Uko Miliyoni Zirenga Zisaba Akazi, Abinjira mu Myanya Bakaba Ibihumbi Bitatu Gusa

Isesengura rishya rya Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (PSC) ry’umwaka wa 2024/2025 ryagaragaje ishusho ikomeye y’uruhurirane rw’abashaka akazi mu Rwanda n’umubare muto cyane w’abakirirwa mu nzego za Leta. Mu mibare yashyizwe ahagaragara, abantu 1,111040 nibo basabye akazi mu nzego zitandukanye za Leta, ariko abemerewe gushyirwa mu myanya baba 3134 gusa. Ni ukuvuga ko buri mwanya umwe w’akazi washakwaga n’abantu barenga 350.

Iyi raporo yasuzumye ibikorwa by’inzego 107 zatanze raporo 309, hagaragazwa uko abaturage bitabiriye gushaka akazi, uko barihanganira inzira z’amapiganwa, n’uko uburinganire n’imicungire y’abakozi bigenda bikorwa muri Leta.

Mu bantu basabye akazi bose, 673,416 nibo babashije gutoranywa bakomeza mu nzego zikurikiraho. Abagera kuri 437,624 bo bahise basubizwa inyuma batigeze batoranywa.

Mu bakoze ibizamini by’amapiganwa, bari 106,360, abatsinze ibizamini baba 8.783, ariko abashyizwe mu myanya ni 3.134 gusa. Bivuze ko abasaga ibihumbi bitanu batsinze ariko batabona aho bashyirwa bategereje ku rutonde rwa waiting list, ari bo 5223.

Hari n’abatsinze ariko banga kwakira akazi, bagaragara ku mubare wa 257, mu gihe 130 bimwe inshingano zo gushyirwa mu myanya kubera impamvu zitandukanye zirimo kutuzuza ibisabwa cyangwa amakosa agaragara mu myirondoro.

Raporo yerekana ko uburinganire bugifite icyuho kinini mu bijyanye no gushaka akazi. Mu basabye akazi bose, abagabo bari 726.973, mu gihe abagore bari 384.067.

Ibi bituma abagabo basaba akazi inshuro hafi ebyiri z’abagore, bikaba impamvu Komisiyo yagaragaje ko umuco n’imyumvire bishobora kuba byongera iki cyuho. Mu bakoze ibizamini, abagabo bari 70.961, abagore bakaba 35.399, bisobanura ko abagabo bitabiriye amapiganwa inshuro ebyiri z’abagore.

Mu batsinze ibizamini:

  • Abagabo: 6,204

  • Abagore: 2,579

Muri bo, abashyizwe mu myanya:

  • 2,020 b’abagabo

  • 1,114 b’abagore

Abagore bake babasha kugera ku rwego rwo gukora ibizamini babifata nk’imbogamizi zishingiye ku muco, inshingano zo mu rugo, ikibazo cy’aho gusiga abana, n’ibizamini bikorerwa kure. Perezida w’agateganyo wa PSC, Sebagabo Muhire Barnabé, asobanura ko hari n’ivangura ricuze ritavuzwe rikorwa na bamwe mu bagena abakozi.

Ati: “Hari abagore badakunda kujya gushaka akazi batwite kuko bumva batazahabwa amahirwe. Hari n’ibigo bitinya gushyira umugore utwite mu kazi, bikumva ko ashobora guhita ajya mu buruhuko.”

PSC yakiriye raporo z’amapiganwa 309, muri zo 281 nta bibazo byagaragayemo, naho 28 zagaragayemo amakosa yakosowe. Mu nzego 74 zigenzuwe:

  • N’urwego rumwe rwabonetseho ikibazo cyo gushyira mu mwanya umukandida udafite equivalence y’impamyabumenyi.

  • Hari ahatarubahirijwe iminsi 30 yo gutanga akazi nk’uko biteganywa n’amategeko.

  • Hakiriwe ubujurire 13,226, harimo 12,862 bujyanye n’amapiganwa yo gushyira abakozi mu myanya.

Mu batakiriye akazi hari:

  • Abakozi 7 badafite impamyabumenyi zuzuye

  • Abakozi 6 badafite equivalence

  • Abakozi 6 bari mu myanya y’agateganyo barengeje igihe

  • Abafite amazina adahura ku byangombwa 5

Ibi byose bituma Komisiyo igira uruhare mu gukosora no kunoza uburyo bwo gushyira abakozi mu myanya, ndetse inatanga inama ku nzego za Leta kugira ngo imicungire y’abakozi ibe myiza.

Komisiyo yagaragaje ko ubujurire 5,431 bufite ishingiro, kubera ko hari abakandida batatoranyijwe mu buryo budakurikije amategeko cyangwa batashoboye guhabwa uburenganzira bwabo ku gihe.

Mu manza 39 zaciwe mu muryango wa Leta mu 2023/2024:

  • Leta yatsinze 30

  • Yatsinzwe 9

  • Yishyuye indishyi angana na 46,438,529 Frw

  • Yatsindiye miliyoni 8,200,000 Frw

Abadepite bagaragaje impungenge z’uko Leta itsinda imanza nyinshi, ariko amafaranga itsindiye aba make cyane ugereranyije n’ayo itakaza.

Sebagabo Muhire yasobanuye ko imiterere y’imanza ituma hari izibamo abantu benshi kandi zigahenda cyane. Yanavuze ko hari inzego zanga kumva inama zo ku rwego rwa Komisiyo, bikaba intandaro y’izo manza Leta itsindwa.

Raporo yagaragaje ko mu mwaka wa 2024/2025, abakozi 222 aribo bahaniwe amakosa atandukanye:

  • 62: kutatanga serivisi neza

  • 53: guta akazi

  • 30: gusiba nta ruhushya

  • 25: kunywa inzoga mu kazi

  • 21: gusuzugura abayobozi

  • 12: ubujura

  • 12: gutanga amakuru atari yo

  • 11: kwakira cyangwa gusaba ruswa

  • 6: ihohotera

  • 7: kwitwaza ububasha mu kazi

Ibi byaha bikomeje kuba ikibazo gikomeye mu miyoborere ya Leta, bigaragaza ko hari byinshi byo gukosorwa mu kwigisha abakozi indangagaciro n’imyitwarire ikwiriye.

Nubwo hakiri ibibazo byinshi mu isoko ry’umurimo no mu miterere y’amapiganwa, PSC yemeza ko hari intambwe ikomeye yatewe:

  • Amapiganwa menshi asuzumwa hifashishijwe ikoranabuhanga

  • Inzego za Leta zingana na 92.8% zashyize mu bikorwa imyanzuro Komisiyo yatanze

  • Umubare w’abashyirwa mu myanya bavuye kuri waiting list wazamutse ukava kuri 624 ugera kuri 1.872

Ibi byose bigaragaza ko inzira yo kunoza uburyo bwo gushaka no gucunga abakozi ikomeza gutera imbere, nubwo isabwa kongerwamo imbaraga mu gukuraho ivangura ryibasiye abagore no guca umuco utuma abantu bamwe bumva ko bamwe mu bakozi bafite amahirwe menshi kurusha abandi.

One thought on “Uko Miliyoni Zirenga Zisaba Akazi, Abinjira mu Myanya Bakaba Ibihumbi Bitatu Gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *