Indangamuntu nshya ya Digital: Ibarura rigiye gukomeza mu turere twose nyuma y’irangira ry’icyiciro cya mbere
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje ko kuva tariki ya 7 Kanama 2025, Abanyarwanda barenga 3,300 bamaze kwiyandikisha kuri Single Digital ID (SDID), indangamuntu nshya izajya ikoreshwa mu buryo bw’ikoranabuhanga. Icyiciro cya mbere cy’iyandikisha cyatangiriye mu imurikagurisha mpuzamahanga ry’i Kigali no mu Itorero Indangamirwa i Nkumba, aho abakozi ba NIDA basuzumaga amakuru y’abantu mbere yo…
