Umugabo Utaramenyekana Yasanzwe Amanitse muri Lodge i Rubavu: Inzego z’Umutekano Zatangiye Iperereza mu Gihe Impfu Zidasobanutse Zikomeje Kwiyongera mu Ma-Lodge

 

lodge yasanzwemo umuntu amanitse mu mugozi bikekwa ko yiyahuye 

mu karere ka Rubavu habaye inkuru yababaje abaturage n’inzego z’umutekano, ubwo habonekaga umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 27 amanitse mu mugozi muri Lodge yitwa Iwacu SunSet Land, iherereye mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Bugoyi, Umudugudu wa Nyakabungo.

Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe ahagana saa 10h20 z’amanywa byabaye Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 4 Ukwakira 2025, nyuma y’uko abakozi ba Lodge babonye bidakunze kumuvugisha mu cyumba yari araramo. Bamaze gusohora urugi, basanze yimanitse mu mugozi yabuze ubuzima.

Abaturage batuye hafi y’aho byabereye bavuga ko uwo mugabo atari umusanzwe ugaragara muri ako gace. Bavuga ko yageze muri iyo Lodge mu ijoro ryari ryabanjirije urupfu rwe, ku wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira, yinjira wenyine kandi asa nk’ufite ibitekerezo byimbitse. Bamwe bavuga ko yabonetse asa n’uwatuje cyane, atagira umuntu bavuganye cyangwa ibyo aganiraho, bikaba byaratumye benshi batamwitaho cyane kugeza ubwo byamenyekanye ko yitabye Imana.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine, ni we wemeje iby’ayo makuru, asobanura ko habaye amakosa akomeye yakozwe n’abakozi ba Lodge ndetse na ba nyirayo, kuko uwo mugabo bamwakiriye ariko ntibamwandike mu bitabo by’abashyitsi kandi ntibanamutange muri raporo isanzwe ishyikirizwa ubuyobozi.

Mu magambo ye yagize ati:
“Ni byo koko, twamenye inkuru y’umuntu w’umugabo wapfuye amanitse mu mugozi muri Lodge yitwa Iwacu SunSet Land. Nyuma yo kubigenzura dusanga bamwakiriye ariko ntibamwanditse mu bitabo, ndetse n’abakozi bananiwe gutanga raporo ku bashinzwe umutekano nk’uko amategeko abiteganya. Ibyo ni amakosa akomeye cyane.”

Uwineza yakomeje ashimangira ko inzego z’umutekano zirimo RIB zahise zitabaza abagenzacyaha kugira ngo iperereza ritangire. Yongeye gusaba abafite amacumbi n’amahoteri gukurikiza amabwiriza y’ubuyobozi, cyane cyane kwandika buri mukiriya wose n’imyirondoro ye kugira ngo byorohere iperereza igihe habaye ikibazo.

Ati: “Turashishikariza ba nyiri inzu zicumbikira abantu kwirinda amakosa nk’aya, kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu ndetse n’igihe habaye icyaha bigatuma kubisobanura bigorana. Ni ngombwa gutanga amakuru y’abashyitsi bose ku gihe.”

Mu gihe inzego z’umutekano zari zikiri gukora iperereza, ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi bwafashe umwanzuro wo gufunga Iwacu SunSet Land Lodge by’agateganyo, mu rwego rwo gutanga umwanya wo gukusanya ibimenyetso no gusuzuma niba ubuyobozi bwayo bwarubahirije amategeko asabwa ku macumbi.

Abaturage bo muri ako gace bavuze ko ibi bintu bibaye mu gihe hari hashize igihe gito humvikana andi makuru y’abantu bapfa mu buryo butunguranye mu macumbi atandukanye, bityo bakavuga ko hakenewe igenzura rikomeye kugira ngo hirindwe ibyaha bishobora kuba bihishwe inyuma yabyo.

Umwe yagize ati: “Ni ibintu bitangiye kuba byinshi muri iyi minsi. Abantu baza mu macumbi, bamwe ntibandikwe, hanyuma ejo ukabona bumvikanye ko hapfuye umuntu. Turasaba inzego z’ibanze gukaza igenzura mu macumbi yose.”

Nyuma yo gukura umurambo aho byabereye, RIB yahise iwujyana mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma ryisumbuye (autopsie) rigamije kumenya icyateye urupfu nyirizina, cyane ko kugeza ubu hataramenyekana niba yishwe cyangwa niba yiyahuye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemeje ko buzakomeza gukorana n’inzego zishinzwe umutekano mu gucunga neza ibikorwa by’amacumbi n’amahoteri yose akorera muri ako karere, kugira ngo amakosa nk’aya atazongera kubaho.

Umuyobozi umwe muri ako karere yavuze ati: “Twahise dufata ingamba zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko agenga amacumbi. Turashaka ko buri nyiri Lodge cyangwa Hotel yumva ko kwandika neza abashyitsi ari inshingano atari amahitamo. Ibi bizadufasha gukumira ibyaha no kurengera ubuzima bw’abantu.”

Kugeza ubu, imyirondoro y’uwitabye Imana iracyamenyekanishwa, ndetse iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abantu bari kumwe na we mu masaha ya nyuma y’ubuzima bwe cyangwa se niba hari ibindi bimenyetso bishobora gufasha mu kumenya ukuri ku byabaye.

Iyi nkuru yakomeje gutera impaka n’agahinda mu baturage ba Gisenyi, cyane cyane abacuruza amacumbi n’abaturage bo hafi aho bavuga ko urupfu rw’uwo mugabo rugomba kuba isomo rikomeye ryibutsa buri wese gukurikiza amategeko no gufata ubuzima bw’umuntu nk’icy’ingenzi.

Umwe mu bakora muri Lodge y’indi iri hafi aho yagize ati: “Ibi bibaye isomo kuri twese. Hari igihe usanga abashyitsi baza nijoro, umuntu akabakira vuba vuba, ntamwandike. Ariko iki kintu kigaragaza ko ibyo bidakwiye. Tugomba gukorana n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo ibintu nk’ibi bitazongera kuba.”

Umurambo wa nyakwigendera uracyari mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi, mu gihe inzego za RIB n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi bakomeje iperereza kugeza igihe hazatangazwa imyirondoro ye n’ibyavuye mu isuzuma ry’abahanga.

One thought on “Umugabo Utaramenyekana Yasanzwe Amanitse muri Lodge i Rubavu: Inzego z’Umutekano Zatangiye Iperereza mu Gihe Impfu Zidasobanutse Zikomeje Kwiyongera mu Ma-Lodge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *