Uyu mwaka, Umunsi w’Umwarimu uzizihizwa ku itariki ya 12 Ukuboza 2025
Umunsi mpuzamahanga wahariwe Umwarimu (World Teachers’ Day) wizihizwa buri mwaka tariki ya 5 Ukwakira, ni umunsi ufite agaciro gakomeye mu burezi ndetse n’iterambere rusange ry’igihugu. Ni umunsi uha icyubahiro Umwarimu, umutoza, umujyanama n’inshuti y’umwana, umuntu uharanira kubaka ejo hazaza h’igihugu abinyujije mu gutanga ubumenyi, uburere n’indangagaciro. Uyu munsi wagenewe kugaragaza uruhare rwe, kumushima, kumutera imbaraga no kumuzirikana nk’inkingi ikomeye y’iterambere.
Ariko se, buri mwaka mu gihe uyu munsi ugeze, havugwa byinshi ku micungire y’amafaranga akoreshwa, aho ava, uko apangwa ndetse n’uko hahembwa abarimu. Hari henshi humvikana urujijo n’amakuru atuzuye ku bijyanye n’ukuri kw’amafaranga akoreshwa ku Munsi w’Umwarimu, uko aboneka ndetse n’uko akoreshwa. Iyi nyandiko irasesengura mu buryo burambuye inkomoko y’ayo mafaranga, uko inzego zitandukanye zitegura uwo munsi, uruhare rw’abarimu n’icyo bahabwa ku munsi wabo.
Amafaranga akoreshwa ku munsi w’umwalimu ava he?
Hari igihe abantu bibwira ko amafaranga akoreshwa ku munsi w’Umwarimu atangwa na Minisiteri y’Uburezi cyangwa ko ari ingengo y’imari ya Leta iba yabugenewe. Ariko mu by’ukuri, ntabwo Minisiteri y’Uburezi iba yaratereyeho ingengo y’imari yihariye yo kwizihiza Umunsi w’Umwarimu ku rwego rw’igihugu cyangwa ku rwego rw’uturere.
Ibyo bisobanuye ko amafaranga akoreshwa mu birori by’uyu munsi akenshi aturuka kuri buri rwego rw’Akarere n’ibigo by’amashuri. Buri Karere n’inzego zayo zifata umwanzuro w’uko uyu munsi uzizihirwa, uko intego zizahuzwa n’ubushobozi bihari, n’icyo abarimu bazahabwa. Ni ho hatangirira uburyo butandukanye bw’amafaranga akoreshwa.
Uko uturere dutegura amafaranga
Mu turere bamwe baraterana bakemeza uko kwizihiza uwo munsi bizakorwa, hanyuma bigo by’amashuri bikishakamo ubushobozi. Buri kigo giteranya amafaranga gishoboye bitewe n’umubare w’abarimu gifite, ubushobozi bwacyo ndetse n’abafatanyabikorwa gishobora kuba gifite.
Hari n’uturere tugera aho dusaba ku barimu ubwabo gutanga umusanzu. Urugero rutangwa ni Akarere ka Muhanga, mu murenge wa Kiyumba, aho hari abarimu batangiye ubuhamya ko basabwe gutanga amafaranga yo gutegura uwo munsi. Ibi ntabwo bibera i Muhanga gusa, ni ibintu bigaragara no mu tundi turere twinshi.
Iyo amafaranga adatanzwe n’abarimu, ibigo by’amashuri ni byo biyatanga
Hari ibigo by’amashuri bifata umwanzuro wo kudasabira abarimu amafaranga, ahubwo bigahitamo gufata mu bushobozi bwabyo harimo amafaranga yinjizwa n’ishuri ryabo cyangwa ubufasha bw’abafatanyabikorwa. Aha rero, ubuyobozi bw’ishuri ni bwo bwitanga kugira ngo abarimu bishimishe umunsi wabo.
Uruhare rwa koperative Umwarimu SACCO n’abandi bafatanyabikorwa
Nubwo amafaranga menshi akomoka mu bigo by’amashuri no ku barimu ubwabo, ntibivuze ko ariyo soko yonyine. Umwarimu SACCO, nk’ikigo kibafasha mu kwiteza imbere, kenshi gishyiraho umugabane wunganira ibindi bikorwa. Hari n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, nk’imishinga yo mu burezi, abaterankunga bigo by’amashuri, abikorera n’abandi bashyigikira abarimu mu murenge cyangwa mu karere.
Nubwo bimeze bityo ariko, ikigaragara ni uko Umwarimu ubwe agira uruhare rukomeye mu gutegura umunsi we, rimwe na rimwe atanga amafaranga cyangwa akitabira ibikorwa bitegura uwo munsi.
Mu Karere ka Gasabo, Umunsi w’Umwarimu wigeze kwizihirizwa ku rwego rwisumbuye mu Murenge wa Gisozi muri Hotel Dove, ku nshuro ya 50 y’uyu munsi washyizweho mu 1966. Ni mu gihe Gasabo kiri mu turere twitwaye neza mu mihigo.
Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Uburezi, Musafiri Papias, n’abandi bayobozi batandukanye barimo REB, Abayobozi b’Akarere, abahagarariye UNESCO n’inzego z’umutekano.
Abarimu bitwaye neza bahawe ibihembo birimo mudasobwa n’inka muri gahunda ya Gira Inka Mwarimu, n’ibindi bishimira ibikorwa byabo.
Kuva mu 2006, hatangijwe koperative Umwalimu SACCO ifasha abarimu kubona inguzanyo ku nyungu nto no kwiteza imbere. Yatangiye guha abanyamuryango inguzanyo mu 2008.
Inguzanyo zitangwa kuva ku nyungu ya 11% ku bigisha mu mashuri ya Leta, kugeza no kuri 14% ku bigisha mu bigo byigenga. Ubu umwarimu ashobora kubona inguzanyo igera kuri miliyoni 100 Frw bitewe n’ubushobozi bwe.
Mu 2022, Guverinoma yazamuye umushahara w’abarimu ku kigero kigeze kuri:
- 88% ku bigisha bafite A2
- 40% ku bigisha bafite A0
Umwalimu wahembwaga 57,639 Frw (A2) ubu ahembwa 108,488 Frw. Ufite A0 wagezaga ku 176,189 Frw ubu ahembwa 246,384 Frw. Ibi byateye ibyishimo byinshi mu barimu.
Icyifuzo cya “Mwarimu Shop” cyahawe igisubizo
Abarezi bamaze igihe basaba ko hashyirwaho iduka ryihariye ryitwa “Mwarimu Shop” aho umwarimu yagurira ibicuruzwa ku giciro gito. Ariko Minisitiri w’Intebe, Dr. Édouard Ngirente, yasobanuye ko iki gitekerezo kitashoboka kubera:
- Gutandukana kw’uturere n’imirenge
- Igihe umwarimu yatakaza ajya kugura ibintu kure
- Ingengo y’imari yagombaga kubikorerwa
Ni yo mpamvu Guverinoma yahisemo kongerera umwarimu umushahara aho kumuteza indi mbogamizi yo gutega ajya guhahira kure.
Kuki umunsi w’umwarimu ukwiye kwitabwaho?
Umunsi w’Umwarimu si umunsi wo gusabiriza ahubwo ni umunsi wo guhesha agaciro umuntu wubatse igihugu mu bumenyi. Nta muganga, umunyapolitiki, rwiyemezamirimo, umushoramari cyangwa umunyabukorikori wabona icyo ari cyo cyose atanyuze ku mwalimu.
Umwarimu ni wo mutima w’uburezi. Ni we umenya umwana kuva akiri muto, akamutoza, akamurera, akamutoza indangagaciro n’ubwenge. Umunsi we rero ukwiye kuba umunsi wo gutekereza no kumushimira.
Nubwo amafaranga akoreshwa mu kwizihiza Umunsi w’Umwarimu aturuka mu nzego zitandukanye zirimo:
- Ibigo by’amashuri
- Uburere bw’uturere
- Umusanzu w’abarimu ubwabo
- Umwarimu SACCO
- Abafatanyabikorwa b’amashuri
ntibikwiye gutuma icyubahiro cy’umunsi kigabanuka cyangwa ngo kibe umuzigo ku mwarimu. Ni umunsi ukwiye gutekerezwaho neza, ugategurwa mu mucyo, kandi utarushya uwagenewe kwishimirwa.
Kuba abarimu bahabwa ibihembo, bakongera umushahara, bakagira koperative ibafasha, byose ni intambwe nziza Yo gushyigikira umwarimu. Ariko haracyari byinshi byo gukora mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza ye no kubaha agaciro akwiye.
Umunsi w’Umwarimu ugena uko igihugu cyubaha abarezi bacyo. Igihugu cyubaha umwarimu, ni igihugu kizaguma gutera imbere.

Mukubahiriza agaciro ka mwarimu hagomba no gutekerezwaho umuntu hasubirajo Journe pedagogique akabona n’ukuntu ategura amasomo