Agahinda Gakabije Mu Baribizeye Ko Pi Coin Izabahindura Ubuzima Bakagera K’unzozi Zabo Ubu Byabay’Iciro Ry’imigani

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje guhindura ubuzima n’uburyo bwo gukorera n’amafaranga ku isi bwarahindutse , hari abari baragiriye icyizere gikomeye  Pi Network. Uyu mushinga wa “crypto currency” watangiye mu 2019, wari witezweho kuzana impinduka mu ishoramari n’ubukungu bw’abantu benshi, ariko ubu ibintu byarahindutse.

Abari barizeye  ko Pi Coin izabinjiriza akayabo bari mu gahinda, cyane ko iyi coin kugeza ubu itagaragara ku masoko akomeye nka Binance na Coinbase, bityo bamwe bamaze gutakaza ibyiringiro byose byo kunguka nubwo haraba zicuruza kugiciro nkicyumuneke kuri okx exchange ubu ihagaze 700 frw  kuri pi imwe mugihe yabarirwaga arenga miliyoni.

Pi Coin ni iki? Kuki yateje igikuba?

Pi Network yatangijwe n’abashakashatsi b’abanyeshuri bo muri Stanford University bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Intego yayo yari ugushiraho uburyo bushya bworoshye bwo kubona crypto coin ukoresheje telefoni ngendanwa, mu buryo bworoshe  butamara umuriro  kandi bwanakora nta internet nk’andi ma coin (nka Bitcoin). Ibi byatumye abantu benshi bayishishikarizwa iby’iyi coin, kuko byari byoroshye kuyibona bubuntu ibyo abenshi  bitaga mining  (mine) .

abarinyuma yirifaranga

Abantu barenga miliyoni 47 mu isi yose biyandikishije kuri Pi Network. Mu Rwanda, by’umwihariko kuva mu 2020 kugeza 2022, haragaragaye amatsinda menshi kuri WhatsApp, Telegram ndetse na YouTube yigisha abantu uburyo bwo kubona Pi coin ndetse banagura za ‘Pi  coin ‘ ngo bazabe mu mbere mu kunguka igihe izashyirwa ku isoko.

Ubu bucuruzi bwagizwe igicucu n’uko kugeza ubu, Pi Coin itari ku masoko azwi ya crypto currency. Binance na Coinbase, ibigo bikomeye mu bucuruzi bwa crypto, ntibyigeze byemera Pi Coin ku rutonde rw’amacoin yemewe acuruzwa. Ibi bituma uyifite atabasha kuyigurisha ngo abone inyungu ihagije .

Dr. Ndemezo Augustin, inzobere mu by’imari n’ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko:

“Pi ari i umushinga utaragera ku rwego rw’imishinga yizewe y’amacoin. Ibiranga ubucuruzi bwayo biracyari ibanga ku bayobozi bayo, kandi nta buryo buzwi bwo kuyibika cyangwa kuyigura ngo ugaragaze inyungu.”

Hari  Umwarimu warohamye mu madeni

Mu murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo, hari umugabo witwa Mugisha Theoneste, w’imyaka 42, wahoze ari umwarimu mu mashuri abanza. yahisemo gufata inguzanyo ya miliyoni 3 Frw muri banki imwe ikorera mu Rwanda, yizeye ko azayashora mu kugura “Pi coins” ndetse anashora mu bindi bikorwa bifitanye isano na Pi coin, kuko yizeraga ko azunguka byihuse.

Mugisha yagize ati:

“Hari abantu bambwiraga ko Pi izagira agaciro gakomeye kurusha Bitcoin. Nari naratangiye gukura coin nyinshi, kuko nashakaga  kubikora by’umwuga, niyo mpamvu nagiye muri banki.”

Uyu mugabo ubu abarirwa mu bantu babayeho nabi. Yirukanywe ku kazi mu kubera imyenda itishyurwa, none ubu ari mu manza n’ibigo by’imari. Avuga ko amaze gutezwa inzu, abana be babiri bigaga mu mashuri yigenga ubu baricaye.

“Iyo numvise abandi bavuga ngo ‘Pi ni amafaranga y’ejo hazaza’ numva binshimisha ariko iyo ntekereje aho nageze ndarira. Nizeye igitangaza, none ndimo nseba ,” akomeza abivuga mu gahinda.

Hari nundi munyeshuri wa Kaminuza waguye  muruyu mutego

Uwimana Clarisse, w’imyaka 24, wigaga ibijyanye na ICT muri Kaminuza ya INES Ruhengeri. Mu mwaka wa kabiri, yatewe akanyabugabo na bagenzi be bahuriye kuri Telegram. Bamusabye ko agura konti y’umuntu wari umaze imyaka 2 amininga  Pi coin , bavuga ko izaba ifite agaciro kanini kurusha Bitcoin.

Clarisse yagurishije laptop ye, ndetse na telefoni ye ya iPhone 11, yishyura amafaranga arenga 450,000 Frw kuri iyo konti. Ati:

“Numvaga mu mezi make ndaba ndi umuherwe. Naratangiye kubona ayo  nai naratanze byose none konti ntacyo yinjiza.”

Abasesenguzi bamwe bavuga ko uburyo Pi Network yagiye itera imbere bisa n’ibi by’imishinga irimo ibikorwa bigusha  abaturage (scams). Benshi mu bayikoresheje ntibigeze bagira uburyo bwemewe bwo kubikuza amafaranga, ahubwo basabwaga gutumira abandi (referral) kugira ngo babone inyongera cyangwa bakazigurisha kuri okx arik abazigura bafite uburyo iyo ifaranga rizamutse arinaho barira nubwo nabo ubu bumiwe .

Prof. Thierry Kabanda, impuguke mu mategeko y’ikoranabuhanga, yagize ati:

“Iyo urebye Pi, hari byinshi bidasobanutse. Ntihari whitepaper isobanutse, ntihari igenzura ryo ku rwego rwa SEC (Commission ishinzwe kugenzura imari muri Amerika), ntihari roadmap ifatika. Ibi byose bituma uyizera aba ashobora kugwa mu mutego w’amafuti y’abayobozi b’iyo platform.”

Mu Karere ka Rwamagana, umugore witwa Mukamana Olive yataye urugo rwe nyuma y’uko umugabo we amusabye kugurisha isambu yabo ngo bagure Pi coin. Uyu mugore avuga ko umugabo we yari yarahindutse, atakivuga ibindi uretse “Pi izadukiza ubukene”. Yarahunze, asiga abana be batatu, agana kwa nyina i Gicumbi.

“Nabonaga umugabo yarabaye nk’uwasaze. Yavugaga gusa iby’ukuntu azagura imodoka Tesla… Naramubwiye nti ‘reka tubanze twishyure ubwisungane’, aransubiza ngo Pi izabikora.,” byavuzwe na Mukamana.

Mu gihe hari benshi bagifite icyizere, haracyagaragara impamvu nyinshi zituma Pi idashobora kwinjira ku isoko:

  1. Igenzura ry’amategeko: Ibihugu byinshi byamaze gushyiraho amategeko akomeye agenga crypto. Pi ntirabasha kugaragaza compliance.
  2. Kubura transparency: Ntihari raporo zihoraho z’imikorere y’uyu mushinga.
  3. Kudasobanura aho izajya icuruzwa (listing): Abashinzwe Pi bahora bavuga ko bizaba “vuba”, ariko ntibatanga itariki ntakuka hubwo zicururizwa kuma platform buforode .

Ibitekerezo by’abayikurikiranira hafi

Alex Ndahiro, umusesenguzi wigenga mu by’imari avuga ko abashoye muri Pi bakwiye kwitegura kubihomberamo.

“Crypto ntabwo ari indoto. Ni ishoramari rishingiye ku bushishozi. Pi ntiyigeze igaragaza uburyo bwemewe bwo kuyibyaza inyungu. Abakiri mu nzozi zo kunguka nk’aba mbere ni nk’abari mu yindi si.”

Nubwo ibimeze gutyo, hari n’abacyizera ko Pi izagira agaciro runaka mu myaka iri imbere,igihe  iyo pi coin  izaba yemewe ku masoko. Abo ni nk’abantu bafite Pi nyinshi, cyangwa bayifite nk’urwibutso. Ariko abahanga barasaba abantu gushyira ubwenge ku gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *