E.S St François Shangi: Ishuri Rihereye mu Cyaro Ry’Intangarugero mu Mitsindire n’Imyitwarire – Ndetse Abarigize Bakavuga Icyongereza Amasaha 24

 

Mu gice cyi cyaro muri  Nyamasheke, ahantu hakunze kumurikirwa n’izuba ry’i Burengerazuba risera ku mazi y’ikiyaga cya Kivu, hari ishuri rimaze imyaka myinshi rihindura ubuzima bw’abakobwa, rikabaremamo icyizere cyo gutsinda no kubaka ejo hazaza heza. Iryo ni E.S. St François Shangi, ishuri ryavutse mu 1982 ku gitekerezo cy’ababikira b’abapentante ba Mutagatifu Fransisko, bafite umuhamagaro wo kuzamura umwana w’umukobwa wari warasigaye inyuma mu iterambere.

Uyu munsi, nyuma y’imyaka irenga 40, iri shuri rikomeje kuba ikitegererezo mu burezi bw’abakobwa, rikorera mu cyaro ariko rikagira ireme ry’uburezi riruta ayandi menshi mu gihugu.

 

Mu ntangiriro, St François Shangi ryari ishuri nderabarezi, ariko uko imyaka yagiye yicuma, ryaguka mu buryo budasanzwe. Ubu ni ishuri ry’amashami y’amasiyansi, rifite abanyeshuri 602, barimo aboherejwe na NESA kubera gutsinda neza, ndetse n’abana b’abasanzwe bafite Amanota Asanzwe ariko bafite inzozi zo kugera kure.

Nk’uko intero y’ishuri ivuga, “ntabwo twigisha abana, turabarema”—bafata umwana w’umukobwa ukiri muto bakamubumbatanya mu bumenyi, mu murava, no mu ndangagaciro.

Nsengimana Just, umuyobozi w’amasomo wungirije, avuga ko mu mashuri ya Tronc Commun, abana batsinda ku kigero cya 100%, mu gihe 85% muri bo batsinda ku manota yo hejuru cyane. No mu mashami ya A Level, urwego rwo gutsinda ruri ku rwego rwo hejuru ku buryo abenshi bahita berekeza muri kaminuza nta nkomyi.

Mu 2008, ishuri ryigeze gusenywa n’umutingito ariko Leta yarahagobotse, irubaka ndetse irarusana ku buryo uyu munsi rimeze neza kurushaho.

Umuyobozi mukuru, St Lucie Nagiruwishema, yemeza ko ubufatanye bw’uburezi bwubakiye ku bufatanye bwa Leta n’ababikira, ari wo utuma ishuri rikomeza kuba indashyikirwa.

 

Umuntu wese wigeze guhura n’umwana wize Shangi ahita amenya aho yize—binyuze mu buryo avugamo, uko yitwara, n’ukuntu akoresha ubumenyi yahawe. Bivugwa ko:

“Umwana wize Shangi ntaba akiri umwana — aba ari umukobwa wiyubashye, ufite icyerekezo, n’ubushobozi bwo guhanga udushya.”

Ishuri rifite Laboratwari zigezweho zifasha abanyeshuri gukorana n’ibikoresho by’amasiyansi. Ndetse biga n’amasomo yo kwihangira imirimo, atuma bahaguruka bafite ubushobozi bwo kwihangira ibikorwa byabo.

 

Mu rwego rwo gutuma abanyeshuri babasha guhangana ku rwego mpuzamahanga, iki kigo cyafashe icyemezo ko kuvuga Ikinyarwanda mu kigo bitemewe – haba ku manywa cyangwa nijoro. Icyongereza gikoreshwa amasaha 24/24.

Impamvu ni uko amasomo yose biga ari mu Cyongereza, kandi umwana ukizi neza biramworohera kwiga no gusubiza.

Ibi byatumye mu kigo humvikana indimi z’amahanga nk’aho bavuye mu Bwongereza cyangwa muri Australia! Ariko birakora cyane kuko abanyeshuri bagira debate nyinshi zibafasha gutinyuka no kubigisha gutekereza.

 

Abarezi n’abanyeshuri bakoresha ikoranabuhanga mu kwigisha no kwiga. Assessments zikorwa kenshi, ku buryo umwana aba ahora yiteguye. Umwarimu wigisha aha aba ari umwarimu ufite ubumenyi buhambaye kandi ukorera  ku gihe.

Ibi byose bituma Shangi iba mu mashuri akomeye kandi ajyanye n’igihe.

 

Nubwo iri mu cyaro, macumbi yaryo arashimwa n’ababyeyi n’abashyitsi bose  ,abahiga bahorana akanyamuneza.

Abarezi bavuga ko ubuyobozi bubaba hafi igihe cyose mu byishimo, mu bibabazo, ndetse n’igihe hari ibihe bikomeye. Ni ukuvuga ko abarezi n’abayobozi ari umuryango umwe.

Ababyeyi nabo bemeza ko iki kigo kirera umwana mu buryo bwose: mu bwenge, mu muco, no mu buzima bwa roho.

Sr. Evrine Mukashema, umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire, avuga ko intego ari uguhora hafi y’abana, kubaremamo icyizere, kubaba hafi nk’ababyeyi, ndetse no kubaha inama zibafasha gukura mu mico myiza.

 

Abanyeshuri bavuga ko mu kigo cya Shangi ugomba kuba ufite umurava, wubaha, ufite indangagaciro za Kinyarwanda ndetse ukubaha iby’Ikigo kuko ari ikigo cya Kiliziya Gatorika.

 

Ubuyobozi buvuga ko mu myaka itanu iri imbere barashaka ko abanyeshuri baba abambere mu gihugu. Uhereye ku bikorwa birimo gutangwa, nta gushidikanya ko barimo kubigeraho.

 

Ubuyobozi bufasha abana kubona ibitabo, ibikoresho by’amasomo, n’iby’ikoranabuhanga byose. Ababyeyi basura abana kenshi bagatanga ibitekerezo byubaka.

Abanyeshuri bemeza ko bafite ubuyobozi bubitaho, ari nayo mpamvu gutsinda ari umuco aho.

 

Nubwo iri mu Burengerazuba, abanyeshuri bahaturuka baturuka impande zose z’igihugu. Abahize ubu ni abayobozi, abakozi b’inzego zitandukanye, n’abacuruzi bakomeye.

Harimo na Visi Meya w’Akarere ka Rusizi, n’abandi bayobozi batabarika.

Umwana wahuye n’ibibazo mu muryango afashwa. N’uwabuze ubushobozi ahabwa ubufasha n’ikigo cyangwa bagenzi be, ntihagire uwigira hanze kubera ubushobozi.

Business Club itegura abakobwa kuba abashoramari b’ejo hazaza

Abana bigishwa ubuhanga butandukanye: kuboha imisatsi, gukora amasiraje, amayoneze, n’ibindi byinshi. Abarimu bavuga ko abavuga ko abiga siyansi ntacyo bamarira hanze bibeshya—abo muri Shangi bahamya ko bahugukiye byose.

 

Ubuyobozi bushimira abarezi, ababyeyi, n’abanyeshuri kubera urukundo bakunda ishuri. Bashimira kandi ababikira barishinze, ndetse na Leta y’u Rwanda ikomeje gushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa.

E.S. St François Shangi si ishuri gusa — ni isoko y’ubumenyi, indangagaciro, icyizere n’ubutwari.

3 thoughts on “E.S St François Shangi: Ishuri Rihereye mu Cyaro Ry’Intangarugero mu Mitsindire n’Imyitwarire – Ndetse Abarigize Bakavuga Icyongereza Amasaha 24

  1. Nishimiye ko umwana wanjye yiga muri iri shuri. Ndabona Ari ryiza,ntabwo nari ndisobanukiwe cyane. Kandi hari byinshi twafatanya. Abayobozi baryo murakoze

  2. Vtbet, not bad! A friend told me he had a good run there. Of course, your mileage may vary, but it’s worth a look! See if they got what you’re looking for by clicking here: vtbet

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *