Mu gihe igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ireme ry’uburezi no kurwanya ikibazo cy’abanyeshuri bata ishuri, ikoranabuhanga rishya rya Berulo Application ryagaragaye nk’igikoresho cy’ingenzi cyorohereza abarezi, ababyeyi ndetse n’inzego z’ubuyobozi kumenya amakuru y’imbere mu mashuri ku gihe no gufasha abana gukomeza imyigire yabo neza.
Iyi ‘app’, yakozwe n’umunyarwanda ukiri muto witwa Cyusa Ian, Muri gahunda ya “murengere atararenga” ndetse ashaka no gushimira ibyo igihugu cyamuhaye, imaze guhindura byinshi mu miyoborere y’ibigo by’amashuri ndetse n’imikoranire hagati y’abarezi, abayobozi n’ababyeyi.
Ku mashuri menshi yo mu Ntara y’Amajyepfo, aho iyi ‘app’ yatangiriye gukoreshwa, abarezi bavuga ko yahinduye uburyo bakoraga raporo z’amasiba ndetse inabafasha kumenya impamvu zitera abana gusiba ishuri.
Nsanzimfura Mourice, umwarimu wigisha muri College Imanzi mu Karere ka Nyaruguru, asobanura ko gukoresha Berulo byatumye amakuru y’umunyeshuri asiba ishuri agera ku mpande zose bireba mu buryo bwihuse.
Yagize ati:
“Iyo umwana asibye, njye nk’umwarimu mpita mbishyira muri ‘app’. Ako kanya amakuru agera ku babyeyi, ku buyobozi bw’ishuri ndetse no ku nzego bireba mu karere. Ubu gukora raporo z’ukwezi ntibikigoye, kandi amakuru yigaragaza neza mu buryo bw’ikoranabuhanga ku nzego zose.”
Akomeza avuga ko bitandukanye no mu bihe byashize, aho umwanya munini watakazwaga mu gushakisha impamvu z’amasibya, rimwe na rimwe bikamenyekana bitinze cyangwa ntibimenekane.
Ababyeyi bafite telefoni zigezweho (smartphones) bavuga ko iyi ‘app’ yabafashije kubona amakuru y’abana babo ku gihe, bityo bikabafasha kubamenya neza no kubaba hafi mu rugendo rwabo rw’amasomo.
Iyo umwana atageze ku ishuri, ababyeyi bahita babona ubutumwa bubamenyesha ikibazo cyabaye. Ibi bituma bafata ingamba hakiri kare, haba mu gukemura ibibazo byo mu rugo bigira ingaruka ku bana cyangwa se mu kuganira nabo ku mpamvu z’ibyo gukora nabi.
Umwe mu babyeyi bo mu Karere ka Huye yagize ati:
“Hari igihe umwana yaheraga mu nzira cyangwa akigira mu bindi bikorwa bitari iby’ishuri. Ubu mbonye ubutumwa ko atageze ku ishuri, mpita mpamagara umwarimu cyangwa se nkajya kubaza uko byagenze.”
Ibi byatumye ubufatanye hagati y’ababyeyi n’abarezi burushaho gukomera, bityo bigabanya umubare w’abanyeshuri badakurikiranirwa hafi.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko mbere hari abana bagendaga basiba amasomo, ariko bikamenyekana nyuma y’aminsi myinshi. Ibyo byatizaga umurindi ikibazo cyo guta ishuri, cyane cyane mu bice by’icyaro.
Ubu, Berulo itanga amakuru ku gihe ku bakuru b’ibigo, ku nzego z’umutekano ndetse no ku bayobozi b’inzego z’ibanze, ku buryo umwana usibye ahita akurikiranwa mu buryo buboneye.
Umuyobozi umwe w’ishuri ryo mu Karere ka Nyaruguru yagize ati:
“Ntiwashoboraga kumenya niba hari umwana wasibye, kuko harigihe umwarimu yatindaga kubivuga cyangwa se bikamenyekana hatanzwe isuzuma ry’amanota. Ubu amakuru arihuta mu minota mike. Iyo umwana abuze ku ishuri mwarimu atanga raporo, inzego z’umutekano zikadufasha kumureba, tukamenya ikibazo atarasiba igihe kinini.”
Cyusa Ian Watekereje Igisubizo kwicyo Kibazo akanagishakira umuti
Iyi ‘app’ yakozwe na Cyusa Ian, umusore wize neza, wigeze no guhura n’ingaruka zo kuva mu ishuri mu bihe byashize ariko nyuma akabona amahirwe yo gukomeza amasomo no kurangiza neza.
Avuga ko yagize igitekerezo cyo gukora Berulo kubera ko yifuzaga gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy’abanyeshuri bata ishuri kandi akabikora nk’ikimenyetso cyo “gutera inkunga igihugu cyamufashije kwiga”.
Yagize ati:
“Natekereje iki gitekerezo kugira ngo mbashe gufasha igihugu cyanteye inkunga. Nigeze kuva mu ishuri, nzi neza uko bimera. Numvaga ngomba gukora ikintu cyafasha abandi bana kutazahura n’ibyo nahuye nabyo.”

Kayitesi Alice, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, yashimye iki gikorwa avuga ko kiri gufasha mu gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu yo kongera umubare w’abana barangiza ishuri no kubarinda kwiheba.
Yasabye abarimu gukundisha abana ishuri no gufasha abana kugira ubushake bwo kwiga, ariko anashishikariza abayobozi b’amashuri gukorana bya hafi n’abarezi kugira ngo gukurikirana abana bikomeze gutanga umusaruro.
Guverineri Kayitesi yagize ati:
“Iyi ‘app’ yadufashije cyane mu bukangurambaga bwacu bwo gukurikirana abana mu biruhuko, aho dukorana n’abakorerabushake ndetse n’itsinda rya Berulo mu kubategurira imikino n’ibikorwa bibahuza. Ni uburyo bwiza bwo kubarinda gutwarwa n’ibishuko.”

Kugeza ubu, Berulo Application ikoreshwa mu mashuri menshi yo mu Ntara y’Amajyepfo, aho imaze kwinjira mu buzima bw’abarezi n’abayobozi b’ibigo nk’igikoresho cya buri munsi.
Ibarura riheruka kugaragaza ko:
-
Abanyeshuri barenga 1,000,000 bamaze kuyinjiramo,
-
Abarezi basaga 29,160 bakoresha iyi ‘app’ buri munsi,
-
Inzego zisaga 3,000 z’ubuyobozi ziri mu bakurikirane ubwitabire bw’abanyeshuri hifashishijwe iyi ‘app’.
Ibi bigaragaza ko iyi gahunda yamamaye mu buryo budasanzwe kandi ikomeza kugira uruhare runini mu gutuma abana bugaruka ku ishuri, bagakomera ku burere n’uburezi bahabwa.
Berulo ni urugero rwiza rwerekana uko umusanzu w’ikoranabuhanga ushobora guhindura uburezi no kugarura abana ku ishuri bitabaye ngombwa ko hubakwa ibindi bikorwa bihenze.
Abarezi n’ababyeyi bavuga ko iri koranabuhanga ribafasha kumenya imyigire y’abana, kumenya ubwitonzi bwabo mu ishuri, no kubona amakuru ajyanye n’uko biga – byose bigatuma hafatwa ingamba zo kubafasha hakiri kare.
Mu gihe u Rwanda rukomeje guhugura urubyiruko mu bijyanye n’ICT no kurushishikariza guhanga udushya, ibikorwa nka Berulo bigaragaza ko hari byinshi bishoboka iyo ubuhanga buhuye n’imyumvire yo gukorera igihugu.



I have to say, I really enjoy playing on 88betag. Very professional, easy to use, and the games are very fun! Check them out at: 88betag