwa akenewe, n’uburyo bwo kugenzura ireme ry’amasomo atangwa mu mashuri.

Biteganyijwe ko nyuma y’iyi nama hazashyirwaho urwego ruhoraho rw’abarimu bahagarariye abandi ruzajya rutanga ibitekerezo byubaka buri gihembwe, ku bufatanye na REB na MINEDUC.

Umwarimu ni we musingi w’ejo hazaza

Nk’uko Minisitiri Nsengimana yabigaragaje, nta terambere rirambye ryagerwaho hatitawe ku barimu. Iyo mwarimu afite ubushobozi buhagije, yizewe, agahabwa agaciro n’inkunga akeneye, bituma uburezi bw’igihugu butera imbere.

“U Rwanda rugomba gutera imbere binyuze mu bumenyi, ariko kugira ngo ibyo bishoboke, umwarimu agomba gushyirwa imbere nk’umufatanyabikorwa mukuru w’iterambere.”

Iyi nama iracyakomeje, kandi IdembeNews.com ikomeje kubakurikiranira iby’ingenzi biri kuvugirwamo. Mujye mukurikirana urubuga rwacu kugira ngo mumenye uko inama izasozwa n’imyanzuro izafatwamo.

IdembeNews.com irakomeza kubagezaho amakuru agezweho kuri iyi nama ikomeje kubera i Kigali

Komeza ukurikire amakuru mashya kuri www.idembenews.com

kurikirana live inama hano

One thought on “INAMA NYUNGURANABITEKEREZO KU BUREZI IRIMO KUBERA I KIGALI CONVENTION CENTRE: UMUSARURO W’UBUREZI USHINGIRA KU MWARIMU

  1. Icyifuzo:Ndifuza ko isomo RY’IGIFARANSA ryagirwa COURS PRINCIPAL kuva muri Lower Primary kageza muri Ordinary Level kandi rikazajya rikorwa mu kizamini cya Leta gisoza amashuri abanza ndetse no mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye( Ordinary Level)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *