Ngororero: Umuyobozi w’Akarere yatumije inama yihutirwa y’uburezi nyuma yo kuza ku mwanya wa 8 mu mitsindire ku rwego rw’igihugu
Nyuma y’uko Akarere ka Ngororero kaje ku mwanya wa 8 mu turere twitwaye neza mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange (Tronc Commun), Umuyobozi w’Akarere Nkusi Christophe yahamagaje inama y’igitaraganya yiga ku myigire n’imyigishirize. Iyi nama yabaye nyuma y’uko hatangajwe ko Ngororero yabonye amanota angana na 65.2% ari cyo kigero cy’imitsindire y’abanyeshuri, haba…
