
Ku wa 27 Kanama 2025, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje gahunda yihariye y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa, bagomba gusubira ku mashuri yabo hagati ya tariki ya 5 Nzeri kugeza kuya 8 Nzeri 2025, mu gihe hatangira igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2025-2026.
Gahunda y’Ingendo Yatanzwe Uko :
Ku wa Gatanu – 05/09/2025 Hazasubira kwishuri abanyeshuri bo muturere dukurikira:
– Ruhuha na Gisagara – Ngororero – Musanze
Ku wa Gatandatu – 06/09/2025 Hazasubira kwishuri abanyeshuri bo muturere dukurikira:
– Ngoma na Kirehe – Nyanza na Nyamagabe – Nyabihu na Rubavu – Rulindo na Gakenke – Rwamagana na Kayonza
Ku Cyumweru – 07/09/2025 Hazasubira kwishuri abanyeshuri bo muturere dukurikira :
– Huye na Kamonyi – Karongi na Rutsiro – Gicumbi – Nyagatare na Gatsibo
Ku wa Mbere – 08/09/2025 Hazasubira kwishuri abanyeshuri bo muturere dukurikira:
– Muhanga na Nyaguru – Rusizi na Nyamasheke – Bugesera – Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro – Burera
Ibyo Ababyeyi, Abarezi n’Abanyeshuri Basabwa:
– Abayobozi b’ibigo bagomba kwakira abanyeshuri ku gihe, gutegura ibyangombwa byose by’urugendo, no kwemeza ko umutekano wabo wubahirizwa.
– Ababyeyi basabwa kwitwararika gahunda, gutegura abana kare no kubaha amafaranga y’urugendo adasubirwaho.- Abanyeshuri biga mu mujyi wa Kigali bazajya bajyanwa kuri Stade ya Kigali (Pele Stadium) aho bazahurizwa, bagahagurukira hamwe.
– Umubyeyi cyangwa ushinzwe umwana agomba kumuherekeza ku rugendo, by’umwihariko abava mu ntara.
Ingendo zizajya zirangira saa cyenda z’amanywa (15:00), kandi buri wese asabwa kubahiriza igihe cyagenwe.Iki gikorwa kigamije gukumira akajagari, kunoza igenamigambi no korohereza abanyeshuri gusubira ku mashuri ku buryo butekanye kandi bunoze.

Salve, rapaziada! A onebrabet tá pagando certinho? Preciso de um site confiável pra dar uns palpites. Se alguém tiver usado e puder recomendar, agradeço! Fiquem ligados: onebrabet