Hakim

MINEDUC YEMEZA KO UBUCUCIKE MU MASHURI BUHANGAYISHIJE  IVUGAKO HAKENEWE IBYUMBA BY’AMASHURI BYIKUBYE GATATU IBIHARI MU GIHUGU HOSE

Ikibazo cy’ubucucike mu mashuri y’u Rwanda gikomeje gufata intera ikomeye, by’umwihariko mu karere ka Rusizi aho imibare y’abana biga mu cyumba kimwe ikomeje kuba hejuru cyane ugereranyije n’ubushobozi bw’amashuri n’abarimu bahari. Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yemeje ko iki kibazo gikomeye kandi gikeneye igisubizo gifatika mu gihe cya vuba, kuko gifite ingaruka ku ireme ry’uburezi n’imitsindire y’abanyeshuri….

Read More

Ubufatanye bwa REB na Francophonie Bukomeje Guhindura Isura y’Imyigishirize y’Igifaransa mu Rwanda

Mu rugendo rwo kuzamura ireme ry’uburezi no kongerera abanyeshuri ubumenyi bw’indimi z’amahanga, Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB) rukomeje kugaragaza ko ubufatanye n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, ari kimwe mu byatanze impinduka zirambye mu kwigisha no kwiga ururimi rw’Igifaransa mu Rwanda. Ubufatanye bwatangiye kwigaragaza mu 2020, ubwo OIF yatangizaga gahunda yo…

Read More

NESA yatangije amahugurwa ya CAMIS 2.0 ariko sisiteme ikomeje kugaragaza imbogamizi ku bayikoresha bose

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Igenzura ry’Amashuri (NESA) cyatangije ku mugaragaro amahugurwa ku bayobozi b’amashuri n’abashinzwe amasomo ku ikoranabuhanga rishya rya CAMIS 2.0 (Comprehensive Assessment Management Information System), sisiteme igamije kuvugurura uburyo amakuru y’abanyeshuri acungwa, uko imitsindire yabo ikurikiranywa n’ukuntu raporo z’amasomo zitunganywa. N’ubwo iyi sisiteme yitezweho kuvana mu nzira imikorere ya kera yanditse ku mpapuro…

Read More

App ya Berulo Yafashije Kuzamura Imyigire y’Abana: Abarezi n’Ababyeyi Barayitangaho Ubuhamya Kuko Bose Bayikoresha Bamenya Imyigire y’Umwana

Mu gihe igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ireme ry’uburezi no kurwanya ikibazo cy’abanyeshuri bata ishuri, ikoranabuhanga rishya rya Berulo Application ryagaragaye nk’igikoresho cy’ingenzi cyorohereza abarezi, ababyeyi ndetse n’inzego z’ubuyobozi kumenya amakuru y’imbere mu mashuri ku gihe no gufasha abana gukomeza imyigire yabo neza. Iyi ‘app’, yakozwe n’umunyarwanda ukiri muto witwa Cyusa Ian, Muri…

Read More

DR Congo yatsinze Nigeria mu Playoff, yegeze ku nzozi zo gusubira mu Gikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 52

Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) yanditse amateka mashya mu mupira w’amaguru muri Afurika nyuma yo gutsinda Nigeria kuri penaliti 4-3, mu mukino wa nyuma wo gushaka itike yo gukina imikino ya Playoff y’Isi wabereye i Rabat mu murwa mukuru wa Maroc. Ni intsinzi yatumye Abanye-Congo bakomeza urugendo rwo guhatanira kwitabira…

Read More

MINEDUC yatangiye guhugura abarimu 38,000 mu Cyongereza, biteganyijwe ko abarimu bose bazaba bari ku rwego rwa B2 mu myaka ibiri

Mu myaka ishize, u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kunoza ireme ry’uburezi, cyane cyane mu kunganisha ururimi rw’Icyongereza n’ubumenyi rusange bwarwo mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga. Muri uru rugendo rwo kuzamura ireme ry’amasomo, Minisiteri y’Uburezi yongeye gutangaza inkuru zishimishije ku mushinga munini wo guhugura abarimu ibihumbi 38 mu rurimi rw’Icyongereza, gahunda ifatwa nk’intangiriro y’ihangana ry’igihugu…

Read More

Kirehe: Inyama z’Imbwa Zateje Akaga Nyuma yaho Abagabo 3 Bafashwe Bazirya “Bishimye cyane ”

  Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, mu mudugudu wa Kamasaro mu Karere ka Kirehe, havumbuwe inkuru yasize abaturage bamwe batangaye, abandi batinye, abandi bagaseka cyane ku buryo byavugwaga ko “ibyabaye byasa n’ibidashoboka .” Byari amahano  atamenyerewe mu muco nyarwanda: abagabo bafashwe bari mu gikorwa cyo kurya inyama z’imbwa, bishimye, bavuga ko ari “ibyokurya biryoshe…

Read More

Irishuri Rifite Abanyeshuri Barenga Ibihumbi 10 Rikomeje Guhangana n’Ubucucike Ariko Ritsindisha 100%

Mu burasirazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Kirehe, hari ishuri rimwe rihagaze nk’icyitegererezo cy’ubushake bwo guharanira ireme ry’uburezi n’ubwo rihura n’imbogamizi zikomeye zituruka ku mubare munini w’abanyeshuri. Ni G.S Paysannat L.E, ishuri riherereye mu nkengero z’Inkambi ya Mahama, rikaba rimaze kumenyekana nk’irifite umubare munini w’abanyeshuri mu gihugu hose. Kuri ubu, iri shuri ryigamo abanyeshuri 10.204,…

Read More

Umwarimu Yatawe Muri Yombi Akekwaho Gutera Inda Umunyeshuri Utarageza ku Myaka y’Ubukure

Umwarimu wigisha kuri GS Nyarubuye A, iri mu Murenge wa Twumba mu Karere ka Karongi, yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umunyeshuri wo kuri icyo kigo ndetse bikamuviramo gutwara inda y’amezi atanu. Ni inkuru yakanguye benshi mu baturage, ababyeyi n’inzego z’uburezi kuko ikomeje kwibutsa ko uruhare rwa buri wese mu kurinda umwana rugikenewe cyane….

Read More

Uruhare rw’umwalimu sacco mu Iterambere ry’Umwarimu n’Impinduka Zigaragara mu Mibereho y’Abarimu mu Rwanda

Umwalimu SACCO imaze gushinga imizi nk’imwe mu nkingi zikomeye zifasha abarimu kwiteza imbere mu buryo burambye. Mu kiganiro cyahuje umunyamakuru Vincent, Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu SACCO Bwana Laurence Uwambaje, ndetse n’abarimu bakoresha serivisi z’iyi koperative, hatanzwe ubuhamya bufatika bugaragaza uko iyi koperative yahinduye ubuzima bw’abarimu mu Rwanda mu buryo bugaragara. Uyu munsi Umwalimu SACCO yubatse…

Read More