Nk’uko biteganyijwe mu igenamigambi ry’amashuri (School Chronograms) rihuzwa n’amabwiriza rusange ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Uburezi (NESA) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashuri y’Ubumenyingiro (RTB), ubuyobozi bw’amashuri buributsa abarimu bose ko gahunda y’igihembwe cya mbere (Term 1) n’imyiteguro y’ibizamini igomba gukurikizwa neza kugira ngo hatagira igikorwa gisigara inyuma.
Igihembwe cya mbere cyatangiye ku wa 08 Nzeri 2025 ndetse biteganyijwe ko kizasozwa ku wa 19 Ukuboza 2025. Muri urwo rwego, amashuri aramenyeshwa ko icyumweru cy’isubiramo (Revision Week) nubwo kitaba kuri chronogram aho amashuri menshi arayitangira ku wa 24 Ugushyingo 2025.
Amashuri yose aributswa ko icyumweru cy’isubiramo Aringombwa nubwo kitashyizwe mu igenamigambi ariko burikigo kishakamo ibisubizo kikaboneka kuko kigamije gufasha abanyeshuri kwitegura neza ibizamini bya Term 1.
Icyo cyumweru kigamije:
- Gufasha abanyeshuri kongera gusubiramo amasomo yose bize kuva igihembwe cyatangira.
- Gutanga umwanya wo gukosora no gukomeza aho abanyeshuri bagaragaje intege nkeya.
- Gufasha abarimu kubona umwanya uhagije wo gusesengura imiterere y’impapuro z’ibizamini no kwemeza ko zikurikije amabwiriza ya NESA na RTB.
- Kunoza ireme ry’isuzuma ribera mu mashuri (School-Based Assessment).
Icyo cyumweru cyakagombye gushyirwa mu bikorwa ku mashuri yose, hatitawe ku rwego rw’ayo mashuri cyangwa icyiciro cy’amahugurwa abarimu bariyemeje gukurikiza.
Amashuri kandi aributswa gutegura gahunda y’icyumweru cy’isubiramo hakiri kare; harimo gukora gahunda y’amasomo, imbonerahamwe y’isubiramo, imboni y’amasomo yihutirwa ndetse n’imyitozo yanditse izafasha abanyeshuri gukora neza ibizamini.
Abarimu b’Amashuri Bose Barasabwe Gutangira Gutegura Term 1 School-Based Comprehensive Assessment
Mu igenamigambi ry’amashuri, hakubiyemo ko ibizamini bya Term 1 bigomba gutegurwa hakiri kare kugira ngo:
- Bihuzwe n’ingamba za NESA na RTB ku bijyanye n’imiterere y’ibibazo (question types), uburyo bwo kuzipanga (exam structure), n’ingano y’ibibazo bigomba kugaragaramo.
- Byubahirize integanyanyigisho ya CBC, isaba ko ibibazo bitagombye kuba ibyo kwibuka gusa (recall) ahubwo bikibanda ku gutekereza cyane, gukora ubushishozi no gukemura ibibazo.
- Ibibazo bikoreshe uburyo bushya bw’isuzuma burimo:
- Ibibazo bisaba gutekereza (Critical Thinking).
- Ibibazo bihuza amasomo (Cross-Curricular Items).
- Ibibazo bisaba ibisubizo bifunguye (Open-ended Questions).
- Ibibazo bya multiple response cyangwa matching items.
- Bigenzurwe n’itsinda ry’ubuyobozi bw’ishuri mbere yo gukoreshwa kugira ngo bitagira amakosa: imiterere, imvugo, uburemere, indeshyo, ingano n’ubusanzwe.
Abarimu bose barasabwa kwirinda gutegura ibizamini mu gihe gito mbere y’uko bikenerwa, kuko bigira ingaruka ku ireme ry’isuzuma no ku myigire y’abanyeshuri. Gutegura kare bitanga umwanya wo gusesengura, gusubiramo, no gukosora ibibazo bifite intege nkeya mbere y’uko bikorerwa ku banyeshuri.
Gushyikiriza DOS Ibizamini Bikiri Kare – Icyifuzo cy’Amashuri Yose
Amashuri yose arasabwa gukurikiza gahunda yo gushyikiriza ibizamini ku muyobozi ushinzwe amasomo (Director of Studies – DOS) hakiri kare, kugira ngo habanze habeho igenzura ryimbitse. Muri iryo genzura DOS azitaho:
- Uburyo ibibazo bikozemo n’imyubakire yabyo.
- Niba ibibazo bihura n’intego z’amasomo (Learning Objectives).
- Uburemere bw’ibibazo: ubusanzwe, ibibazo byoroshye, ibiri hagati n’ibikomeye.
- Guhura n’amabwiriza ya NESA ku bika by’ibibazo.
- Uko ibibazo bipimamo ubushobozi bw’umunyeshuri (Competency Indicators).
- Imvugo ikwiye, itabogamye kandi yumvikana.
Nyuma yo gusesengura izo mpapuro, DOS azazishyikiriza abarimu kugira ngo bakosore ibyasabwe mbere y’uko ibizamini bikoreshwa ku mashuri yose.
Ibi birinda amakosa agaragara ku munsi w’ibizamini ndetse bikazamura ireme ry’isuzuma.
Amashuri yose aributswa ko igenamigambi ry’igihembwe ritagomba kurengwa, ahubwo rigomba gukurikizwa uko ryateguwe. Ibi birimo:
- Kunoza gahunda z’isubiramo hakurikije icyumweru cyagenwe.
- Gutunganya ibizamini bya Term 1.
- Gutegura neza ingengabihe y’ibizamini (Exam Timetable) ndetse n’imyiteguro y’abarimu.
- Gushyira mu bikorwa amabwiriza ya MINEDUC ajyanye n’imyigishirize n’imyitwarire mu mashuri.
- Kubahiriza amahame ya NESA ajyanye n’ireme ry’isuzuma.
- Kubahiriza gahunda za RTB mu ishuri ritanga imyuga n’ubumenyingiro.
Ibi bibumbatiye ihame ry’uko amashuri agomba gukora ku rwego rumwe, mu mucyo no mu bumwe, kugira ngo umusaruro w’abanyeshuri ube uri ku rwego mpuzamahanga nk’uko igihugu kibiteganya.
Inshingano z’Abarimu mu Cyumweru cy’Isubiramo
Abarimu b’amashuri yose barasabwa:
- Gukora gahunda y’isubiramo mu buryo butomoye kandi bwumvikana.
- Gushyiraho amasomo y’ingenzi (key topics) abanyeshuri bagomba gusubiramo.
- Gutegura ibibazo by’isuzuma ryo mu ishuri (school exercises) bipima amaboko y’abanyeshuri.
- Gutanga ubufasha bwihariye ku banyeshuri bafite intege nkeya.
- Gukorana n’ubuyobozi bw’ishuri mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyumweru cy’isubiramo.
Iki gihe ni icy’ingenzi ku buryo bufasha abanyeshuri kwitegura neza ibizamini bizarangira icyihembwe.
Abanyeshuri barasabwa:
- Gukoresha neza icyumweru cy’isubiramo.
- Guhindura imico yo kudategura igihembwe gisatira impera.
- Gukora imyitozo yose bahabwa n’abarimu.
- Kuganira n’abarimu ku bibazo bibakomereye.
Gukurikiza chronogram si ukubahiriza amategeko gusa, ahubwo ni ugushyira mu bikorwa gahunda z’igihugu mu burezi zifite intego yo kubaka ireme ry’uburezi rihamye. Amashuri, abarimu, abanyeshuri n’ababyeyi bose nibafatanya, igikorwa cy’isuzuma kizagenda neza kandi gitange umusaruro ufatika.

The jalwaregisterlink was actually surprisingly easy to use. I was expecting a headache, but it was a breeze to get signed up and ready to play. You need a link to sign up?: jalwaregisterlink