Amafaranga Y’Ubutumwa Bw’Akazi (Mission Order) Ku Bakozi Ba Reta Yazamuwe

Mu Rwanda, imikorere ya Leta igenda ihinduka uko imyaka igenda isimburana, hagamijwe kunoza serivisi no kongerera imbaraga abakozi bayo. Ku wa 02 Ukuboza 2025, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, yasinyiye ku mabwiriza mashya agena uburyo bw’imishahara n’uduhimbazamusyi bw’abakozi boherezwa mu butumwa bwa Leta, hazwi nka mission allowances. Aya mabwiriza mashya yiswe “Ministerial Instructions No 02 of 02/12/2025 Determining Mission Allowances for Public Servants”, akaba asimbuye ayari amaze imyaka myinshi akoreshwa kuva mu 2008, 2016 na 2017.

Izi mpinduka zaje nyuma y’uko Leta imaze igihe yumva ibyifuzo by’abakozi ba Leta, bagaragazaga ko amafaranga bahabwaga mu butumwa yari make ugereranyije n’izamuka ry’ibihe, ibiciro byingayinga byose bikaba byari byazamutse. Kubahiriza ubuzima bw’umukozi uri ku butumwa, kumufasha gutunganya akazi neza, no guhesha igihugu isura nziza ku rwego rw’imbere mu gihugu no hanze ni byo byashingirwagaho.

 

Impamvu y’aya mabwiriza mashya

Ingingo ya mbere y’aya mabwiriza igaragaza ko agamije kugaragaza neza uko abakozi ba Leta bagenerwa amafaranga y’ubutumwa imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo, kandi hakurikijwe ibiciro biriho muri buri gace cyangwa igihugu.

Hari impamvu zikomeye zituma aya mabwiriza mashya yari ngombwa:

  1. a) Ihinduka ry’ibiciro mu gihugu no mu mahanga

Ingendo, icumbi, amafunguro, n’itumanaho byazamutse ku kigero cyo hejuru muri iyi minsi. Amafranga y’ubutumwa yo mu 2016 cyangwa 2017 ntiyarakwiranye n’ibyo bisabwa uyu munsi.

  1. b) Gukumira ruswa no kuzamura imikorere

Iyo amafaranga y’ubutumwa adahagije, bishobora guteza imikorere mibi cyangwa gushaka inyungu zinyuranyije n’amategeko. Gushyiraho amahame mashya bizamura imitangire ya serivisi.

  1. c) Gutandukanya urwego rw’umukozi n’aho ajya

Aya mabwiriza mashya atandukanya neza amafaranga ahabwa abakozi bitewe n’urwego rwabo, urugendo barimo, n’igihugu cyangwa akarere basuye.

 Aya mabwiriza areba bande ?

 

Ingingo ya kabiri ivuga ko aya mabwiriza akora ku nzego zose za Leta, harimo:

  • Minisiteri
  • Ibigo bya Leta byigenga mu micungire y’ingengo y’imari ariko bikorera Leta
  • Ibigo bifite statut spécial (nk’inkiko, inteko, abarimu ,n’abandi)
  • Ndetse n’abahagarariye u Rwanda mu mahanga (Ambassade)

Ibi bivuze ko umukozi wese wa Leta ukora urugendo rw’akazi azajya ayagenerwa hakurikijwe ibisabwa.

 

  1. Uko amafaranga y’ubutumwa atangwa imbere mu gihugu (Mission Order – Local)

Ingingo ya gatatu ihamya ko:

  1. a) Umukozi uvuye ku kazi kurenga km 30 ahawe uburenganzira

Iyo ingendo irenze ibirometero 30 uvuye aho ukorera, atumwe n’ikigo cya Leta, aba wemerewe amafaranga y’ubutumwa.

  1. b) Utararaye: ahabwa “incidental allowance” gusa

Umukozi utaraye ku butumwa, ahabwa aya mafaranga yo kwifashisha mu bintu bitandukanye bijyanye n’urugendo rwe.

  1. c) Uwaraye: ahabwa icumbi, ifunguro rya nimugoroba na saa sita

Ibi byose byishyurwa hakurikijwe Annex I, kandi ahabwa n’incidental allowance ku munsi.

  1. d) Iyo umuterankunga yishyuye byose

Nta yandi mafaranga Leta iha umukozi.

  1. e) Iyo umuterankunga yishyuye icumbi n’ifunguro ariko nta per diem atanze

Umukozi ahabwa incidental allowance nk’uko biteganywa.

  1. f) Abayobozi bakuru (D, E, F, 1.IV/G)
  • Niba bataraye → bahabwa incidental allowance gusa.
  • Niba baraye → icumbi n’amafunguro yishyurwa n’ikigo nyuma yo kugeza fagitire, ariko hagahabwa n’incidental allowance.
  1. g) Icyo akarere cyangwa umujyi bivuze ku mafaranga y’icumbi

Annex I igaragaza ko igiciro cy’icumbi gitandukana bitewe n’uturere (Zone 1, Zone 2, Zone 3).

Urugero:

  • Zone 1 (Kigali, Rubavu, Musanze, Karongi…)
    — Icumbi rishobora kugera kuri 52,000 Frw ku bayobozi bakuru.
  • Zone 3 (Ngoma, Nyamagabe, Nyaruguru, Burera…)
    — Icumbi rishobora kuba 41,000 Frw cyangwa munsi.

Ibi bigaragaza ko amafaranga y’ubutumwa imbere mu gihugu yazamutse cyane, kandi agahuza n’ukuri kw’ibiciro biri mu turere dutandukanye.

Kanda hano u downloadinge mabwiriza mashya

Amafaranga y’ubutumwa mu mahanga (Mission Orders – Abroad)

Ingingo ya kane itanga amabwiriza akomeye ku bakozi ba Leta bajya mu mahanga.

  1. a) Amafaranga ahabwa umukozi ahabwa hashingiwe ku gihugu ajyamo

Ibiciro biri mu Annex II, aho buri gihugu n’umujyi bigenerwa igiciro cyihariye bitewe n’izamuka ry’ibiciro muri ako gace.

Urugero:

  • USA – New York: 608 USD / ku munsi
  • UK – London: 500 USD / ku munsi
  • UAE – Dubai: 484 USD / ku munsi
  • Kenya – Nairobi: 326 USD / ku munsi
  • DRC – Goma: 205 USD / ku munsi

Ibi bigaragaza impinduka isigaye mu buryo buhagije bwo gushyigikira umukozi wa Leta mu kazi ke.

b)70% ni icumbi, 30% ni ifunguro, itumanaho n’ibindi

Ibi bigabanya impungenge z’uko umukozi ashobora kutabona aho arara hizewe.

  1. c) Iyo icumbi kirenze amafaranga yagenwe mu mpamvu zidasanzwe

Ambassade y’u Rwanda cyangwa Consulate ihamya ko ikibazo cyabayeho, ikigo cy’umukozi kikishyura ikinyuranyo.

  1. d) Iyo umuterankunga yishyuye byose (icumbi, amafunguro, itumanaho, local transport)

Umukozi ahabwa 50 USD ku munsi gusa nk’ukungukira ku bindi bikenewaho.

 

Amafaranga y’abayobozi bakuru ba Leta bajya mu mahanga

Abayobozi bakuru bari mu cyiciro:

  • D (Minisitiri, Abanyamabanga ba Leta…)
  • E (Permanent Secretary)
  • F (HoDs)
  • G/1.IV

Bahabwa amafaranga yihariye:

  1. a) Level D

Bahabwa:

  • 100% bya mission allowance
  • PLUS: 30% top-up
  • PLUS: 500 USD contingency (ku ba Minisitiri, Depite Speaker, Deputy Senate President n’abandi bakuru)
  1. b) Level E
  • 100% mission allowance
  • PLUS: 15% top-up
  1. c) Level F na G/1.IV
  • 100% mission allowance
  • PLUS: 10% top-up
  1. d) H/2 na Level 3
  • Bahabwa top-up ya 5%
  1. e) Abo munsi ya level 3
  • Bahabwa amafaranga ya mission nk’uko ateganywa nta top-up.

Ibi biyemeza ko ubushobozi bw’umukozi mu mahanga buba ku rwego rw’imiterere y’urwego arimo.

 

Abakozi ba Ambasade n’abadipolomate

  1. a) Aboherejwe mu butumwa barara hanze y’aho bakorera

Bahabwa mission allowance nk’indi yose.

  1. b) Ujya ahantu hatarimo kurara (mu gace kari muri jurisdiction ye kurenza km 70)

Ahawa 20% ya mission allowance.

  1. c) Ambasaderi ahawe ubushobozi bwihariye

Iyo ajya:

  • Gutanga credentials mu gihugu kiri mu jurisdiction ye
  • Yatumiwe n’Umukuru w’igihugu cyangwa MFA

Ahawa 50% y’inyongera hejuru ya mission allowance.

 

Incidental Allowance ku butumwa bwo mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda

Iyo umukozi ajya gutembera mu karere gahana imbibi n’igihugu, ariko ari one-day mission:

  • Level D: 100 USD
  • Levels E – G/1: 70 USD
  • Levels 2–3: 50 USD
  • Munsi ya 3: 30 USD

 

Icyo aya mabwiriza mashya avuze ku bakozi ba Leta

Aya mavugururwa afite icyo ahindukira ku buzima bw’umukozi wa Leta:

  1. a) Kunoza ireme ry’imirimo

Umukozi uri ku butumwa bwe aba yizeye ko nta ngaruka zo kubura icumbi, amafunguro cyangwa itumanaho. Ibi bituma akora akazi ke neza.

  1. b) Kongerera agaciro umurimo wo muri Leta

Igihe umukozi afashijwe mu rugendo rwe, bimwongerera imbaraga zo gukunda umurimo no kuwubahisha.

  1. c) Gukumira amakosa y’imicungire y’umutungo

Aho gutanga amafaranga make ahatira umukozi gushaka uko abyuzuza mu buryo budakwiye, Leta yahisemo kongera ibyo yemerega umukozi kandi mu mucyo.

  1. d) Kongerera ubushobozi inzego za Leta mu biganiro n’amahanga

Umukozi wo mu Rwanda aba ku rwego rumwe na bagenzi be bo mu mahanga mu buryo bw’imibereho mu rugendo.

 

Icyo abakozi ba Leta bagomba kumenya

  • Aya mabwiriza atangira gukurikizwa kuva ku munsi yasinnyweho, ni ukuvuga tariki ya 02/12/2025.
  • Amasoko ya hoteli n’ibindi bigo bitanga serivisi agomba kwemezwa mu mucyo.
  • Nta mukoresha wemerewe kwishyurira umukozi amafaranga arenze ayateganywa hatanzwe fagitire igaragaza impamvu yumvikana.
  • Ibi bizajya bivugururwa buri mwaka.

 

Impinduka zakozwe mu mafaranga y’ubutumwa (mission order) kuri ba Leta ni intambwe ikomeye mu kunoza imikorere y’ubuyobozi no gufasha abakozi b’igihugu gukora akazi kabo mu bwisanzure no mu cyubahiro kibakwiriye. Gushyira mu gaciro amafaranga y’ubutumwa bigira ingaruka nziza ku mikorere ya buri munsi, gutsura isura y’igihugu no kugabanya imikoreshereze mibi y’umutungo.

Aya mabwiriza mashya agaragaza ko Leta y’u Rwanda yashyize imbere inyungu z’umukozi, imirimo y’ingendo ikorerwa mu mucyo, ndetse no kuvugurura imikorere ishingiye ku nyungu rusange z’igihugu.

4 thoughts on “Amafaranga Y’Ubutumwa Bw’Akazi (Mission Order) Ku Bakozi Ba Reta Yazamuwe

      1. Ahubwo se birakwiye ko umukozi wa leta amara imyaka 2,3,4&5 adahuguwe mubyo akora? Abarezi nabo bakabaye bahabwa amahugurwa kugirango banoze umurimo bakora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *