- Umwalimu SACCO yongeye kugaragaza ubushake bwo gukorana n’abanyamuryango bayo mu buryo bunoze, ibagezaho itangazo rihumuriza ndetse rinanyuze neza ku bijyanye n’icyifuzo cy’abifuza kongererwa ubushobozi bw’inguzanyo.
Mu minsi ishize, abanyamuryango benshi bakomeje kugaragaza ko bifuza ko ingano y’inguzanyo bahabwa yakongerwa, cyane cyane hashingiwe ku bihe bikomeye by’ubukangurambaga bw’imari ndetse n’ihindagurika ry’ikirango cy’ubukungu muri rusange. Bamwe mu banyamuryango bagaragazaga ko amafaranga yose babona atari ahagije kugira ngo babashe gukomeza gahunda zabo mu Koperative no mu buzima busanzwe.
Mu gutanga igisubizo gifatika kuri ibyo byifuzo, Umwalimu SACCO yatangaje ko yatangiye ubushakashatsi bugamije kureba niba bishoboka ko umusanzu w’ubwizigame uva kuri 5% ukagera kuri 8%. Ibi bikaba bigamije kureba uko abanyamuryango babasha kwizigamira mu buryo burambye, bityo bikazafasha no kongera ubushobozi bw’inguzanyo bahabwa.
Ubuyobozi bwa Umwalimu SACCO buratangaza ko ibisubizo by’ubu bushakashatsi ari byo bizagena niba impinduka zishoboka, kandi ko abanyamuryango bazagezwaho amakuru yose ku gihe. By’umwihariko, barahumuriza abarimu ko nta wundi mwalimu uri gukatwa 8% muri iki gihe, ko ahubwo ari ubushakashatsi buri gukorwa kugira ngo habeho icyemezo gifatika kandi kirengera inyungu rusange.
Hakizimana Gaspard, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi, yasoje atanga ubutumwa bwuje icyizere n’umutuzo, yizeza abanyamuryango ko amahitamo yose azafatwa azashingira ku nyungu z’umwalimu n’iterambere rya Koperative.
Umwalimu SACCO ikomeje gushimangira ko intego yayo ari uguteza imbere imibereho y’umwalimu hashingiwe ku bufatanye, gukorera mu mucyo no gutanga serivisi zinoze.


Bazibeshye badukorere ku mushahara , bazabikorere ababishaka, wasobanura gute ukuntu umuntu azigama yajya gufata ayo yazigamye avuye ku mushahara we agatanga inyungu ?
Ntitubyumva!!
Iri zamuka rwose ntabwo rikenewe. Barekere kuyo badukata 5% arahagije
Ngo Batugiriye Impuhwe da,bazakore icyo bashaka cyose ko ntaho Twabihungira c!
Gira Uti “Batugize Akarima Kabo Basoroma Uko Bishakiye Ibindi Ubyihorere Na Serivise zabo Zipfuye”
Kandi e-cash ntipfe Kuko Ikatagura 250frws naho waba ukuyeho ifaranga rimwe gusa
Nge mbona 5%Yarahagije
Ibindi Simbizi nukwikunda
Reba Badufungiye Emergency ngo keretse Kujya kuri Branch
Ntibatekereza ko moyen de transport ihenze
Nibyo pe