
Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi, bamwe mu barimu n’ababyeyi batangaje impungenge batewe no gukomeza kugereranya abanyeshuri hashingiwe gusa ku mitsindire yabo, cyane cyane bitewe n’uko amashuri atagira ubushobozi bungana mu kwigisha. Aba barimu bavuga ko hari ibigo bimwe bikomeje gutoranya abanyeshuri bitewe n’amanota yo hejuru batsinze, aho usanga ibigo byigenga, by’umwihariko ibifite ubushobozi buhambaye, bigena urwego rw’amanota rukubiyemo gusa abatsinze cyane. Ibi babifata nk’ikimenyetso cy’uko ayo mashuri atiyizera mu myigishirize yayo, kuko niba koko afite ireme ry’uburezi nk’uko bigarukwaho, yagakwiye kwakira abana bose yaba abatsinze neza cyangwa abari munsi gato bakabazamurira ubumenyi hamwe.

Maranyundo Girls School yibasiwe n’amagambo y’abantuImpaka zose zavugishije benshi zatangijwe n’itangazo ryasohowe n’ishuri ry’abakobwa rya *Maranyundo Girls School*, aho batangaje ko bazakira abanyeshuri b’amanota runaka gusa:- Abajya mu mwaka wa mbere (S1): Amanota hagati ya 95-100- Abajya mu mwaka wa kane (S4): Amanota hagati ya 85-100-Abifuza gukomeza aho basanzwe biga: Amanota hagati ya 80-100Ni itangazo ryakiriwe nabi na benshi ku mbuga nkoranyambaga
ababyeyi n’abarimu bavuga ko ritanga ubutumwa butari bwiza ku bijyanye n’uburezi bwuzuye, kuko rituma abana batsinzwe gato bumva ko nta gaciro bafite. “Turigisha abana batsinzwe, hanyuma tugahangana n’abafite amanota 95?”Umwarimu wo ku ishuri rya Leta utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Turacyigisha abana babonye amanota 35, 45 cyangwa 50, tukabazamura buhoro buhoro. Ariko ibyo bigo bifata abatsinze 90%, nyuma tugahangana nabo ku rwego rumwe, ntibiba bikwiye.”Ibi bibaye nyuma y’aho

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, abwiye Mama Urwagasabo TV ko mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere, amashuri ya Leta azaba atsinda kurusha ayigenga. Yavuze ko guhangana ku buryo bungana bigomba gutangira n’ukugabanya ubucucike n’itandukaniro ry’ubushobozi hagati y’amashuri.
Ariko abarimu babonye itangazo rya Maranyundo bifuje ko Minisitiri yasobanura biruseho uburyo ubwo gutsinda kurusha bishobora kugerwaho mu gihe ibigo bifite ubushobozi buhambaye byanga kwakira abana batatsinze cyane. “Niba amashuri ya Leta agomba kuzamuka, twagakwiye gukorera hamwe, tugahuza abana bafite ubushobozi butandukanye, maze bose bakazamukana. Naho ubundi, twarushaho guteza imbere ubusumbane mu burezi,”Umubyeyi wo mu Karere ka Rulindo

Inama ku bijyanye n’iterambere ry’ireme ry’uburezi
1. Gusaba ibigo bya Leta n’ibyigenga gufata inshingano zimwe*: Ibyo bigo byose bigomba gutanga umusaruro ku rwego rumwe. Kugira abanyeshuri benshi b’amanota menshi ntibikwiye gufatwa nk’ubuhanga, ahubwo kubazamura ni bwo buhanga.
2. Kuvanga abanyeshuri bafite urwego rutandukanye: Ibi byatuma abana bigiranaho ingaruka nziza, haba mu myigire no mu myitwarire.Aba barimu basabye Leta gushyiraho umurongo uhamye wo gukuraho ibyo bigo bishyiraho uburyo bwihariye bwo kwakira abanyeshuri, ahubwo bigashyirwa mu nteganyanyigisho rusange ya Leta, cyangwa bikemererwa gukora ibizamini byabyo byihariye niba koko bigendera ku manota yihariye.
Abarezi n’ababyeyi barasaba ko uburezi butagirwa nk’irushanwa rishingiye ku manota gusa. Bagira bati: “Uburere n’uburezi ntibigomba kwerekezwa gusa ku bana ba 90/100.

Niba uburezi ari uburenganzira bwa buri wese, twakagombye kureka guheza abana batatsinze cyane, ahubwo tugashyira imbaraga mu kubazamura.”Icyifuzo cyacu ni uko uburezi bw’u Rwanda bwagendera ku ntego rusange yo kuzamura buri mwana, aho guhitamo bake batsinze gusa. Kugira igihugu gifite ireme ry’uburezi bisaba gufasha abari hasi kuzamuka, aho kubasiga inyuma.





Ariko njyewe ntabwo kugeza ubu ndumva icyo uburezi bw’u Rwanda bugambiriye ku bana bab’Abanyarwanda. Icyambere bagakwiye kwita kubugenzuzi bw’amashuri yigenga kuko akora amakosa atabarika urugero ni gute umwana aza kwaka umwanya bakawumwima ngo nta amanota afite, ikindi ese umurwayi Nava mu ibitaro by’akarere bakamwohereza kuri King Faysal bazange kumuvura Koko, ahubwo abarimu turi abagamba ba mentally twagakwiye no kwakira abana Bose tutarobanuye nkuko muganga avura abamugana bose rwose. Icya 2 ibigo byinshi usanga ari ibyabakomeye Ari nabyo birobanura cyane kurusha ibindi urumva uyu muntu ufite ishuri azakora ubugenzuzi bw’amashuri ishuri Ari irye cya irya mukuru we. Icya 3 uburezi mu Rwanda bwarapfuye kuko batabasha gukora inshingano uko bikwiye bagakwiye kugenzura by’umwihariko ariko bakabaza amakuru mubijyanye n’imyigire ya buri munsi. Murakoze!
Thank you for the information ♥️ Ababishinzwe barabyunva
GGWin, eh? Signed up yesterday. Layout is decent and found a few good bets. Withdrawals were prompt, which is always a good sign. Could use some more promotions though. Worth a look see. ggwin