Amashuri Nderabarezi ari guhindura isura nyuma y’uko ashowemo miliyari 74 Frw

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko umushinga wo kubaka ibikorwaremezo mu bigo by’amashuri Nderabarezi 16 ndetse n’andi mashuri 16 y’icyitegererezo abyegereye, uzarangira utwaye miliyari 74 Frw. Uyu mushinga witezweho impinduka zikomeye mu rwego rw’uburezi, cyane cyane mu kwimakaza ikoranabuhanga n’imyigishirize ijyanye n’igihe.

Mu mwaka wa 2021, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kuvugurura amashuri Nderabarezi (TTCs – Teacher Training Colleges), hagamijwe kuyahuza n’icyerekezo cy’Igihugu cy’imyaka 30 kizageza mu 2050, aho u Rwanda ruzaba ari Igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi. Iyi gahunda yashyizwe mu bikorwa binyuze muri Minisiteri y’Uburezi ifatanyije na Banki y’Isi, hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi binyuze mu kubaka no kuvugurura ibikorwaremezo, kongera ubushobozi bw’abarimu n’abanyeshuri, no kwimakaza ikoranabuhanga mu myigishirize.

Ibikorwaremezo byubatswe

Uyu mushinga watangiye ugamije guteza imbere amashuri Nderabarezi 16 n’amashuri 16 y’icyitegererezo (Model Schools) ayegereye, ari nayo asanzwe akorerwamo imyitozo y’abanyeshuri biga uburezi. Mu bikorwa nyamukuru birimo kubakwa harimo inyubako nshya z’amacumbi y’abanyeshuri n’abarimu, ibyumba by’amashuri byisanzuye, laboratwari zigezweho zifasha mu masomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga, hamwe n’ibindi bikoresho bigezweho bifasha abanyeshuri kumenya uko bakwigisha mu buryo bugezweho.

Uretse inyubako, hashyizwemo ibikoresho by’ishuri birimo mudasobwa nshya, ibikoresho bya laboratwari z’imibare n’ubumenyi (Physics, Chemistry, Biology), ibitanda n’intebe nshya, ibikoresho bifasha kwigisha abana bafite ubumuga ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bifasha abarimu n’abanyeshuri kwigira kuri mudasobwa (smart classrooms). Ibi byose bikaba byaratwaye miliyoni zisaga 52 z’amadolari ya Amerika, zingana na miliyari 74 Frw na miliyoni 260 Frw.

Mu bigo byagaragajwe nk’urugero rwiza, harimo TTC de la Salle i Nyamasheke, aho umuyobozi wayo Frère Jean Paul Niyonshuti yavuze ko ibikorwaremezo bishya byahinduye ubuzima bw’ishuri mu buryo bugaragara.

Yagize ati:

“Twubakiwe icumbi ry’abakobwa ryubatswe mu buryo bugezweho, inyubako nshya y’ibiro by’abayobozi, ibyumba umunani by’amashuri n’inzu y’abarimu b’imenyerezamwuga. Twanahawe icyumba cyihariye gifasha abanyeshuri kwimenyereza gukora imfashanyigisho ndetse n’ibikoresho bifasha abana bafite ubumuga.”

Yakomeje agira ati:

“Ibi bikoresho byaje biherekejwe n’ibikoresho bya laboratwari, mudasobwa nshya, ibikoresho byo mu biro, intebe n’ameza. Ibyo byose byafashije mu kuzamura ireme ry’uburezi, bituma abanyeshuri biga neza kandi mu buzima bwiza.”

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gufasha abanyeshuri biga uburezi kwishyurirwa 50% by’amafaranga y’ishuri, mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko kwinjira muri uwo mwuga w’ingenzi. Ibi byagize ingaruka nziza ku mubare w’abanyeshuri basaba kwiga uburezi, kuko byagabanyije imbogamizi zishingiye ku bushobozi buke bw’imiryango.

Frère Niyonshuti yabigarutseho agira ati:

“Mbere abana barasabwaga amafaranga yose y’ishuri, bikabagora cyane. Ariko ubu nyuma y’uko Leta itangiye kwishyurira 50%, abana biga batuje, ntibagihagarika amasomo kubera amafaranga. Byatumye umubare w’abanyeshuri wiyongera cyane.”

Ihabwicyubahiro Patrick, umwe mu banyeshuri biga uburezi muri TTC de la Salle, yavuze ko iki gikorwa cyatumye biyumva nk’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Igihugu.
Yagize ati:

“Kuba Leta itwishyurira 50% by’amafaranga y’ishuri byatumye twiga tudahangayitse. Ubu twumva ko dufite agaciro kandi dushyigikiwe n’Igihugu cyacu. Ntitukigira ipfunwe imbere y’abandi bana kuko twumva ko na twe turi mu rugendo rwo kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.”

Umunyeshuri wiga  wiga muri TTC de la Salle, yongeyeho ati:

“Iyi gahunda yatumye twumva ko uburezi ari ishingiro ry’ahazaza. Kuba Leta idushyiraho icyizere cyo kutwishyurira amafaranga y’ishuri, natwe bitwongerera inshingano zo kwiga neza, tukitegura kuba abarimu beza bazubaka u Rwanda rufite ireme mu burezi.”

Uruhare rw’abarimu baturutse muri Zimbabwe

Minisiteri y’Uburezi y’u Rwanda yafatanyije n’abarimu b’inzobere baturutse muri Zimbabwe mu rwego rwo gufasha abanyeshuri n’abarimu ba TTCs kunoza ururimi rw’Icyongereza. Aba barimu bafasha mu guhugura abarimu no gutegura amasomo y’uburezi bw’umwuga, bityo bikazatuma abarangiza amashuri nderabarezi bajya kwigisha bafite ubumenyi n’ubushobozi buhagije mu rurimi mpuzamahanga.

Hashakineza Jean Claude, Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri Minisiteri y’Uburezi, yavuze ko iyi gahunda ifite intego ndende ijyanye n’icyerekezo cya 2050.
Yagize ati:

“U Rwanda rushaka kuba Igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi. Ntibishoboka tudafite abarimu bateguwe neza. Niyo mpamvu dushora imari mu bikorwaremezo no mu bumenyi bw’abarimu. Iyo ufashe umwana ukamutoza neza, uba wubatse ejo heza h’Igihugu.”

Kuva uyu mushinga watangira, hagaragaye impinduka mu myigishirize, mu mikorere y’abanyeshuri ndetse no mu mibereho yabo ya buri munsi. Abanyeshuri basigaye bigira ahantu heza, bafite ibikoresho bihagije, kandi barushaho gukunda amasomo yabo.

Abarimu nabo bavuze ko ubu bafite ubushobozi bwo kwigisha bakoresheje uburyo bugezweho harimo n’ikoranabuhanga, ndetse bagahabwa amahugurwa abafasha gukomeza kuvugurura ubumenyi bwabo.

Biteganyijwe ko umushinga wo kubaka no kuvugurura ibikorwaremezo mu mashuri Nderabarezi uzarangira mu mwaka wa 2026. Icyo gihe, amashuri yose azaba afite ibikoresho byuzuye, laboratwari zigezweho, amacumbi meza, hamwe n’uburyo bwo kwigisha bwifashisha ikoranabuhanga.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko intego ari ugukora ku buryo umunyeshuri wese urangije amashuri nderabarezi azaba afite ubumenyi buhagije mu myigishirize, mu ikoranabuhanga ndetse no mu ndangagaciro z’ubunyarwanda n’ubupfura.


Uyu mushinga wa miliyari 74 Frw si ibikorwa remezo gusa, ahubwo ni ishingiro ry’uburezi bufite ireme. Ni inzira yo kubaka u Rwanda ruzira ubujiji, ruzaba rufite abarimu b’inzobere bazakomeza gusigasira iterambere ry’igihugu. Nk’uko bamwe mu banyeshuri babyivugira, “Uburezi ni urufunguzo rw’ahazaza,” kandi uyu mushinga ni igufunguzo ryo gufungura urugi rugana ku Rwanda rufite ireme mu burezi n’ubumenyi bujyanye n’igihe.

2 thoughts on “Amashuri Nderabarezi ari guhindura isura nyuma y’uko ashowemo miliyari 74 Frw

  1. It’s fascinating how mobile gaming is changing habits – accessibility is key. Seeing platforms like bl777 casino cater specifically to Filipino players with apps is smart. Engagement & social aspects are huge now, too!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *