Mu Burasirazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Nyagatare, hari igororero ryihariye rizwi ku izina ry’Igororero ry’Abana rya Nyagatare. Ni ahantu abana bajyanywe bagororwa, ariko ubu ryabahinduriye ubuzima bwabo , aho abari barazimiye mu mico mibi n’imyitwarire idahwitse, none bari kwiyubaka binyuze mu burezi, imyuga n’indangagaciro z’ubunyarwanda.
Abo bana bavuga ko ubuzima bakekaga ko buzababera igihano, bwabaye inzira ibasubiza mu nzozi zo kubaka ejo hazaza habo, kandi bakagira intego zo gukunda no gukorera Igihugu.
Muri iryo gororero, uburezi ni umusingi w’ibikorwa byose. Abana bigishwa amasomo y’amashuri abanza, ayisumbuye, ndetse n’imyuga inyuranye irimo ububaji, gusudira, kudoda, gutunganya imisatsi n’imyambaro (fashion), byose bigamije kubafasha kugira ubumenyi bwabafasha mu buzima bwo hanze.
Abarezi bigisha muri iri shuri barimo abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), ndetse n’abagororwa bakuru barangije amashuri, bafite ubumenyi buhagije bwo gusangiza abandi. Ibi bituma amasomo atangwa ku rwego rwiza, kandi bigafatwa nk’isoko y’impinduka ku mibereho y’abana bari bararwaye mu myifatire.

Ku wa Gatatu tariki ya 12 Ugushyingo 2025, ubwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ifatanyije na RCS berekaga itangazamakuru uburyo abo bana biga, bamwe muri bo bagaragaje ubuhamya bwimbitse ku buzima bwabo n’inzozi bafite.
Umwe mu bana biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, wamaze umwaka ahagororerwa, yavuze ko yigeze kugira imyitwarire mibi ariko ubu yahindutse.
Yagize ati: “Nari umwana utumvira ababyeyi, ntazi icyo nshaka mu buzima. Ariko hano banyigishije ubumenyi, ikinyabupfura n’indangagaciro zinyereka icyerekezo. Nize kwiyubaka, ubu nifuza kuzaba umusirikare w’Igihugu, nkurikira urugero rwa Gen. Maj. Fred Gisa Rwigema.”
Undi mukobwa w’imyaka 18, waje mu gororero afite imyaka 15, nawe avuga ko ubu abonye icyerekezo gishya.
Yagize ati: “Mfite icyizere cyo kongera kubaho neza. Nigeze kuva mu ishuri, byatumye mfungwa, ariko ubu ndiga neza. RCS yaduhaye abarimu, ibikoresho n’igihe cyihariye cyo kwiga. Nzi neza ko nubwo nigeze gufungwa, inzozi zanjye zo kuba umusirikare ntizigeze zirangira.”
Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, CSP Sengabo Hillary, yagaragaje ko abana benshi bisanga mu byaha kubera kwitabwaho guke cyangwa kureka inshingano ku babyeyi.
Yagize ati: “Abana benshi bajya mu byaha kubera ko batabona urukundo rw’ababyeyi, batitabwaho mu mirire cyangwa mu burezi. Iyo baje hano, tubitaho mu buryo bwuzuye, tubatega amatwi, tukabigisha indangagaciro zibafasha gusubira mu buzima bushya bwiza.”
Yongeyeho ko RCS idashaka ko abana basohoka igororero nk’abantu bafite ipfunwe, ahubwo nk’abafite ubumenyi n’ubushobozi bwo kuba intangarugero mu muryango.
Kuva iri shuri ryatangira mu mwaka wa 2012, ryagiye rigaragaza intambwe ikomeye mu myigire y’abana baryigamo. RCS ivuga ko abana bahiga batsinda neza ibizamini bya Leta, bitewe n’uburyo amasomo ateguwe neza, hamwe n’imyitwarire myiza batozwa buri munsi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, ubwo yasuraga iryo gororero, yashimangiye ko uburezi butagomba gutandukanywa n’uburere, kandi ko ababyeyi bagomba gukomeza kugira uruhare mu buzima bw’abana babo, n’ubwo baba bafunzwe.
Yagize ati: “Leta ibaha ibikenewe byose kugira ngo bige, ariko ababyeyi nabo bagomba kubaba hafi. Kuba umwana afunzwe ntibikuraho ko ari umwana. Impamvu ari hano ni ukugororwa, si ukubambura ubuzima. Iyo usohotse hano udafite icyerekezo, Isi iragusiga.”
Yasabye ababyeyi kujya basura abana babo, kubaganiriza no kubereka ko bagifite agaciro n’urukundo rw’iwabo.
Kuri ubu, Igororero ry’Abana rya Nyagatare rifungiyemo abana 395, barimo abakobwa 16. Bose bafite imyaka hagati ya 14 na 18, kandi bafunzwe bazira ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, kwihekura no gukoresha ibiyobyabwenge.
Abo bana bose biga amasomo asanzwe, naho 38 muri bo biga amasomo y’ubumenyi ngiro. RCS isobanura ko intego nyamukuru atari ukubahana, ahubwo ari ukubagarura mu buzima busanzwe, bafite ubumenyi n’indangagaciro zizatuma bubaka igihugu.
Abana bagaragaza ko ubuzima muri iryo gororero butandukanye cyane n’uko benshi babitekereza. Uretse kwiga, babona umwanya wo gukora siporo, gusoma, gukina n’abandi no kwitabira ibiganiro bibafasha gusobanukirwa indangagaciro z’ubunyarwanda n’ubumuntu.
Iri gororero ryatangiye mu 2012, mu rwego rwo gufasha abana bakora ibyaha bidakomeye, kugira ngo badafatwe nk’abagororwa b’abanyabyaha, ahubwo nk’abana bagororwa mu burere. Ni umushinga ugaragaza uburyo u Rwanda rufata uburezi n’uburere nk’intwaro y’iterambere.
Abana barangiza ibihano byabo bahabwa amahirwe yo gusubira mu ishuri risanzwe cyangwa gutangira ibikorwa by’imyuga, ndetse bamwe baramaze kubaka ubuzima bushya, abandi bagafata inzira yo kwinjira mu gisirikare cyangwa mu yindi myanya yo gukorera igihugu.
Umunyamabanga wa Leta Irere Claudette yasabye ababyeyi, abayobozi n’abanyarwanda bose kutarebera abana bagwa mu byaha, ahubwo bagafata iya mbere mu kubafasha kugaruka mu nzira nziza.
Yagize ati: “U Rwanda rutera imbere kubera abantu bafite indangagaciro. Aba bana nabo ni abanyarwanda nk’abandi, bagomba kumva ko bafite amahirwe yo guhinduka no kubaka ejo habo. Iyo umwana abonye ubumenyi, agahabwa urukundo, n’ubuzima bwe burahinduka.”
Igororero rya Nyagatare ryabaye urugero rugaragaza ko igihano gishobora kuvamo amahirwe. Abana bahigira bagenda bahinduka abashoboye, bafite icyerekezo, indangagaciro n’inzozi zo gukunda igihugu.
Aho abandi babonaga igororero nk’ahantu hababaza, aba bana bo barahabonye nk’ishuri ry’ubuzima ribategurira kuba ababyeyi beza, abakozi b’inyangamugayo, n’abagabo n’abagore b’ahazaza heza h’u Rwanda.

Alright, so I checked out Bet7kcasino, and honestly, it’s pretty decent. The slots are fun, and I even managed to win a few bucks (finally!). The site’s easy to navigate, which is a huge plus. Worth giving it a shot if you’re looking for something new. Check it out here: bet7kcasino