Rwanda Coding Academy irimo kwakira abanyeshuri bashya, mu gihe isi yose iri kwibaza niba coding ikiri ngombwa mu gihe AI iri gukora imirimo myinshi yamasomo ahatangirwa

 

Mukarere Nyabihu ,umurenge wa  Mukamira ahatuje mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ku muhanda munini Kigali-rubavu hafi na gare ya  Mukamira hubatse ishuri ryihariye ryitwa Rwanda Coding Academy (RCA). Iri shuri ryashinzwe mu rwego rwo gufasha igihugu gushinga imizi mu ikoranabuhanga, rikazwi cyane mu gutoza abana b’Abanyarwanda n’abandi banyeshuri baturuka hirya no hino mu gukora porogaramu za mudasobwa, imiyoboro y’itumanaho ndetse no mu by’umutekano w’Ikoranabuhanga (cybersecurity).

 

Rwanda Coding Academy yashinzwe ku wa 4 Gashyantare 2019, ishingwa ryangajwe ku mugaragaro n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho (RISA), ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi mu Bumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST), ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

 

Igitekerezo cyavuye ku cyerekezo cya Leta y’u Rwanda cyo kugera ku gihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi (Knowledge-based Economy). Intego nyamukuru kwari ugushyiraho ishuri ritandukanye n’andi asanzwe, rifasha abana b’abahanga mu mibare, siyansi n’ubumenyi bwa mudasobwa kubona ahantu hihariye ho gukomeza kwibumbira ubumenyi no guhanga udushya.

Ishuri ryatangiye ritangira abanyeshuri bagera kuri 60 batoranyijwe mu gihugu hose, ariko kugeza ubu ryamaze kwakira abarenga 400 mu byiciro bitandukanye.

 

 

RCA ihitamo uburyo bwo kwigisha bushingiye ku mpano n’icyerekezo cy’umunyeshuri. Abahiga batoranywa nyuma yo gutsinda amarushanwa akomeye ya STEM (Science, Technology, Engineering and Mathematics). Ni abana baba baragaragaje ubuhanga budasanzwe mu kugaragaza ibisubizo by’ikoranabuhanga.

 

U Rwanda rufite intego yo kuba “isoko ” y’ikoranabuhanga muri Afurika. Raporo ya Banki y’Isi yo mu 2023 yagaragaje ko igisata (sector) ya  ICT mu Rwanda iri kuzamukacyane aho yiyongeraho 12% buri mwaka kuva mu 2016.

Rwanda Coding Academy rero ni imwe mu ngamba zikomeye zo guha imbaraga urwo rugendo.

Byongeye kandi, mu 2022 UNESCO yasohoye raporo yerekana ko ibihugu byatangiye  kare kwigisha coding byerekana ubwiyongere bwa 15% mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga. U Rwanda rwiyemeje kuba mu bihugu bikurura impinduka muri Afurika binyuze mu kwigisha urubyiruko coding hakiri kare.

 

 

Kuva Ku itariki ya 8 Nzeri 2025, RCA yatangije induction program  igamije kwakira abanyeshuri bashya. Iyi gahunda iri kugana kumusozo yigishije abanyeshuri basha ibirimo:

  • Uko ishuri riteye n’amategeko arigenga.
  • Gahunda y’ubuzima bwa buri munsi (discipline, imyitwarire n’imibereho).
  • Gusobanukirwa neza ibyiciro bitatu by’imyigire (software, cybersecurity, networking).

Amateka y’ikoranabuhanga mu Rwanda n’uko RCA izabafasha kuba igisubizo ku bibazo by’igihugu

 

 

 

Abanyeshuri biga muri Rwanda Coding Academy baba mu kigo (boarding). Aho biga hubatse ibyumba by’amasomo byujuje ibisabwa, laboratwari za mudasobwa zifite internet yihuta, icyumba cy’umutekano w’ikoranabuhanga (cyber lab), ndetse n’icyumba cy’ihangano aho biga gukora ibikoresho (innovation lab).

Hari kandi ibikorwa remezo birimo:

  • Bibliothèque ikoresha ikoranabuhanga (digital library).
  • Salle de conférence yakira ibiganiro mpuzamahanga.
  • Amacumbi meza y’abanyeshuri n’abarimu.

Abanyeshuri bakoresha igihe kinini mu mishinga y’amatsinda, aho buri wese ahabwa amahirwe yo guhanga igisubizo gishobora kuba igicuruzwa kwisi yikoranabuhanga .

 

 

RCA ntiri mu mashuri asanzwe mu Rwanda gusa, ahubwo rimaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga. Amashusho yafashwe mu ishuri agaragaza abana bicaye mu byumba bigezweho, biga amasomo ajyanye n’icyo isi ikeneye cyane: cybersecurity na AI.

Raporo ya IEEE mu 2023 yerekanye ko ibyangombwa by’akazi mu by’umutekano w’ikoranabuhanga byiyongereyeho 30% ku isi hose. Kuba RCA ishyize imbaraga muri icyo gice bivuze ko abanyeshuri bayo bazaba bafite isoko rihamye mu kazi ka buri munsi.

 

Mu gihe isi yose iri kwibaza niba coding izaba ikiri ngombwa mu gihe AI iri kwiyubaka, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kudasigara inyuma. RCA ntabwo yigisha coding gusa, ahubwo inigisha uko AI ishobora gukoreshwa mu guhanga ibishya.

Ibi bihuzwa n’icyerekezo cy’igihugu cyo gukoresha AI mu buvuzi, ubuhinzi, uburezi ndetse no mu miyoborere. Abanyeshuri ba RCA rero barategurwa nk’aba developers bazafasha u Rwanda kujyana n’ibihe.

 

Rwanda Coding Academy ikorana n’ibigo bikomeye birimo:

  • KOICA n’abandi baterankunga mpuzamahanga.
  • African Development Bank
  • Swiss Agency for Development and Cooperation (SDC)

 

Intego y’ishuri si ukubaka abahanga bazi porogaramu gusa, ahubwo ni ugutoza abayobozi b’ejo hazaza mu by’ikoranabuhanga. Abanyeshuri barategurwa nk’abantu bazakora ibisubizo bikora, ariko kandi banubaka igihugu mu guhanga imirimo mishya.

Mu myaka iri imbere, RCA iteganya kongera umubare w’abanyeshuri, kwagura inyubako nshya, ndetse no kugirana imikoranire n’ibigo byo mu mahanga byinshi.

 

One thought on “Rwanda Coding Academy irimo kwakira abanyeshuri bashya, mu gihe isi yose iri kwibaza niba coding ikiri ngombwa mu gihe AI iri gukora imirimo myinshi yamasomo ahatangirwa

  1. Alright, lads, let’s talk v88vin. Gave it a shot last night. Pretty straightforward – not a lot of frills, but gets the job done. Not the best, not the worst, just… there.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *