Minisitiri Nsengimana Yibukije Abarimu Ko Hari Aho Bakwiye gukora Amasaha arenze Ay’akazi Kugira Ngo Bafashe Abanyeshuri Bakeneye Ubufasha

Mu kiganiro cyihariye cyatambutse kuri mama urwagasabo Rwanda cyayobowe na Mutesi Scovia, Minisitiri w’Uburezi Dr. Joseph Nsengimana yagarutse ku buryo abarimu bagomba kugira uruhare runini mu kuzamura ireme ry’uburezi, by’umwihariko binyuze muri gahunda ya “Remedial Program” igamije gufasha abanyeshuri batagezeku rwego rushimishije mu masomo yabo ndetse anabasaba ikintu gikomeye .

Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko gahunda ya “Remedial” atari gahunda yinjijwe mu nshingano zisanzwe z’umwarimu nk’uko benshi bashobora kubyibwira, ahubwo ari inyongera ishingiye ku bushake bwo gutanga umusaruro urambye ku mwana w’umunyeshuri. Yagize ati:

“Iyo gahunda ntabwo ari igice cy’akazi ka buri munsi k’umwarimu, ahubwo ni uburyo bwo kunganira abana batitwaye neza, kugira ngo bahabwe amahirwe yo kugera ku rwego rushimishije. Umwarimu ugira umutima wo gutanga ubufasha bw’inyongera akwiye kubikora nk’igikorwa cyiza, atagambiriye inyungu ahubwo agamije impinduka mu burezi.”

Mu butumwa bwe, Minisitiri Nsengimana yibukije ko n’ubwo umwarimu afite amasaha asanzwe y’akazi yagenwe n’amategeko, hari ubwo aba akwiye kwiyongeza ku bushake amasaha cyangwa iminota mike mu rwego rwo kunganira abana bakeneye ubufasha bwihariye. Yagize ati:  

“Niba umwarimu abonye ko amasaha asanzwe afite adahagije mu gufasha abanyeshuri kumva neza ibyo biga, afite uburenganzira bwo kongera iminota mike ku masomo, by’umwihariko ku banyeshuri batsinzwe. Ni igikorwa cy’ubwitange ariko gifite umumaro ukomeye ku bana n’igihugu muri rusange.”

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbere ireme ry’uburezi, ubwitange bw’umwarimu burasabwa kurushaho kugira ngo umunyeshuri wese agire amahirwe angana yo gutsinda. Gahunda ya Remedial ni igisubizo kirambye ku kibazo cy’abana batsindwa, ariko isaba uruhare rw’impande zose z’uburezi.  

Umwarimu uhitamo kongera iminota ku kazi ke ntaba akoze ibintu by’ubusa, ahubwo aba yubaka ejo hazaza h’igihugu. Kandi nk’uko Minisitiri Nsengimana yabivuze, 

“Ibi byose bigamije umunyeshuri. Nitwe tugomba kumwubakira, tukanamufasha gutsinda no kugera ku nzozi ze.”

Mu mashuri yo mu Rwanda, amasaha y’amasomo yagenwe ku rwego rusange ni hagati ya saa moya n’igice za mu gitondo (7:30 AM) kugeza saa cyenda z’amanywa (3:30 PM), nubwo hari aho biga kugeza saa kumi cyangwa saa kumi n’imwe bitewe n’urwego rw’ishuri cyangwa gahunda zihariye. Abarimu nabo baba bafite amasaha y’akazi yihariye bashobora kunganirwamo n’amasaha y’inyongera bitewe n’ibikenewe mu iterambere ry’ishuri.

Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko ubwitange bw’abarimu butagomba gufatwa nk’ubucuti cyangwa gukorera ubuntu, ahubwo bukwiye gusobanurwa nk’umusanzu ukomeye wunganira gahunda ya Leta yo kuzamura ireme ry’uburezi.  

Dusoza tubibutseko Minisitiri yasabye Ababyeyi bagomba kumva ko kwiga Atari amasaha gusa, ahubwo ni urugendo rugomba kugirwamonuruhare n’impande zose. Niba umwana yasigaye inyuma, ababyeyi n’abarezi bagomba gufatanya kugira ngo adacikiriza amasomo.

2 thoughts on “Minisitiri Nsengimana Yibukije Abarimu Ko Hari Aho Bakwiye gukora Amasaha arenze Ay’akazi Kugira Ngo Bafashe Abanyeshuri Bakeneye Ubufasha

  1. That level design was chef’s kiss! Seriously immersive. Been checking out new online casinos too, and jkboss seems legit with a great selection of slots – convenient app too! Definitely a fun combo.

  2. Rajabets1 is my go-to for cricket betting. The live betting options are awesome, and they usually have some cool promotions running. The customer support is responsive too, which is a huge plus. Def recommend giving it a shot: rajabets1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *