Abarimu bakomeje kuririra mu myotsi
Mu minsi ishize, abarimu mu gihugu hose kumbuga zitandukanye yari amaganya, uburakari n’amarira. Ibi byose byaturutse ku kibazo cyari cyavutse ku Umwalimu SACCO, koperative y’abarimu benshi bakunda cyane ndetse bamaze imyaka bayizirikana nk’ahantu honyine habafasha kubona serivisi z’imari zoroheje. Nyamara, uko iminsi yagendaga ishira niko umutima w’abanyamuryango wakomezaga gushenguka, nyuma y’uko amafaranga bahembwe mu kwezi kwa 11 atabashije kuboneka ku gihe bitewe n’ikibazo cyiswe push and pull muri sisitemu.
Nyuma y’iminsi myinshi y’akarengane nagahinda kafashe abarimu, Umwalimu SACCO yasohoye itangazo ritangaza ko ikibazo cyari cyabaye cyakemutse. Yashimiye abanyamuryango kwihangana ariko inyuma y’ayo magambo, umwuka mu barimu ntiwagenze ne na gato.
Ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), niho abarimu banyujije amarangamutima yabo yose. Bavuze, baratuka, bimara agahinda , ndetse bamwe bavuga ko serivisi za koperative yabo zitakijyanye n’igihe. N’ubwo amafaranga yongeye kuboneka, igikomere ku mutima cyari cyashinze imizi.
Uburakari bwinshi bwasandariye ku mbuga nkoranyambaga
Niyisengwa Gilbert, umwe mu banyamuryango, yahise yihanangiriza Umwalimu SACCO avuga ko “iyo amatariki yo guhemba yageze ikibazo cyongera kwigaragaza”. Yavuze ko koperative ikwiye gukorwa n’isoni kuko yagiye yizeza ibintu idashobora kuzuza.
Rukundo Etienne we yagize ati: “Ibi mubikora mubishaka, ntimubura ubushake bwo kwica serivisi. Mutubwire neza impamvu e-kash yo yo idahagarara?“ Yavugishije benshi batari bake bari bamaze iminsi bibaza uko amafaranga akomeza gukoreshwa na e-kash nyamara ku ruhande rwa SACCO ibintu bikadoka.
Alfred, undi mwarimu, yavuze ko arambiwe serivisi mbi za Umwalimu SACCO ndetse ko agiye kubajyana mu nkiko. Yavuze ko yanangiwe avance sur salaire nubwo yari yujuje ibisabwa byose. Uyu mwarimu yavuze ko koperative igomba kubaha icyubahiro nk’abanyamuryango kandi ntibakomeze kubahombya.
Naho Mukuruki Motari, nubwo atari mwarimu, yatangaje ko azi neza ko muri iyi minsi abarimu nta mafaranga bafite, bityo guhagarara kwa serivisi bitabahangayikishije cyane kuko ubundi nta cyo bari bafite kuva na kare. Ibi byasubije benshi mu rujijo, kuko byerekanye ko ikibazo cyari cyamaze kugera mu baturage bose.
Jean Bosco Haba we yahise atanginza inzego za Leta Mineduc na Banki Nkuru (BNR) ababwira ko kuba ikibazo cyakemutse nta kintu bimaze ku banyamuryango kuko ubwo bashakaga kubikuza amafaranga 2,000 bakatwaga 250. Yasabye ko ayo mafaranga yose “yibwe” yasubizwa kuko nta mpamvu yo gukata amafaranga yo kubikuza mu gihe serivisi ubwayo ifite ibibazo.
Emuu, undi munyamuryango, yabaye nk’ukina ariko abivugana uburakari bwinshi: “Uwakoze iyi sisitemu akwiye guhembwa ishimwe—ni umuhanga mu kwiba!” Yavuze ko buri kwezi sisitemu yanga bahembwe, bigatuma abarimu bahora mu mwijima w’amateka.
Theoneste , umunyamuryango wagaragaje ubwenge mu buryo yagaragazaga ibitekerezo, yasabye ko Umwalimu SACCO yahindura uburyo bwo gukoresha sisitemu, igashaka ikoranabuhanga rifasha abakiliya aho kubakomeretsa.
Emile we yanditse ko afite inzozi z’umunsi Umwalimu SACCO izaba ikora neza, avuga ko kuri ubu gutekereza kuyijyamo bisaba “ubushake budasanzwe”.
Habiyaremye nawe yibajije niba hari umuntu uzigera arenganura abarimu bahorana serivisi mbi, mu gihe aribo barebererwa ariko bakabura uburenganzira bwo kunengwa.
Naho Rukundo, ari nawe dusorejeho, yavuze ko atumva neza icyo kwihangana bivuze mu gihe amafaranga ye “birirwa bayakiniraho”. Yahise afashwa na Kibogo, wavuze ko ubujura bukorerwa mu maboko y’abo bari mu buyobozi ari ibintu umuntu atazi uzabiburirwa.
Ibi byose byerekanye ko umubabaro wari ugeze kure, ndetse ko Umwalimu SACCO yari mu gihirahiro gikabije cy’icyizere cyari cyarangiye.
“Umwalimu SACCO ikomeje kutubera umutwaro” Abarimu barataka agahinda gakabije
Nyuma y’ibiganiro nagiranye n’abarimu batandukanye, bavuze ko kuva kera Umwalimu SACCO yaberaga umucyo, gahunda nzima yo gutanga inguzanyo ku nyungu ntoya, no gutanga amahirwe abarimu batabona mu mabanki asanzwe. Ariko ngo mu myaka micye ishize ibintu byahindutse, serivisi ziradubira , ikoranabuhanga risa n’iryananiwe, ndetse amafaranga ya bamwe akagenda yibura.
Umwe yagize ati:
“N’ubwo twabaye abanyamuryango ku bushake, ubu tumeze nk’abafatiwe ku ngufu. Ni nde wadufasha kudutabara?”
Uyu mutima mucye ntaho utandukaniye n’uw’abandi benshi bemeza ko koperative ibabera umutwaro aho kubabera umuti.
Ntabwo ikibazo cy’ababaje abarimu aricyo gusa . Igihe Umwalimu SACCO yatangazaga ko ishaka kuzamura amafaranga y’ubwizigame bw’abanyamuryango ava kuri 5% akagera kuri 8%, benshi bahise barakara cyane.
SOMA INKURU KWIRIZAMUKA KUBWIZIGAME KUBARIMU
Bamwe bavuze ko n’amafaranga make bari basigaye bafite nayo SACCO yabikoraho mu buryo butumvikana, none ngo kongera ku bibatwara birasa no kubashinyagurira. Undi mwarimu yagize ati:
“Niba ibi bibaye impamo, tuzashaka uko twirwanaho. Koperative ntiyigeze idutekereza, none irashaka kutwongera umutwaro.”
Abasesenguzi bavuga ko kongera ubwizigame atari bibi mu by’ukuri, ariko ikibazo gikomeye ni uko bikorwa mu gihe abanyamuryango bamaze gutakaza icyizere, serivisi zifite ibibazo ndetse amafaranga rimwe na rimwe ataboneka. Mu buyobozi bwiza, ibi byose bikwiye gukorwa habanje kuvugurura serivisi, hanyuma hakiyambazwa abanyamuryango bakabyumvikanaho mu mucyo.
Muri rusange, icyifuzo gikomeye cy’abarimu ni uko:
- Serivisi zongera kuba nziza kandi zihuse
- Ikoranabuhanga rikorwaho isuku n’ivugurura
- Abayobozi bayo bagirana ibiganiro n’abanyamuryango
- Nta cyemezo cyafatwa hatabayeho ubwisanzure n’ubushishozi
Abarimu barifuza koperative ibafasha atari ibahungabanya. Bifuza ahantu heza ho kwizigamira, gufata inguzanyo idahenda, no guhabwa agaciro muri serivisi z’imari zirimo e-kash, inguzanyo z’ibanze, ndetse n’ubufasha bwihutirwa igihe bahuye n’ibibazo.
Nubwo Umwalimu SACCO yemeza ko ikibazo cyari mu mikoranire ya sisitemu cyakemutse, biragaragara ko icyizere cy’abanyamuryango cyashegeshwe bikomeye. Koperative ikeneye kongera kwiyubaka, gusubiza icyizere cy’abarimu no gukora mu mucyo.
Abarimu barasaba ko ijwi ryabo ryumvwa, kuko koperative ari iyabo, bayishingiyeho, kandi batekereza ko nta cyemezo na kimwe gikwiye gufatwa kitabafashije. Mu magambo yabo:
“Umwalimu SACCO ikwiye gukora ibyo abanyamuryango bashaka—not ibyo yo ishaka.”
Kuri ubu, amaso yose ari kuri koperative, hategerejwe kureba niba koko aya magambo ari inkoramutima izayifasha kwikosora—cyangwa niba ari urundi rukurikirane rw’amarira mu baturage bari bamaze gutakariza icyizere iminsi myinshi.
Udufitiye amakuru watuvugisha kuri 0783269211

SUBSCRIBE HANO NIBA UKUNDA INKURU ZACU

ujya kuvuga aba atari yabona😠 ngewe guhera nukwa 9 simpembwa ariko bampa decouvert gusa. ubuse bazandiha indishyi z’ibihombo banteje, nandikira aba managers ba usacco ntibansubiza, mpamagara kuri HQ ntibitaba, ubuse nzarenganurwa nande?
MURAHONEZA, Iyo habaye ikibazo cy’imisanzu cyangwa service idatanzWe neza, haba hari inzira zemewe zishobora gufasha kurenganurwa.
Mwaba mwihanganye mukandika ibaruwa isobanura ikibazo cyanyu muri branch yegereye aho mutuye, mukamenyesha na District Office cyangwa REB/MINEDUC bashinzwe gukurikirana imikorere ya Umwalimu SACCO. Mugerageze no gushyikiriza ikibazo cyanyu RCA (Rwanda Cooperative Agency) kuko ifite inshingano zo gucunga no kugenzura amacooperative yose mu gihugu.
Ayo nasinyiye kubwizigame ni 5 ku ijana uzibeshya agakuraho 8 azambwira uwamuhaye uburenganzira ku mushyara wanjye
MENYA BAZAYAKATA ABAYASINYIYE WOE NIBA UTARAYASINYIYE KOMEZA WIZEREKO BATAZAYAKATA
Ikibazo cyo kutabona amafranga asigara umuntu amaze kwishyura ama credits nange ndagifite nkimaranye amezi 3!
Umushahara usohoka wose barawiyishyura ,balance igasigaraho 0,ubu ukwezi kwa 11 bwo nasanzeho -1940! Kdi nta kidasanzwe nakoreyeho!
Rwose bagerageze bisubireho
UMWALIMU Sacco nukwisubiraho. Savings zo rwose bazabidukangurire, Uzumva bifite inyungu azabisinyira.
urakoze cyane kbsa kugutekerezo cyawe
Yo, tobet883g caught my eye with their slick design. Deposited a bit to test the waters. They got a solid variety of games, and I actually managed to win a little something! Could use a few more promos, but hey, a win’s a win. Give them a look-see: tobet883g.