UMWALIMU SACCO N’ABA HR BAKOMEJE GUKORERA ABARIMU BAHUNZE COOPERATIVE UDUSHA: Bari kubimura mwibanga 

 

Mu minsi ishize, hirya no hino mu Rwanda hakomeje kumvikana ijwi ry’abarimu benshi batangaza ko bakoreshwa ibintu batamenyeshejwe, cyane cyane bijyanye n’imicungire y’imishahara bahabwa ndetse n’ukuntu bishyurwa binyuze muri Umwalimu SACCO, ifatanyije  bakozi bashinzwe abakozi mu turere (Human Resources – HR) bakomeje kwishyira hamwe n’iyo cooperative mu bikorwa byo gufungurira abarimu konti batabisabye.

Iki kibazo cyatangiye gufata indi ntera nyuma y’uko hakwirakwiye ubutumwa  bw’umwalimu ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu mwarimu yavugaga ko HR yamufungurije konti muri Umwalimu SACCO ku gahato, kandi asanzwe afite ideni muri Bank Populaire du Rwanda, none bikaba bimuteje ikibazo gikomeye kuko umwenda we utangiye kumugora kuwishyura bitewe n’uko amafaranga y’umushahara yashyizwe kuri konti atigeze yishimira cyangwa asaba.

ubu butumwa  bwabaye inkingi y’uruhererekane rw’ibibazo, bwatumye abarimu benshi batangira gusangira ubuhamya bwabo, abo mu myaka yashize kimwe n’abo mu bihe bya vuba.

 

 

Mu bitekerezo bya bamwe mu barimu twaganiriye nabo, bavuze ko mu myaka ishize na mbere ya 2018, hari ubwo abakozi ba HR bafatanyaga na Umwalimu SACCO mu kwihutisha ifungurwa rya konti ku barimu batari bayifite. Icyo gihe, abakoze mu burezi bavuga ko byakozwe mu buryo budasobanutse kandi nta mwalimu wemereraga ko ibyo bikorwa bikorerwa ku izina rye adahari.

Ubu nabwo birasa nk’uko ibyahise byisubiye, kuko  aba HR bongeye kwinjira mu mishinga yo kwimura abakozi bashya no kubafungurira konti mu buryo butavugwaho rumwe.

Bamwe mu barimu batangaje ko iyo banze kujya gufungura konti muri Umwalimu SACCO, HR ari we ubafunguriza konti, hanyuma ukwezi kugashira bakabona ubutumwa bubereka ko umushahara wabo wageze kuri konti batigeze basaba.

Umwe mu barimu warutanze ubuhamya yagize ati:

“Nari mfite konti muri Bank Populaire kandi mfite n’ideni narimo nishyura neza. Maze kubona ubutumwa bwo kwakira umushahara kuri Umwalimu SACCO, mpamagara HR arambwira ngo ‘byakozwe kuko ari amabwiriza’. Ubu ideni ryanjye ryananiye kwishyurwa kuko amafaranga y’umushahara yajyaga kuri Populaire none aya yo ajya muri SACCO nta masezerano twigeze tugirana.”

Ibi bigaragaza ikibazo gikomeye, aho kubahiriza uburenganzira bw’umukozi bigenda bicika, ndetse bamwe bavuga ko kubona HR akora ibintu bihishwe bibatera gushidikanya ku nshingano ze nyazo.

 

Ese koko hari itegeko rivuga ko umwarimu agomba guhemberwa muri Umwalimu SACCO?

Kimwe mu bitera urujijo, ni uko Umwalimu SACCO na bamwe mu ba HR bavuga ko ari amabwiriza, ko umwarimu agomba guhita ahemberwa muri SACCO akigera mu mwuga w’uburezi. Nyamara, abarimu babivugaho bati:

  • “Nta tegeko ryanditse ahantu rivuga ko umwarimu agomba guhembwa muri Umwalimu SACCO.”
  • “Iyo ari itegeko, kuki ridashyirwa ahagaragara?”
  • “Kuki ridatangazwa na Minisiteri ishinzwe abakozi ba Leta cyangwa MIFOTRA?”

Abarimu bavuga ko niba koko hari itegeko ribategeka guhembwa muri SACCO, rikwiye kuba ryanditse mu buryo bweruye, rigasobanurwa neza kandi rigashyirwa ahagaragara nk’uko andi mabwiriza ya leta amenyekana.

Abarimu Baratabaza: “Turashaka amahitamo yacu!”

Icyakora, si abarimu bose batishimiye Umwalimu SACCO, kuko hari n’abayikunze n’abayishimira serivisi zitandukanye. Ariko n’abo nyine bavuga ko kuyisangamo byagombye kuba ubushake, ntabwo byagombye kuba igitugu.

Abaganiriye natwe bose bagarutse ku kintu kimwe:

“Turashaka amahitamo. Niba nshaka guhembwa muri Bank A cyangwa B, nkwiye kubihabwa. Kuki Umwalimu SACCO igomba kugirwa cooperative y’agahato?”

Iki kinini ni cyo kivugwa cyane cyane mu itangazo ry’ibarurwa yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, aho umwarimu yandikiye Umwalimu SACCO avuga mu magambo yuzuye agahinda ati:

“Ndi umunyamuryango mwiza ariko ntabwo nigeze mbasaba kunfungurira konti. Mfite ideni muri banki yandi none ubwo muransubije inyuma. Ese koko abandi barimu turi abacakara?”

Iyi baruwa yabaye nk’ikimenyetso gituma abarimu batangira kongera kubaza ibibazo bitandukanye

 

Hari abandi barimu bagaragaza ko nubwo ibintu bimeze gutya, Umuti w’ibibazo byabo ushobora kuboneka binyuze mu nzego nk’Umuryango w’Abadepite n’Inteko Ishinga Amategeko.

Mu butumwa batanze, aba barimu basaba ko:

  • Hakorwa isesengura rishingiye ku mategeko ryo kureba niba guhatira umuntu kwinjira muri cooperative ari byo.
  • Hakorwa ubugenzuzi ku mikorere ya HR mu turere tureba niba bubahiriza uburenganzira bw’umukozi.
  • Hakorwa ubushishozi bwimbitse ku ruhare rwa Umwalimu SACCO mu gufungurira abarimu konti batabisabye.

Hari n’abavuga ko hakwiye gukorwa inyigo igaragaza niba ari ngombwa ko umwalimu wese ahemberwa muri SACCO, cyangwa niba hakwiye kongerwa ubwigenge ku mpande zombi.

 

Nubwo hari ibibazo biri kuvugwamo, ni ngombwa ko abarimu batazacika intege ngo bange cooperative yabo. Umwalimu SACCO ifite imishinga zikomeye zafashije abarimu benshi kubona inguzanyo, kwiyubaka no gutera imbere.

Gusa, ibi byose bigomba gukorwa hatitawe ku buryo bwubahiriza uburenganzira bw’umwarimu. Cooperative yubakwa ku banyamuryango bakunda kuyibamo, si ku gahato cyangwa igitugu gituma abayinjira batishimye.

Inama ku barimu:

  • Mukomeze gutanga ibitekerezo byanyu, mutatinya kubaza ibibazo.
  • Mukomeze kwandika no gutanga ubusabe bwanyu mu mucyo.
  • Mubonane n’inzego zishinzwe abakozi mu turere no mu nzego nkuru.
  • Mushishikarize inzego za Leta kubikurikirana.

Aho kugira ngo ibibazo bikomeze kwiyongera, ni ngombwa ko Umwalimu SACCO itega amatwi abarimu, kuko ari bo bayubatse, ni bo bayigize, kandi ni bo bafite ijambo riyigenga.

 

Ibiri kuba uyu munsi hagati ya Umwalimu SACCO, aba HR n’abarimu birerekana ko hakenewe umuco w’ ubudirikirane, kumenyekanisha amategeko no kubahiriza uburenganzira bw’umwarimu. Nta cooperative yagombye kuba iy’abanyamuryango nibura habaho kubahiriza uburenganzira bwabo bwo guhitamo.

U Rwanda rukeneye umwarimu utekanye, ufite ijambo, ufite amahitamo kandi ufite uburenganzira busesuye mu micungire y’umushahara we, kuko ni we shingiro ry’ejo heza h’igihugu.

 

 

7 thoughts on “UMWALIMU SACCO N’ABA HR BAKOMEJE GUKORERA ABARIMU BAHUNZE COOPERATIVE UDUSHA: Bari kubimura mwibanga 

  1. Mutubarize impamvu cooperative yotora ikatwongerera ubwizigame tutayibisabye ?umuntu aritora akazigamira undi ntabwimvikane?

    1. Ndumva impungenge mufite. Ni byiza ko ibi bibazo binyuzwa mu nzego zemewe kugira ngo bisuzumwe mu mucyo. Twebwe nk’abanyamakuru, dushobora gutanga amakuru no kugaragaza ibibazo by’abanyamuryango ku nzego zibishinzwe. Mukomeze gutanga ibitekerezo kugira ngo haboneke ibisubizo bikwiye.

  2. ahubwo mwe banyamakuru mudufashe mutange ikirego munteko y’aba deputes, ibi ni ubujura bukoresheje igitugu, usacco iradukenesheje pe, ni ibisambo by’ingufu

    1. Ikibazo nibazo ubwo se uwo mu HR wakora ibyo we yumva inshingano ze arimo kuzikora neza atanga amakuru y’abakozi ashinzwe gucunga akayatanga mu zindi nzego ahubwo ndumva uwo hr akwiye gukurikiranwa mu matwgeko akabiryozwa kuko yaratandukiriye yifashshije ububasha afite ku mukozi we Kandi bihanwa namategeko

  3. UMVA UZAMBARIZE IMPA E.KASH ITARI GUKORA?
    EJO NAKORESHE E.KASH NOHEREZA MONEY KURI NIMERO YANGE
    ARKO UBU NABWO NDAYABONA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *