Minisitiri Nsengimana na Mukazayire batangije ku mugaragaro umwaka w’imikino y’amashuri 2025/26, basaba abanyeshuri guhuza kwiga no gukora siporo

Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, n’abandi bayobozi ba siporo mu mashuri n’amashyirahamwe y’imikino bahuriye muri Lycée de Kigali ahabereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro umwaka w’imikino y’amashuri 2025/26 bibutsa abanyeshuri kujyanisha imikino no kwiga.

Ni umwaka w’imikino watangijwe ku mugaragaro ku wa 20 Ukwakira 2025, aho Minisitiri w’Uburezi, Dr. Nsengimana Joseph, yibukije abanyeshuri ko kwiga no gukora siporo bishobora kugendana neza kandi bigatanga umusaruro wuzuye. Yagaragaje ko iyi mikino y’amashuri yashyizwemo imbaraga nyinshi kugira ngo impano z’abana bakiri bato zigaragare kandi zitezwe imbere aho gupfukiranwa.

Minisitiri Nsengimana yagize ati:

“Impamvu Minisiteri y’Uburezi n’iya Siporo zahuriye aha ni ukwerekana ko ibyo bintu bibiri bidatandukanye. Ushobora kwiga neza kandi ugakora siporo, ahubwo ni ngombwa kubihuza kugira ngo wubake ubuzima buzima n’ubushobozi bwagutse.
Uyu mwaka twahuje imbaraga hagati ya Minisiteri zombi n’amashyirahamwe y’imikino kugira ngo twese duharanire ko abanyeshuri mubona ko tubitayeho, kandi ko twiteguye kubaba hafi mu rugendo rwanyu rwo kwiga no gukina.”

Ku ruhande rwa Minisiteri ya Siporo, Umunyamabanga wa Leta Rwego Ngarambe yavuze ko leta izakomeza gushyira imbaraga mu kurerera impano z’abana bakiri bato binyuze mu bufatanye n’inzego z’uburezi.

Yagize ati:

“Twateguye neza gahunda yo guteza imbere siporo mu mashuri, harimo kongera umubare w’abarimu b’inzobere muri siporo mu bufatanye na Minisiteri y’Uburezi.
Turanateganya gutanga ubufasha mu bya tekinike biciye mu mashyirahamwe y’imikino, haba mu itegurwa ry’imyitozo (camps) no mu guhugura abarimu kugira ngo bajye batanga amasomo ya siporo ku rwego rwo hejuru.”

Niyonzima Haruna, wahoze ari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi” kandi wanazamukiye muri iyi mikino y’amashuri, yashimye iki gikorwa, asaba ko ibikorwa remezo n’uburyo bwo gutegura imikino byanozwa kugira ngo impano z’abana zirusheho kwitabwaho.

Yagize ati:

“Ndashimira abayobozi bashyize imbaraga muri iyi mikino y’amashuri. Natwe aho twageze byaturutse ku mpano twagaragaje mu mashuri. Ni yo mpamvu nsaba ko hakongerwa ibikorwa remezo by’imikino ndetse hakajyamo abatoza n’abashinzwe tekinike babifitiye ubumenyi kugira ngo impano z’abana zizamuke neza.”

Abanyeshuri na bo bishimiye cyane uburyo abayobozi bakuru bitabiriye itangizwa ry’uyu mwaka w’imikino, bakabona ko ari ikimenyetso cy’uko siporo mu mashuri ifite agaciro gakomeye mu gihugu.

Manzi Brian, ukina Basketball, yagize ati:

“Biranshimishije kubona Minisitiri w’Uburezi na Minisitiri wa Siporo bitabiriye itangizwa ry’umwaka w’imikino. Ibi bitwereka ko siporo mu mashuri ifite agaciro gakomeye mu gihugu. Nk’ukina Basketball, ndifuza kuzitwara neza muri uyu mwaka kugira ngo nshimangire impano yanjye.”

Gatesi Uwase Neema, umukinnyi w’umupira w’amaguru, na we yashimangiye ko kuba abayobozi bakuru bitabiriye iki gikorwa ari ikimenyetso cy’uko igihugu gishyigikira abana b’abakobwa mu mikino kimwe n’abahungu.

Yagize ati:

“Kuba umwaka w’imikino watangijwe ku mugaragaro n’abayobozi bakuru bitwereka ko igihugu cyacu gishyigikiye abana b’abakobwa mu mikino. Nka njye nkina umupira w’amaguru, ndumva nshishikajwe no gukomeza imyitozo no guhesha ishema ishuri ryanjye.”

Iyi mikino izitabirwa n’amashuri yose mu byiciro bitandukanye by’abahungu n’abakobwa, uhereye ku rwego rw’umurenge kugeza ku rwego rw’igihugu. Amashuri azitwara neza azahagararira u Rwanda mu mikino ya FEASSA (Federation of East African Secondary Schools Association).

Mu mikino izakinwa harimo:

  • Umupira w’amaguru (Football)

  • Volleyball

  • Basketball

  • Handball

  • Imikino ngororamubiri (Athletics)

  • Koga (Swimming)

  • Karate

  • Judo

  • Taekwondo

  • Sitting Volleyball

  • Table Tennis

  • Rugby

  • Beach Volleyball

  • Basketball ya batatu (3×3 Basketball)

Biteganyijwe ko iyi mikino izasozwa mu Gicurasi 2026, ishyize iherezo ku mwaka w’imikino uzaba waranzwe no gushakisha impano nshya, kongerera ubushobozi abarimu ba siporo, no guteza imbere ubufatanye hagati y’uburezi n’imikino mu Rwanda.

5 thoughts on “Minisitiri Nsengimana na Mukazayire batangije ku mugaragaro umwaka w’imikino y’amashuri 2025/26, basaba abanyeshuri guhuza kwiga no gukora siporo

  1. Really insightful article! It’s great to see platforms like sinagph games prioritizing quick registration & secure options – essential for responsible enjoyment. Setting withdrawal PINs is a smart move! 👍

  2. Strategic play is key in any casino game, and it’s smart to prioritize platforms with robust security – like those emphasizing legit access. Considering a solid entry point? Check out the ph77 login app download for a curated experience focused on skill & secure play. It’s about more than just luck!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *