
Uyu munsi tariki ya 25 Kanama 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame, yasuye Ikigo cya Gisirikare cya Gabiro (Gabiro Combat Training Center), aho yahuye n’abofisiye barenga 6000 baturuka mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP), n’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), barangije amasomo yihariye y’umwuga (Military Career Courses).Iyi gahunda y’amasomo igamije kongerera abofisiye ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire ikwiye kugira ngo barusheho kunoza inshingano zabo zo kubungabunga umutekano n’iterambere ry’igihugu.

Perezida Kagame, nk’Umugaba w’Ikirenga, yabashimiye ku muhate n’ubwitange bagaragaje mu gihe cy’amasomo, anabibutsa ko umutekano w’igihugu ushingiye ku bumenyi buhoraho, imyitozo ihamye, ndetse n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Yaboneyeho gushimira inzego zose z’umutekano ziri gukora akazi k’indashyikirwa mu kurinda umutekano w’u Rwanda n’ibyagezweho, haba imbere mu gihugu ndetse no mu bikorwa byo kugarura amahoro mu mahanga.Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Jenerali Mubarakh Muganga, yashimiye Perezida Kagame ku buyobozi bwe bufite icyerekezo, avuga ko aya masomo y’umwuga yateje imbere cyane ubushobozi bw’abofisiye.
Yashimangiye ko abofisiye barangije ayo masomo biteguye gukomeza kurinda igihugu no guteza imbere ibikorwa by’amahoro.Iri somero rya gisirikare rya Gabiro ni imwe mu nkingi zikomeye zifasha mu kubaka inzego z’umutekano zinoze kandi z’umwuga.

Abofisiye barimo abasirikare, abapolisi n’abakozi ba RCS bishimiye kongera ubumenyi bubafasha kunoza inshingano zabo, no gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cy’amahoro n’ubusugire.Uyu muhango ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda ruhora rushyira imbere iterambere ry’inzego z’umutekano, hashingiwe ku bumenyi buhanitse, gukorera hamwe no gukunda igihugu.

Heard pk777game has some cool new features. Thinking about downloading it and giving it a playthrough. Let’s see if it lives up to the hype. Game on: pk777game
123blink? Site’s kinda simple, not sure what it is, but hey, maybe it’s got something cool behind the curtain. Give it look! 123blink