Uko Gahunda yo Gusinya Amasezerano y’Amahoro hagati y’u Rwanda na RDC Iragenda mukanya

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ategerejwe kwakira Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC mu biro bye bya White House, mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu.

Perezida Kagame yamaze kugera i Washington, D.C., aho ahura na Perezida Trump mbere yo kwifatanya mu gusinya Amasezerano ya Washington. Uyu muhango utangira saa 10:00 za mu gitondo ku isaha yo muri Amerika (saa 5:00 z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda).

Mu bayobozi bazaba bahari, harimo Umunyamabanga wa Leta wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio. Ibiganiro byo mu muhezo birabanza kugira ngo haterwe intambwe ikomeye mu gushimangira umusingi w’amahoro hagati y’ibihugu byombi.

Byitezwe ko hagati ya saa 10:30 na 11:30 za mu gitondo, Perezida Trump, Kagame na Tshisekedi basinya ku mugaragaro amasezerano arimo:

  • Gushyiraho agahenge gahoraho

  • Kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro

  • Gushimangira uburyo ubutabazi bugera ku baturage

  • Ubufatanye mu bukungu, cyane cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no mu mishinga y’ibikorwa remezo

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, abayobozi bafatira ifunguro rya saa 11:30 kugeza saa 1:00 z’amanywa, biga ku bikorwa bizakurikira, harimo no gushyiraho inzego zigenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano mu gihe cy’iminsi 90.

Bizasubirwamo kandi inyungu zishingiye ku ishoramari rya Amerika mu bucukuzi muri RDC, cyane cyane ku mabuye nka cobalt na coltan.

Hari n’amakuru ko Perezida wa Kenya, William Ruto, ashobora kuboneka nk’uhagarariye akarere.

Hagati ya saa 1:00 na 2:30 z’amanywa, abayobozi bagirana ikiganiro n’itangazamakuru bari kumwe n’Umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, mbere yo gukomeza izindi gahunda.

Ibiro bya Perezida wa Amerika bivuga ko aya masezerano ari intambwe ikomeye cyane mu mubano wa Amerika n’ibihugu byo mu karere, ndetse agaragaza uruhare rwa Washington mu gushimangira amahoro arambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *