Miss Naomie na Kayumba Darina mu bafite imbwa zizitabira iserukiramuco rizabera i Kigali

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hateguwe ibirori byihariye byahariwe imbwa n’abazikunda, byiswe “Dog Fest Kigali”. Biteganyijwe kuzabera i Kigali mu Karere ka Gasabo, ahazwi nka Amashyo Grounds i Kimironko, ku wa 14 Nzeri 2025.

Iri serukiramuco rizaba ari urubuga rwo guhuriza hamwe abafite imbwa, abaziha agaciro nk’abagize umuryango, ndetse n’abatanga serivisi zifasha mu kubungabunga imibereho myiza yazo. Hazaba harimo imyidagaduro, ibiganiro n’abahanga mu buvuzi bw’amatungo, ndetse n’imyiyereko yihariye yerekana ubushobozi bw’imbwa mu myitozo itandukanye.

Bamwe mu byamamare bizwi mu Rwanda bamaze kwemeza ko bazitabira iki gikorwa, bamwe bakazazana imbwa zabo kugira ngo na zo zizabashe kwishimisha.

Ishimwe Naomie, wabaye Miss Rwanda mu 2020, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko imbwa ye izitabira, ndetse asaba abantu bose bakunda imbwa kutazacikanwa n’iki gikorwa. Ati:
“Dog Fest Kigali ntabwo ari ibyo gucikwa. Njye n’imbwa yanjye Kai tuzaba duhari.”

Undi mukobwa wigeze guhatanira ikamba rya Miss Rwanda, Kayumba Darina, nawe yavuze ko yiteguye kuza muri ibyo birori, asaba inshuti n’abakunzi be kuzayitabira.

Mu bikorwa biteganyijwe harimo:

  • Kwiyerekana kw’imbwa zambaye imyambaro yihariye (Best Dressed Dogs).
  • Imyitozo n’imikino y’imbwa igaragaza ubushobozi n’ubwenge bwayo (agility shows).
  • Ibiganiro n’abaganga b’amatungo, abatoza b’imbwa, n’abacuruzi b’ibikoresho byazo.
  • Umuziki, amafunguro, n’ibinyobwa bigenewe abitabira.

Ubuyobozi butegura iri serukiramuco buvuga ko intego nyamukuru ari uguhuza abantu bafitiye imbwa urukundo no kubahugura ku buryo bwo kuzirinda indwara, kuzitaho neza, ndetse no kubereka ko imbwa atari inyamaswa zisanzwe, ahubwo ari inshuti z’umuryango.

One thought on “Miss Naomie na Kayumba Darina mu bafite imbwa zizitabira iserukiramuco rizabera i Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *