Amadayimoni Ari Kwataka Abana b’Abakobwa mu Rwunge Rw’Amashuri Rwa Juru ,Ababyeyi n’Abaturage Bahangayikishijwe niki kigo

 

Mu Murenge wa Gahini, Akarere ka Kayonza, haravugwa inkuru zidasanzwe ziremereye imitima y’ababyeyi n’abarezi, zirebana n’abana b’abakobwa bafatwa n’ibisa n’ibitero by’amadayimoni ku ishuri rya Groupe Scolaire Juru. Abaturage n’ababyeyi baharerera bakomeje kugaragaza impungenge zikomeye, bavuga ko ibi bibazo byatangiye gufata intera ikabije ndetse bikanagira ingaruka ku myigire y’abana.

Abaturage bavuga ko ibibafata bitangira abana b’abakobwa bafatwa munda bagatoragura amabuye bakayatera abandi, hanyuma bakagwa  hasi,  ubundi akavuga mu ijwi riranguruye cyangwa agasakuza cyane. Hari abo bifatira mu ishuri, abandi bigafatira mu nzira berekeza cyangwa bava ku ishuri. Benshi mu babifashwe, ngo barangwa nuko  bagwa hasi , bakaribwa imitwe , ubuzima burahinduka.

Ababyeyi batanze ubuhamya bavuga ko iyo umwana afashwe atakaza imbaraga zo kumera nk’usanzwe, ariko mu kanya gato agahinduka umuntu ufite imbaraga zidasanzwe, bigatuma kumufata biba ikibazo gikomeye.

Umwe mu babyeyi avuga ko umwana we wiga mu mwaka wa kabiri yafashwe muri ubwo buryo, bamujyana ambulance imujyana kwa muganga. Ngo na we ubwe yahise agafata moto , ajyana kwa muganga numwana we  abaganga bamutera inshinge zindwara zo mu mutwe, bagahabwa imiti hanyuma bagasubizwa mu rugo. Ariko ngo nubwo bavuwe, ibimenyetso byakomeje kugaruka uko  mubihe bitandukanye ubwo yasubiraga kwishuri.

VIDEO YUBUHAMYA YIREBE HANO HASI

 

Ababyeyi Bifuza Ko Abana Bava ku Ishuri, Ariko Ubuyobozi Bukabibuza

Kubera ubwoba bwakwirakwiye, hari ababyeyi bavuga ko bifuza ko abana babo bavanwa muri icyo kigo, ariko ubuyobozi bukababwira ko mu Rwanda umwana atemerewe kuva ku ishuri ku mpamvu nk’izo. Ababyeyi bavuga ko basaba nibura ko haboneka abanyamasengesho basengera abo bana, cyangwa hakaboneka itsinda ribaganiriza, kugirango ikibazo gishakirwe umuti

Ku ruhande rw’abaturanyi, hari abavuga ko ibi bintu bisa n’ibyagiye bisanishwa  n’urupfu rw’umwana w’umukobwa witwa Ane kelia , uherutse kwitaba Imana. Mama w’uwo mwana avuga ko umwana we yavuye ku ishuri ameze neza, aramukarabya, aramuhekura, hanyuma nyuma y’iminota mike asanga umwana yarembye bikabije. Yihutishijwe kwa muganga ariko ahageze ahita yitaba Imana. Ngo ntazi icyabaye nyuma yaho, ariko ibihuha bivugwa ku ishuri nawe yoherezagaho umwana we  bikekwako yaba yarishwe naba dayimoni .

Abaturage Banenga Ubuyobozi bw’Ishuri

Ababyeyi n’abaturage bavuga ko ubuyobozi bw’ishuri budakurikirana abana bafashwe, kuko hari ubwo bafatwa bakoherezwa mu rugo n’abanyeshuri bagenzi babo cyangwa abandi babyeyi, aho kuba abakozi b’ishuri cyangwa abarimu. Uwitwa Murekatete Jane, utuye hafi y’ikigo, avuga ko hari igihe umwana ahubuka akiruka, ababyeyi bakajya bamwirukansa kugeza iwabo, ntawuherekeje.

Hari n’ababyeyi bemeza ko hari abashobora kuba batanga ibitambo ku bana b’abakobwa, nubwo nta gihamya iraboneka, kandi ubuyobozi bw’ishuri bukabyamaganira kure.

 

Kugeza ubu, abana b’abakobwa bagera mu icumi bamaze kugaragara bafite iki kibazo. Ababyeyi bavuga ko byatangiye mu gace ka Nyamiyaga, hanyuma bikagera no kuri Groupe Scolaire Juru. Ibi bikomeje kubatera ubwoba ku buryo bamwe batekereza gushakira abana babo ibindi bigo cyangwa kubasohora mu ishuri.

Ubuyobozi bw’Ishuri Bwahakanye Ibivugwa ku Amadayimoni

Umuyobozi wa Groupe Scolaire Juru, aho iki kibazo kivugwa, yavuze ko ibyo bita amadayimoni atabaho, ko ahubwo ari uburwayi busanzwe abana bashobora kugirira mu ishuri. Avuga ko iyo umwana agaragaje ikibazo kirenzeho bahamagara ababyeyi bakamujyana ku kigo nderabuzima cya Nyakabungo.

Uyu muyobozi yirinze kwemera ko ibyo bibazo byaba bifitanye isano n’amadayimoni, ndetse anahamya ko nta sano nubwo ntoya bihuriyeho n’urupfu rwa Kelia, umwana uherutse kwitaba Imana.

Ku kibazo cy’umwarimu witwa Faustin, bivugwa ko na we  umwana we yafashwe n’abadayimoni nk’iby’abana, umuyobozi yavuze ko ari uburwayi busanzwe, ahakana ko ari ibintu bifitanye isano n’ibivugwa.

Yongeyeho ko ababyeyi bavuga ibyo ari ikibazo cy’imyumvire, kuko ntakindi gihamya kigaragaza ko ari amadayimoni.

Abaturage bo bavuga ko kwita ibi “uburwayi busanzwe” bitanyuze, cyane ko bibera ku ishuri gusa, ntibibere mu ngo. Bagira bati: “Niba ari indwara, kuki nta mwana ibafatira mu rugo ahubwo bikabafatira ku ishuri gusa?”

Hari n’abavuga ko hari abana b’abakobwa bavanywe ku ishuri, barataha ntibongere gufatwa na rimwe kuva icyo gihe bava mwishuri .

 

Nubwo ubuyobozi buvuga ko ari uburwayi busanzwe, ababyeyi n’abaturage bo bavuga ko iki kibazo cyabashibukije umutima kubera ko kigaragara ku bana b’abakobwa gusa kandi kikabera mu ishuri. Basaba ubuyobozi bwo ku ishuri, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abashinzwe uburezi gukorana n’ababyeyi hagashakwa umuti w’iki kibazo, haba mu buvuzi, mu biganiro cyangwa no mu gusenga, kugira ngo abana bongere kugira umutekano n’ituze mu myigire yabo.

3 thoughts on “Amadayimoni Ari Kwataka Abana b’Abakobwa mu Rwunge Rw’Amashuri Rwa Juru ,Ababyeyi n’Abaturage Bahangayikishijwe niki kigo

  1. Isengesho rirwanya dayimoni,kubera ko hari ibinyabubasha muntu atiyumvisha keretse hagombye ababizobereye berekwa.

  2. Hey guys, been playing around on hi66bet. Not gonna lie, it’s pretty slick. The interface is clean, and I haven’t had any major issues. Worth checking out if you’re looking for something new. Head over to hi66bet.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *