Ikipe ya Chelsia ibifashijwemo numusore wayo yaguze mwino sama Joao Pedro, watsinze ibitego 2 byahise bituma Fluminense isezererwa, itageze kumukino wanyuma uzaba kuwa 13 Nyakanga 25 uyumukino wambere wa ½.
MetLife Stadium habereye umukino wa ½ cy’iri rushanwa riri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Chelsea FC yatangiranye ibihe byiza muri uyu mukino kuko ku munota wa cyenda Marc Cucurella yagerageje gutsinda igitego cya mbere n’umutwe ariko umunyezamu Fábio Deivson wa Fluminense awukuramo.
Iyi kipe yo mu Bwongereza yabonye igitego cya mbere muri uyu mukino ku munota wa 18, ubwo João Pedro yateraga ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina.
Nyuma yo gutsinda iki gitego, uyu mukinnyi yanze kucyishimira kuko yari atsinze ikipe yakuriyemo ndetse kikaba cyari igitego atsinze ku mukino we wa mbere muri Chelsea.
Nubwo Fluminense yarushwaga cyane, na yo yagerageje gushaka igitego ku munota wa 26, ariko umupira Hercules yohereje mu izamu nyuma yo kunyura ku munyezamu Robert Sanchez, utabarwa na Marc Cucurella wawukuyemo utararenga umurongo.
Ku munota wa 35, Fluminense yari ibonye penaliti ku mupira wakoze ku kuboko kwa Trevoh Chalobah ari mu rubuga rw’amahina, ariko umusifuzi yemeza ko nta penaliti yabayemo.
Abakunzi ba Fluminense, bikomye cyane umusifuzi wa yoboye uno mukino Francois Letexier(Franc).
Nyuma yo gutsinda iki gitego, uyu mukinnyi yanze kucyishimira kuko yari atsinze ikipe yakuriyemo ndetse kikaba cyari igitego atsinze ku mukino we wa mbere muri Chelsea.
Nubwo Fluminense yarushwaga cyane, na yo yagerageje gushaka igitego ku munota wa 26, ariko umupira Hercules yohereje mu izamu nyuma yo kunyura ku munyezamu Robert Sanchez, utabarwa na Marc Cucurella wawukuyemo utararenga umurongo.
Ku munota wa 35, Fluminense yari ibonye penaliti ku mupira wakoze ku kuboko kwa Trevoh Chalobah ari mu rubuga rw’amahina, ariko umusifuzi yemeza ko nta penaliti yabayemo.
Igice cya mbere cy’umukino cyongeweho iminota ine cyarangiye Chelsea ifite igitego 1-0.
João Pedro wari mwiza muri uyu mukino yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 56, afasha Chelsea kurushaho kugira icyizere cyo kugera ku mukino wa nyuma, nubwo nyuma y’iminota ine yahise asohoka mu kibuga agize imvune.
Ikipe ya Chelsea yageze kumukino wanyuma wigikombe cy’Isi cy’Amakipe nyuma yaho itsinze ikomveka Fluminense 0-2 ikaba itegereje ikipe iribuve Hagati ya Paris Saint-Germain ihabwa amahirwe cyane imbere ya Real Madrid.
Thiago Silver yahuye na Chelsea yahoze akinira nyuma yo kwerekeza muri Fluminense yanafashije Ku gera ku mukino wa ½ ariko bitaje kuyikundira kugera kuri Final izaba kuwa 13 Nyakanga 2025.