
Ku wa 27 Kanama 2025, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje gahunda yihariye y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa, bagomba gusubira ku mashuri yabo hagati ya tariki ya 5 Nzeri kugeza kuya 8 Nzeri 2025, mu gihe hatangira igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2025-2026.
Gahunda y’Ingendo Yatanzwe Uko :
Ku wa Gatanu – 05/09/2025 Hazasubira kwishuri abanyeshuri bo muturere dukurikira:
– Ruhuha na Gisagara – Ngororero – Musanze
Ku wa Gatandatu – 06/09/2025 Hazasubira kwishuri abanyeshuri bo muturere dukurikira:
– Ngoma na Kirehe – Nyanza na Nyamagabe – Nyabihu na Rubavu – Rulindo na Gakenke – Rwamagana na Kayonza
Ku Cyumweru – 07/09/2025 Hazasubira kwishuri abanyeshuri bo muturere dukurikira :
– Huye na Kamonyi – Karongi na Rutsiro – Gicumbi – Nyagatare na Gatsibo
Ku wa Mbere – 08/09/2025 Hazasubira kwishuri abanyeshuri bo muturere dukurikira:
– Muhanga na Nyaguru – Rusizi na Nyamasheke – Bugesera – Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro – Burera
Ibyo Ababyeyi, Abarezi n’Abanyeshuri Basabwa:
– Abayobozi b’ibigo bagomba kwakira abanyeshuri ku gihe, gutegura ibyangombwa byose by’urugendo, no kwemeza ko umutekano wabo wubahirizwa.
– Ababyeyi basabwa kwitwararika gahunda, gutegura abana kare no kubaha amafaranga y’urugendo adasubirwaho.- Abanyeshuri biga mu mujyi wa Kigali bazajya bajyanwa kuri Stade ya Kigali (Pele Stadium) aho bazahurizwa, bagahagurukira hamwe.
– Umubyeyi cyangwa ushinzwe umwana agomba kumuherekeza ku rugendo, by’umwihariko abava mu ntara.
Ingendo zizajya zirangira saa cyenda z’amanywa (15:00), kandi buri wese asabwa kubahiriza igihe cyagenwe.Iki gikorwa kigamije gukumira akajagari, kunoza igenamigambi no korohereza abanyeshuri gusubira ku mashuri ku buryo butekanye kandi bunoze.
Salve, rapaziada! A onebrabet tá pagando certinho? Preciso de um site confiável pra dar uns palpites. Se alguém tiver usado e puder recomendar, agradeço! Fiquem ligados: onebrabet
Been looking for the safest place to grab the latest 188bet app. Found 188betappdownload. Has anybody used this site before? Tell me your experiences or go check them out at 188betappdownload.