Umwalimu SACCO ikomeje gushyira imbaraga mu gukomeza gutera imbere no kwishakamo ibisubizo birambye, binyuze muri gahunda nshya yo kongera ubwizigame bw’abanyamuryango bayo buva kuri 5% bukagera kuri 8%. Iyi gahunda iri gukorerwa ubukangurambaga mu gihugu hose, ariko by’umwihariko mu Karere ka Burera, aho abahagarariye abarimu mu mirenge batangiye gusura ibigo by’amashuri kugira ngo basobanurire abarimu iby’iyi gahunda, uburemere bwayo ndetse n’akamaro kayo mu gihe kizaza.
Mu Murenge WA Rusarabuye wo mu Karere ka Burera, umunyamakuru wacu yasanze abahagarariye Umwalimu SACCO basobanurira abarimu uko gahunda nshya izakorwa. Abarimu bamaze gusobanukirwa n’iyi gahunda bahita bahabwa impapuro zo kwiyandikaho no gusinya, kugira ngo igihe gahunda yemejwe ku rwego rw’igihugu, izahite ishyirwa mu bikorwa nta gutinda.
Umwe mu barimu batashatse ko amazina ye atangazwa yatangaje ko basobanuriwe ko impamvu nyamukuru yo kongera ubwizigame ari uko inkunga Leta yahaga Umwalimu SACCO igiye gukurwaho. Byumvikane ko SACCO igomba gushaka uburyo bwihariye bwo gukomeza gutanga serivisi nziza, gukoresha neza umutungo wayo no kwishakamo ibisubizo bidashingiye ku nkunga za Leta.
Yagize ati:
“Batubwiye ko amafaranga Leta yatangaga muri Umwalimu SACCO agiye kvaho bityo ko ari ngombwa ko cooperative ishaka uburyo bwo kwigira. Ni yo mpamvu bashaka ko ubwizigame bwacu buzamuka.”
Nubwo iyi gahunda ifite intego yo kubaka ejo hazaza h’umwalimu, abarimu benshi ntibyayakiriye neza. Hari abifuzaga ahubwo ko ya 5% isanzwe ikatwa ku mushahara ikusanywa nk’ubwizigame yagabanuka cyangwa igakurwaho burundu, kuko bavuga ko kuyikata bidahagije kugira ngo ibe cooperative y’ubucuruzi yihagije ku rwego rwa banki.
Abarimu bamwe baravuga ko Umwalimu SACCO yagombye gushaka abashoramari, aho kugira ngo ikomeze gukata amafaranga ku banyamuryango bayo. Hari n’abagaragaje ko nubwo amafaranga bakatwa yitwa “ubwizigame”, atari amafaranga bafiteho uburenganzira busesuye kuko batayakuraho igihe babishakiye, ahubwo ngo n’iyo bayagujije SACCO iyabaguriza ikayabacaho inyungu, kandi ari bo bayazigamye.
Umwe mu barimu yagize ati:
“Ni gute umuntu yizigamira amafaranga ye, ariko ngo ayagurizwe akayungukira? Nta burenganzira bwuzuye dufite ku bwizigame bwacu, kandi ntitubasha kuyakuraho igihe cyose tubishakiye.”
Abarimu Basabye Ko Ibibazo Byabo Bigezwa Ku Bayobozi Bakuru
Mu biganiro byabereye ku bigo by’amashuri, abarimu baboneyeho umwanya wo gusaba ko ibibazo byabo bikomeye byagezwa ku bayobozi bakuru ba Umwalimu SACCO. Ibibazo byabo bikaba birimo:
- Abarimu banenze uburyo bwo gusinyira mugenzi wawe nk’umwishingizi, aho bavuga ko iyo uwasinyeho yahindutse “bihemu” agatoroka banki, uwamwishingiye ari we wishyura ideni. Hari n’uwagaragaje ko hari aho umwalimu isanze yishyura ideni ry’umuntu yigeze gusinyira kera.
Basabye ko Umwalimu SACCO yiga uburyo bwo kwikurikirana imyenda ku rwego rw’umukoresha cyangwa ku rwego rw’undi mwishingizi udafitanye ubucuti bwihariye n’uwahisemo kwambura cooperative.
- Abarimu batandukanye batangaje ko kubona inguzanyo ntoya bitabafasha mu iterambere bitewe n’ibihe igihugu kirimo. Bavuga ko umwarimu uhembwa amafaranga 500,000 Frw atemererwa inguzanyo irenze miliyoni eshatu n’igice, mu gihe banki zisanzwe zishobora kumuha inguzanyo ingana n’ayo ahembwa yikubye inshuro 22.
Bavuze ko amafaranga make batemererwa adashobora no kubafasha kugura amasambu cyangwa gukora ibikorwa binini by’iterambere, ahubwo ko binarangira amafaranga bafashe bayariye igahita atakara nta cyo akoze.
- Abarimu bifuza ko gahunda y’abishingizi yakurwaho burundu, kuko batanga i mpapuro ko umwishingizi wa mbere ubusanzwe ari “umukoresha” w’umwarimu. Bemeza ko bishoboka kubera ko banki zindi zikurikirana abantu bagerageje kuzambura, SACCO nayo yabishobora idakoresheje abanyamuryango bayo.
- Abarimu bagaragaje kandi ko hari ikibazo gikomeye mu gutinda kubona amafgaranga kw’abafite konti muri Umwalimu SACCO. Hari aho byagaragaye ko abarimu bahembwa hagapfa iminsi itatu batarabona amafaranga yabo. Byatumaga bamwe bajya kuguza amafaranga mu baturage ku nyungu, bitewe n’ibikenewe by’ako kanya.
Bifuza ko amafaranga menshi bakatwa ajyana na serivisi nziza, cyane cyane izikoresha ikoranabuhanga rigezweho, harimo na serivisi za online.
- Abarimu banenze ko amakuru menshi akomeye ajya kumenyekana mu itangazamakuru mbere y’uko Umwalimu SACCO ubwayo ayatangaza ku mbuga zayo nkoranyambaga. Basabye ko SACCO yashyiraho uburyo bwo gutangaza amakuru yizewe mbere hose, kugira ngo hirindwe urujijo n’ibihuha.
Urugero rwatanzwe ni urw’inguzanyo y’ubuhinzi yashyizweho igenerwa abarimu bafite imishinga myiza. Kuba batarabimenyeshejwe hakiri kare byatumye amakuru atuzuye akwirakwizwa mbere.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Umwalimu SACCO binyuze kuri Twitter, ubu yiswe X, inguzanyo z’ubuhinzi zirahari ariko zigenerwa abarimu bafite imishinga ifatika kandi igenzuwe neza. BRD izatanga 90% by’amafaranga naho Umwalimu SACCO igatanga 10%. Gusa ngo ni ngombwa ko umwarimu ategura umushinga we neza ukoherezwa muri BRD kugira ngo usuzumwe mbere yo kwemererwa inguzanyo.
Abayobozi basabye abarimu kudatinya iyi gahunda nshya, ahubwo bakayisuzuma neza kuko igamije kubaka ejo hazaza h’imari ya cooperative yabo. Basabye abarimu gusinya ama-list kuko azifashishwa mu gufata imyanzuro ku nzego zo hejuru, ariko na none bemera ko nta mwarimu uzahatirwa kwemera gukatwa 8% hatabanje gukorwa ibiganiro birambuye.
NIBA USHAKA INKURU WAJA UZI KURIKIRA KURI YOUTUBE UNYUZE AHO HASI

Mwaramutse,ibya U SACCO ni akasamutwe.Tuyirimo.Ni uko kuyivamo bidakunda nakayivuyemo. Ibaze,niba :
1.Mpembwa 145.000 nkaba ndabona inguzanyo nibura ya 2.000.000?
2.Niba nishyura 70.000 ku mushahara,hakishyurwaho urugero 11.000F y’inyungu ku kwezi. Igitangaje kinatumena umutwe ni ukuba usigajemo 5.000F yo kwishyura mu kwezi Kwa nyuma birangira gukomeza kwishyura inyungu ya 11.000F nk’uko watangiye wishyura inguzanyo ikiri yose. Ibi biratubabaza cyane.
3.Kumara kwishyura inguzanyo system agakomeza kugukata ubudagarara keretse iyo uhagurutse ugahagarara.
4.Iyo idene ufashe amafaranga ukajya kwishyura (Argent liquide) na bwo system ntihagarara udasiragiye ujya guhagarikisha kdi warishyuye….
5.AGAHEBUZO ni ugusinyira/kwishingira umuntu agafata inguzanyo yo kurambirwa akazi yagata ntakurikiranwe (kandi ahari)ahubwo abishingizi bagasaranganywa idene yafashe bakaryishyura. Biratugoye cyane pe! Dukeneye ubuvugizi.
IBIBAZO BYAWE RWOSE BIRUNVIKANA ARIK NIBA SYSTEM WARASOJE KWISHURA BAGAKOMEZA KUGUKANA UZEGERE ISHAMI RIKWEGEREYE BAZAYAGUSUBIZA
Ibindi byose bari gushaka uburyo babikora UMwalimu sacco igashimisha buri munyamuryango
Ese A/c yanzigamira nige kobatubwiyeko yungukira abanyamuryango 5% buri Kwezi none kontanyungu izaho? ,Byavuyeho?
usacco abarimu bose bifuza kuyivamo ari byaranze, bitwaza ko ari (Muzehe)wacu wazanye igitekerezo cyo kuyishinga ubundi bakatwiba, iradukenesheje, ngewe nzanareka akazi kubera Usacco. iragatsindwa
URAHONEZA NUKURI IHANGANE NTAGO WAREKA AKAZI BURIYA IMBOGAMIZI ZIRIMO BAZAZISHAKIRA IBISUBIZO KUKO IBIBAZO BIZAGENDA BIMENYEKANA
Rwose umwarimu sacco itworohereze 77
Jye numva inyungu kubwizigane bwumuntu ataribyo kuberako nibanayakaswe nigute nyashakaho ukandaba inyungu Kandi yitwako Ari ayange mubirebane ubushishozi
Ariko nizereko bazabanza bakatubaza uko tubyumva
Umwarimu sacco ni cooperative ibangamye muburyo bwose nabakozi bayo basuzugura cyane abagenerwabikorwa. Njye ndumva yavaho kuko ntacyo imariye abanyarwanda ahubwo izatwica Burundu
U sacco ntabwo Ari iy’abarimu ni ikitiriro gusa.Ifite banyirayo bavuga ko bagiye kongera ubwizigame batugishije Imana Kandi bo bararangije kubwongera kare.wabyanga wabireka uraruhira ubusa byararangiye.
Smart bankroll management is key, regardless of the game! Seeing platforms like chesterfield ph app casino prioritize verification gives me confidence – a safe “playground” is crucial. Remember to play responsibly!
Twe Rwamagana uwaje kudusobanurira yatubwiyeko Ari umwanzuro wafashwe wo kudukata ko wasinya utasinya uzayakatwa ubundi bo bashaka raporo nkaho umwanzuro wamaze gufatwa . Gusa barimo kuduhemukira cyane rwose kuko ariya mafaranga ni menshi knd bayaduhamo inguzanyo bakaduca urwunguko turi hejuru cyane knd Ari ayacu.
Egoko Mana Umuyobozi Wabasuye Nukuri Yarakabije Kubasobanurira Gutyo Ntag nyagakwiye
Gusa Ka Twizereko Batazayongera kuko Ntamunyamuryango ubyishimiye peee
Nanjye uhembwa 15k kd nkatwa 55k yinguzanyo nta decouver nta emergency naratuje, nanjye ndaza kuzareka akazi too, kandi kubera Usacco. baratwiba kwitwaza muzehe c muzehe yifuza ko du soufra? ?
Birambabaje kumva uko uhagaze, kandi koko ufite impungenge zifite ishingiro. Ariko ntiwihutire gufata icyemezo cyo kureka akazi kubera umujinya. Dukomeze dusabe ibisobanuro n’ubutabera, kuko nk’abarimu dukwiye kubahwa no guhabwa serivisi z’umucyo
Thinking about checking out the VIP side of things at afunvip. Anyone have any experience with it? Seen some tempting bonuses… afunvip