Harabura amasaha make ngo abarimu barenga ibihumbi 120 000 bajye mu birori bidasanzwe by’Umunsi w’Umwarimu, umunsi utegerejwe n’ingeri zose z’abigisha mu Rwanda. Uyu munsi w’ishimwe n’ishema ku barimu uzizihizwa ku wa 12 Ukuboza 2025, ugamije guha agaciro akazi gakomeye gakorwa n’abigisha mu burezi bw’igihugu.
Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu washyizweho n’Isi yose mu 1966, ukajya wizihizwa buri tariki ya 05 Ukwakira. Nubwo ari wo munsi mpuzamahanga, mu Rwanda ntuhuzwa n’iyo tariki bitewe n’impamvu z’akazi, ndetse ntihatanzwe konje kuri uwo munsi. Ibi bituma wizihizwa ku yindi tariki iba yemejwe na Minisiteri y’Uburezi buri mwaka.
Mu minsi ishize, tariki ya 28/11/2025, Minisiteri y’Uburezi yahumurije abarimu benshi bari batangiye kwiheba bibwira ko bashobora kutazizihiza umunsi wabo. Minisiteri yatangaje ko ibirori bizaba ku wa 12/12/2025, kandi bizabera ku rwego rw’imirenge no ku rwego rw’igihugu. Iyi nkuru yatumye abarimu benshi bahumuka, kuko bari bamaze iminsi bibaza niba uyu munsi ukomeye uzazirikanwa.
Mbere y’uko tariki itangazwa, abarimu benshi bari bawushaka cyane kuko bawubonamo umwanya wo guhabwa agaciro. Nyamara hari n’abatangiye gushinga imitwe bashaka ko wavanwaho, bavuga ko ubakenesha kuko hari aho bishyuza amafaranga yo gutegura ibirori cyangwa amatike yo kwitabira. Bamwe banavuga ko ibirori bitwara amafaranga menshi kandi umusaruro wabyo ukaba muke.
Ariko nyuma yo kuwutangaza ku mugaragaro, n’ubwo hari ufite impungenge, benshi barawishimiye kuko bawufata nk’umwanya uhuza abarimu, ukabahuza n’ubuyobozi bwabo ndetse n’abandi bagenzi babo bo mu bindi bigo.
Imyiteguro yo kwizihiza uyu munsi yamaze gufata indi ntera mu gihugu hose. Imirenge yatoranyije ahantu ibirori bizabera, kandi habayeho no kwimura ibizamini byari biteganyijwe gukorwa ku wa Gatanu tariki ya 12/12, bisubitswe bigashyirwa mu cyumweru gikurikiraho kugira ngo abarimu bose babashe kwitabira umunsi mukuru wabo.
Mu duce tumwe, bagiye batoranya abarimu b’abagore baza batekera ku munsi w’ibirori, mu rwego rwo gufasha gahunda y’uyu munsi. Ahandi, imirenge ikodesha motel cyangwa amahoteri, bagahabwa serivisi zirimo n’imyiteguro ya protocol, byose bigamije gutuma umunsi umera neza kandi ugahesha agaciro umwarimu.
Hambere mu mirenge myinshi mu Rwanda, habagaho guhemba “umwarimu witwaye neza” ku rwego rw’ikigo. Uwo mwalimu yahatanaga n’abandi ku rwego rw’umurenge, hanyuma uwatsinze akagenerwa igihembo gishimishije. Hari aho bahawe amafaranga ku rwego rw’ikigo n’ayandi ku rwego rw’umurenge, ndetse hari n’aho bahabwaga inka nziza nk’ishimwe ridasanzwe.
Kugeza ubu mu mirenge myinshi, iyi gahunda yanze gukomeza, nyamara hari n’abaterankunga basanzwe baba bahari, barimo na Cooperative Umwalimu SACCO, ishobora gufasha mu gushyigikira uyu munsi ku rwego rwo gushima umwarimu.
Nubwo hari abarimu usanga bavuga ko uyu munsi utabafitiye akamaro, abandi bawukunda cyane. Hari abanywa bakishima, abandi bakarya inyama batabasha kubona kenshi mu mezi menshi y’umwaka. Uyu munsi ubaha uburyo bwo gusabana, kuganira ku byo bakora, ndetse n’uburyo bushya bwo kunoza akazi.
Hari n’abavuga ko uyu munsi ubahuza n’abarimu bo mu zindi mashuri batabonaga kenshi, bigatuma bagirana ubucuti, ubufatanye mu kazi, ndetse bakanasangira ubumenyi n’ingamba nshya.
Mu gihe hasigaye amasaha make ngo ibirori bitangire, hari byinshi bitegerejwe ku munsi nyirizina. Bitezwe ko hari amakuru mashya azatangazwa ku rwego rw’igihugu, harimo uburyo bushya bwo gutera inkunga abarimu, gahunda nshya za Leta mu guteza imbere imibereho yabo, ndetse n’imishinga mishya ijyanye n’imibereho myiza y’umwuga w’uburezi.
Minisiteri y’Uburezi yasabye abarimu bose kwitabira uyu munsi nta n’umwe ubuze. Uzasiba azaba anyuranyije n’amategeko y’akazi kuko uyu munsi ufatwa nk’uw’akazi, kandi umuyobozi wese asabwa kuba ahari hamwe n’abakozi be.
Umunyamuryango w’ikigo cyangwa umwarimu utaraza, ashobora guhanwa n’ubuyobozi bw’ikigo. Ahashyirwa imbere harimo guhabwa “demand”, kugabanyirizwa amanota mu mihigo cyangwa kuganirizwa mu buryo bwimbitse bigamije kumwibutsa inshingano ze. Ibi bigamije kurushaho guteza imbere umuco wo guha agaciro umunsi w’umwarimu n’uruhare rwe mu burezi.
Abategura, abayobozi b’ibigo, abarimu n’abandi bafatanyabikorwa bose bemeza ko uyu munsi ufite umumaro munini. Ni umwanya uhesha agaciro abigisha, ukagaragaza ko icyizere cy’igihugu cyose gishingiye ku mbaraga zabo. Ni umunsi wo kubashimira no kubashyigikira mu rugendo rwo kurera u Rwanda rw’ejo.

Very good.
Twishimiye umunsi mukuru wa Mwarimu.
Mutubarize impamvu abarimu bo mu Karere ka Nyagatare bo batijihije uyu munsi, ese bo ntibakorera Igihugu cy’ubRwanda?
Barenganurwe.
Win88apps, downloading now, hoping to win! Wish me luck, guys! Try those apps: win88apps