Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona bakoze ibizamini bya Leta bagaragaza icyizere n’ishyaka ryo gutsinda

Kuri GS HVP Gatagara – Rwamagana, abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona barimo gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu buryo budasanzwe kandi bugaragaza intambwe yatewe mu guteza imbere uburezi budaheza mu Rwanda. Aba banyeshuri bahawe uburyo bwihariye bwo kubafasha gukora ibizamini birimo gukoresha impapuro zanditseho Braille, impapuro zifite inyuguti nini, ibikoresho byihariye byabafasha gusoma no kwandika, ndetse n’igihe cy’inyongera kugira ngo babashe gukora neza ibibazo nk’abandi bose.

Ibi byakozwe hagamijwe korohereza abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona, bityo nabo bagire amahirwe angana n’abandi banyeshuri mu rwego rw’uburezi. Ibi bizamini byatangiye ku wa 8 Nyakanga 2025, bikaba biri gukorwa hirya no hino mu gihugu, aho abarenga ibihumbi 100 barimo kwitabira.

Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona bagaragaje icyizere n’ubushake bwo gutsinda, bavuga ko uko Leta ibitaho bibaha imbaraga n’ubwuzu bwo kwiga cyane kugira ngo bazagere ku nzozi zabo. Umwe muri bo, witwa Jeanne Mukamugema, yagize ati: “Nubwo ntabona, ntibinyima amahirwe yo kwiga no gukora neza. Ubu buryo budufasha kubona amahirwe nk’abandi kandi twiteguye gutsinda.”

Abarezi n’abayobozi b’ishuri batangaje ko Leta y’u Rwanda yagaragaje ubushake n’ubushobozi bwo guteza imbere uburezi budaheza, binyuze mu gutanga ibikoresho byihariye n’ubufasha bwose bukenewe. Ibi bikorwa bigamije kurandura ubusumbane mu burezi no guteza imbere uburenganzira bwa buri mwana.

Dushingiye ku ntambwe nziza imaze guterwa, turasaba ko ibi bikorwa byaguka bikagera no mu mashuri y’incuke n’ayisumbuye hose, bityo abana bafite ubumuga ntibategereze kugera mu cyiciro cya nyuma ngo bahabwe iyi serivisi. Byaba byiza kandi hakajyaho gahunda ihoraho yo kongerera abarimu ubumenyi ku buryo bwo kwigisha abana bafite ubumuga, cyane cyane bwo kutabona, kugira ngo uburezi budaheza bwemerwe nk’ihame rihoraho, aho kuba igikorwa cyihariye.

Turifuriza aba banyeshuri bose amahirwe masa mu bizamini byabo no kugera ku nzozi zabo z’ejo hazaza!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *