Abayobozi b’ibigo bya TVET Bahuguriwe Kwigisha Ubumenyi ku Buzima bw’Imyororokere mu rwego rwo Kurinda no Gutoza Urubyiruko Imyitwarire Iboneye

 

Abayobozi b’ibigo by’amashuri y’imyuga, tekinike n’ubumenyingiro (TVET) mu Rwanda barimo guhugurwa ku buryo bushya bwo kwigisha abanyeshuri amasomo yerekeye ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, hagamijwe gufasha urubyiruko kumenya neza imibiri yabo, imyitwarire iboneye, no gufata ibyemezo bifite ishingiro ku buzima bwabo bw’ejo hazaza.

Aya mahugurwa yaberaga mu ntara zose z’igihugu, akazasorezwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 2 Ukwakira 2025, yateguwe n’Imbuto Foundation ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amashuri y’Imyuga, Tekinike n’Ubumenyingiro (RTB) hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mibereho y’abaturage (UNFPA). Abahuguwe ni abayobozi b’amashuri n’abarimu, kugira ngo bazabashe gusobanurira neza abanyeshuri ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bijyanye n’imyaka n’icyiciro cy’amasomo barimo.

 

 

Mu myaka ishize, imibare y’abangavu baterwa inda n’abandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, cyane cyane virusi itera SIDA, yakomeje kuzamuka. Ibi byatumye inzego zitandukanye z’uburezi n’ubuzima zitekereza uburyo bwo guhangana n’iki kibazo, zirengera urubyiruko rukunze gufata ibyemezo bidafite ishingiro kubera kutamenya.

Byagaragaye ko abenshi mu rubyiruko batabona amakuru nyayo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kubera ko ababyeyi n’abarezi bamwe batinya kubiganiraho. Uburyo bushya bwo kwigisha bwiswe “Comprehensive Sexuality Education” (CSE) bugamije gukemura iki kibazo, buha abana ubumenyi buboneye ku buzima bwabo no kumenya uko bafata ibyemezo byiza bibarinda ingaruka mbi.

 

 

Iyi gahunda izatangira guhera ku mashuri abanza kugeza mu mashuri yisumbuye ndetse na TVET. Abanyeshuri bazajya bigishwa hakurikijwe icyiciro cy’imyaka barimo, bamenye uko umubiri wabo ukura, impinduka ziwubaho, uburyo bwo kwifata, ndetse n’ingaruka zituruka ku mibonano mpuzabitsina itekerejweho nabi.

Umwe mu bayobozi bitabiriye amahugurwa, Niyonsenga Jean de Dieu, uyobora Ishuri rya Camp Kigali, yavuze ko amasomo nk’aya ari ingenzi mu gufasha abanyeshuri kumenya icyo bashaka kugeraho mu buzima.

Yagize ati: “Aya masomo azafasha abana kumenya uburyo bwo gutegura ejo hazaza habo neza. Iyo umwana azi uko umubiri we ukora, ibyo agomba kwirinda n’uko yakwita ku buzima bwe, bimuha icyerekezo gisobanutse. Bizanabafasha gufata ibyemezo bifite ishingiro, aho gushingira ku makuru atari yo.”

Niyonsenga yongeyeho ko iyo umwana afite ubumenyi ku buzima bwe, bituma amenya n’uko yagera ku nzozi ze atabangamiye ejo hazaza.

REB na RTB bahuriza ku kamaro k’iyi gahunda

Nk’uko Ntibizerwa Janvier wo muri REB yabisobanuye, iyi gahunda izatuma abanyeshuri bahabwa amakuru yizewe n’abarimu babifitiye ubumenyi aho kuyakura ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu bandi bantu batizewe.

Yagize ati: “Umwana akura azi byinshi ku mubiri we ariko ntamenya uko abyitwaramo. Amasomo y’ubuzima bw’imyororokere azabigisha imyitwarire iboneye, uburyo bwo kubungabunga ubuzima, ndetse no gufata ibyemezo bifite ishingiro.”

Yongeyeho ko iyi gahunda izakemura ikibazo cy’uko ababyeyi bamwe batinya kuganiriza abana babo ibijyanye n’imyororokere, bityo ishuri rikazaba umwanya wo gutanga ubumenyi bwuzuye kandi butabogamye.

 

 

Mu gihe bamwe bashobora kwibaza niba kwigisha ubuzima bw’imyororokere mu mashuri bitaba ari ugutoza abana imico mibi, Uwimana Innocent, umwe mu bahugura abarimu, yagaragaje ko ibyo byiswe amasomo y’imyororokere atari ugutoza urubyiruko gukora imibonano, ahubwo ari uburyo bwo kururinda.

Yagize ati: “Iyi gahunda ntiyica umuco. Ahubwo yigisha abana kumenya uko umubiri wabo ukora, kubaha agaciro kabo, kumenya ingaruka z’ubusambanyi, no gufata ibyemezo biboneye. Ni uburere bufasha umwana gukura yifiteho icyizere kandi yubaha abandi.”

Ibyo byemezwa na UNFPA, ivuga ko gutanga amakuru yizewe ku buzima bw’imyororokere ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’urubyiruko. Kumenya amakuru afatika bituma urubyiruko rufata ibyemezo byiza, rukirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, inda z’imburagihe n’ingaruka z’ubukene zituruka ku byemezo bibi.

 

 

Ibarura rusange ry’abaturage ryo mu 2022 ryagaragaje ko hafi kimwe cya kabiri cy’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 20. Ministeri y’Uburezi nayo igaragaza ko mu gihugu hose hari hafi miliyoni enye z’abanyeshuri. Iyi mibare igaragaza ko urubyiruko ari rwo rwinshi, bityo rugomba guhabwa ubumenyi bubufasha kuba imbaraga z’iterambere aho kuba icyuho mu muryango nyarwanda.

 

 

Inzego zishinzwe uburezi zikomeje gukora igenzura ry’uburyo iri somo rizashyirwa mu mashuri. Hari impinduka zishobora kuzakoreshwa kugira ngo amasomo y’imyororokere ajyanwe mu yandi masomo asanzwe (nk’ubumenyamuntu, imibereho myiza cyangwa siyanse), cyangwa hakazashyirwaho amasomo yigenga abishinzwe.

Ibyo bizatuma abanyeshuri bose babona ayo masomo nta kuvangura, kandi abarimu bazabigisha bafite amahugurwa abahagije n’imfashanyigisho zijyanye n’igihe.

 

 

Iyi gahunda irateganyirizwa kuba imwe mu zisubiza ibibazo byugarije urubyiruko, cyane cyane gusama kw’abangavu no kwandura indwara zituruka ku busambanyi. Ariko by’umwihariko, ifite intego yo gufasha umwana gukura azi agaciro ke, amenye uko yirinda no gufata ibyemezo bifite ishingiro mu buzima bwe.

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu barimu bahuguwe, aya masomo azaba urufunguzo mu kubaka urubyiruko rufite icyerekezo n’indangagaciro, kuko uburezi butagomba guhagararira gusa ku bumenyi bwo mu ishuri, ahubwo bugomba no gufasha umwana kumenya uko yabaho neza mu buzima busanzwe.

 

One thought on “Abayobozi b’ibigo bya TVET Bahuguriwe Kwigisha Ubumenyi ku Buzima bw’Imyororokere mu rwego rwo Kurinda no Gutoza Urubyiruko Imyitwarire Iboneye

  1. Alright, folks, here’s the deal. 5pbet1 seems pretty straightforward so far. Just starting to browse and see what it all offers. I think its simplicity is why I like it so far. Check it out 5pbet1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *