Umwalimu SACCO ikomeje kugaragaza ubushake bwisumbuye mu gukemura ibibazo n’amakenga by’abarimu, binyuze mu gusubiza neza no mu mucyo ubutumwa n’inyandiko bibayigezaho. Mu gihe hirya no hino abarimu bakomeje kugaragaza ibitekerezo n’ibibazo bijyanye na serivisi, Umwalimu SACCO yagaragaje ko yiteguye kubaba hafi no gukora amavugurura akenewe kugira ngo serivisi zirusheho kuba nziza, zinoze kandi zigezweho.
Mu butumwa butandukanye bwagiye busubizwa n’iki kigo, Umwalimu SACCO yibukije abarimu akamaro ko kwibumbira hamwe, ibyiza by’ubwizigame buhoraho, ndetse n’inyungu z’inguzanyo ku giciro gito utasanga mu yandi mabanki. Yagaragaje ko umunyamuryango wa SACCO ahabwa amahirwe yihariye arimo:
- Inguzanyo y’ingoboka, ifasha mu bihe byihutirwa,
- Ubwizigame bwungukira buri mwaka,
- Agasanduku ko gutabarana, gafasha abanyamuryango mu bihe bagize ibyago,
- N’izindi serivisi z’imari zirimo n’inguzanyo nini, zishingira ku bushobozi bwo kwishyura.
Umwalimu SACCO ishobora kuguza umunyamuryango kugeza kuri Miliyoni 100
Mu gusubiza Bwana PONTIEN, iki kigo cyagaragaje ko cyemera gutanga inguzanyo nini cyane zishobora kugera kuri Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, hashingiwe ku bushobozi bw’umunyamuryango bwo kwishyura. Iki ni ikimenyetso cyerekana ko Umwalimu SACCO ifite ubushobozi n’icyizere mu banyamuryango bayo, ndetse inifuza ko bateye intambwe nini mu iterambere ryabo bwite no mu mishinga minini y’igihe kirekire.

Nyuma yo kubaza no kugaragaza impungenge ku bijyanye n’ingwate n’igihe gito cyo kwishyura, nk’uko Bwana Yousuf yabivuze, Umwalimu SACCO yagaragaje ko “ubushobozi bwo kwishyura” atari amasezerano hagati y’umwarimu na Leta gusa, ahubwo harimo:
Yanditse ati “Ubwo ubushobozi bw’umunyamuryango butari amasezerano y’umukozi n’umukoresha mwagashingiye mumuha izo 100M , ni ubuhe? Ese waha umuntu amafaranga azishyura mu myaka 3 (Limited time) ukazamubonamo ingwate wamuheraho izo 100M!!
Mwizere amasezerano y’amasezerano y’abarimu bafitanye na Leta, mukure abandi barimu mu masezerano mushingira mutanga izo nguzano. Munageze byibura Salary Advance ku myaka itanu ,Mwalimu azabaho ashobora kwigira mu buryo bufatika.”

Iki ni cyo gituma Umwalimu SACCO ishobora gufasha umunyamuryango kubona inguzanyo nini, kandi ikizera neza ko izishyurwa nta kibazo.
Ku bijyanye n’igihe cy’Salary Advance, SACCO yatangajeko amakuru y’uko iri mu mavugurura agamije kongerera abanyamuryango uburyo bwagutse, haba mu gihe cyo kwishyura ndetse no mu bwiza bw’iyi serivisi.
Mu bindi bisubizo bitandukanye, Umwalimu SACCO yanagaragaje uburyo ikorana n’abanyamuryango bunoze , ibasaba abafite ibibazo kubagezaho konti zabo kuri x inbox cyangwa ku kwegera amashami abegereye kugira ngo babafashe byihuse mu bibazo bafite. Ibi bigaragaza ko serivisi z’ibanze zitangwa mu buryo bw’umwihariko, aho buri munyamuryango akurikiranwa ku giti cye kandi agafashwa ku rugero rwe.
Mu gusubiza Bwana KARANGWA, Umwalimu SACCO yemeje ko gahunda ya CDAT (iyerekeye ubuhinzi n’ubworozi) izaba ifunguye ku banyamuryango bose igihe izatangira, mu gihe bujuje ibisabwa. Ibi bizafasha abarimu n’abandi bakozi mu burezi kwagura imishinga yabo ifatika mu buhinzi n’ubworozi, bikaba byabagirira akamaro mu buryo burambye.
Mu gusubiza abandi banyamuryango nka HARAGIRIMANA na JEAN, SACCO yemeje ko amakuru avuga ko serivisi zidatangwa neza atari yo, ahubwo ko iri kigo gikomeje amavugurura menshi agamije kunoza ireme rya serivisi no kwihutisha imikorere. Hariho gahunda nshya na tekinoloji ziri gushyirwaho kugira ngo umunyamuryango ahabwe serivisi zihuse kandi zitagira imvune.
Ibi bisubizo byose bigaragaza ishusho nshya ya Umwalimu SACCO ishaka kuba:
- Icumbi ryizewe ry’abanyamuryango bayo,
- Umufatanyabikorwa w’ubukungu bw’umwalimu,
- Umuterankunga w’imishinga minini,
- N’ikigo cy’imari cyiyemeje kwita ku barimu mu buryo bwihariye.
By’umwihariko, ubushobozi bwo gutanga inguzanyo z’agera kuri Miliyoni 100 ni intambwe ikomeye igaragaza icyizere n’ubushake bwo gufasha abarimu kugera ku iterambere rirambye.
Umwalimu SACCO irangije isaba abarimu gukomeza kuyandikira, kuyigezaho ibitekerezo, ibibazo n’inyunganizi kuko ari byo biyifasha kunoza serivisi no kubaka ejo heza h’abarimu b’u Rwanda.

Muraho neza, ni byiza kuba Coperative yacu iri kudutekerezaho neza, mu byukuri umwarimu wigisha muri Primary dushingiye aho iterambere rigeze tubona avance duhabwa kwishyura mu myaka 3 ari make pe, byibura yazamurwa agashyirwa kuri 4,000,000frw byibura akishyurwa Wenda mu myaka 6
Diuwincolourprediction – I’ve seen this around. Heard it can be fun if you’re into colour prediction games. Not my usual thing, but if you’re feeling lucky, might be worth a peek. Check them here:diuwincolourprediction