Umuhanzi uri kuzamuka, Edin Dali, akomeje kwigaragaza nk’imwe mu mpano nshya zitezweho guhindura isura ya muzika nyarwanda. Ibi abishimangira binyuze mu ndirimbo ye nshya yise “Nakunda Nde?”, indirimbo y’urukundo ishingiye ku nkuru y’ubuzima busanzwe, igaruka ku rugendo rw’urukundo rurimo kwibaza, gushidikanya no gushaka ibisubizo mu mutima.
Uyu muhanzi wigenga (independent artist), yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu mwaka wa 2024, kurubu amaze kugaragaza ko afite icyerekezo gihamye cyo kubaka izina
“Nakunda Nde?” Indirimbo iryoheye amatwi
Indirimbo “Nakunda Nde?” ni igihangano gishingiye ku nsanganyamatsiko y’urukundo ruri mu rujijo. Mu magambo yayo, Edin Dali agira ati
Verse 1
Finally mbonye utansaza,
Namuboneye mu bibura,
Aruta bose ni igitangaza,
Ni we nahoraga nsengera.
Turikumwe mba ndi so secure,
Dali anyitabira mw’izina,
Nobody is better than you and I,
Ahora amurika sinyitana.
Ni we mutima wanjye,
Kumusiga inzira ni ryo kosa,
Ntatinyuka kugenda kure,
Yampaye urukundo ntaho najya.
Ndi ready kumwiharira,
Sinarota nkubura mama,
Chorus
Nakwanga nakunda nde?
Iyeeeh iyeeeh,
Undi nkawe yazava he?
Iyeeeh iyeeeh,
Nakwanga nakunda nde?
Iyeeeh iyeeeh,
Undi nkawe yazava he?
Iyeeeh iyeeeh,
Mu buryo bw’imiririmbire, iyi ndirimbo ihuza injyana ya Afrosound n’imirya igezweho ikoreshwa muri muzika nyafurika, bigatuma igira umwimerere utuma uyumva atayivaho byoroshye. Ijwi rya Edin Dali riza rituje ariko rifite imbaraga zihagije zo gutambutsa ubutumwa bw’indirimbo.
Yakozwe na producer Hubbbie, “Nakunda Nde?” ifite ubuhanga budasanzwe mugutunganywa muburyo bwmajwi (production) Hubbbie akora mumirya ya piano n’andi majwi atuma indirimbo iba nziza cyane .
iyi ndirimbo waisanga ku rubuga rwa YouTube, yamaze no gushyirwa ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki (streaming platforms), aho iri kugenda yakirwa neza n’abakunzi b’umuziki bakunda indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse.
Kuva yatangira muzika mu 2024, Edin Dali yakomeje kugaragaza ko atari umuhanzi uhita agaragara akabura, ahubwo ari umwe mu bashyira imbaraga mu kwiyubaka buhoro buhoro ariko mu buryo bufite ireme.
Mu ndirimbo ze zabanje harimo:
- “Wacyanawe”, yakoranye na Real Roddy, umwe mu bahanzi b’abahanga mu njyana zigezweho, wanakoranye n’icyamamare Bruce Melodie. Iyi ndirimbo yamufashije kumenyekana cyane mu rubyiruko no mu bakunzi b’injyana zifite imbaraga.
- “Marry You”, indirimbo ye bwite yagaragaje ubushobozi bwe mu kwandika indirimbo z’urukundo mu rurimi rw’Icyongereza, agaragaza ko afite intego yo kugera ku rwego mpuzamahanga.
Izi ndirimbo zose zagaragaje ko Edin Dali afite impano yo kwandika amagambo arimo amarangamutima no guhitamo injyana ijyanye n’ubutumwa atanga.
Afrosound ni imwe mu njyana zikomeje gukundwa cyane muri Afurika no hanze yayo, bitewe n’ihuriro ry’injyana gakondo n’zigezweho. Edin Dali yinjiyemo ashaka gutanga umusanzu we mu kuyizamura no kuyihesha agaciro mu Rwanda.
Mu kiganiro duherutse kugirana , yagaragaje ko intego ye atari ugukora indirimbo zishimisha amatwi gusa, ahubwo ko ashaka gukora umuziki ugera ku mutima, ugafasha abantu kwisanga mu nkuru ziririmbwa.
“Nakunda Nde?” ni urugero rwiza rw’uko Afrosound ishobora gukoreshwa mu gutanga ubutumwa bwimbitse, aho kuba injyana yo kubyina gusa.
Edin Dali afite indi mishinga myinshi iri gutegurwa, harimo ama collabo n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda no hanze yarwo. Ibi bigaragaza ko ashaka kwagura umuziki we ku rwego mpuzamahanga, anubaka umuyoboro w’abakunzi b’umuziki be mu bihugu bitandukanye.
Ateganya kandi gukomeza gukora ibitaramo no kwitabira ibiganiro mu bitangazamakuru bitandukanye, mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha ibikorwa bye.
Mu rugendo rwe rwa muzika rukomeje gutera imbere, “Nakunda Nde?” ni intambwe ikomeye igaragaza ko Edin Dali atari gukora umuziki ku bw’amahirwe, ahubwo ko afite icyerekezo n’intego yo kuba umwe mu bahanzi bazamura ibendera rya muzika nyarwanda mu ruhando mpuzamahanga.
afite ijwi rifite ituze, amagambo yuje amarangamutima n’uburyo yitanga mu kazi ke, byose bigaragaza ko ari umwe mu bahanzi bashya bafite ejo hazaza heza.
Mu gihe abakunzi b’umuziki bakomeje gushaka indirimbo zifite ubutumwa bufatika kandi bwumvikanisha ubuzima bwa buri munsi, “Nakunda Nde?” ije nk’igisubizo cyiza ku bakunda indirimbo zurukundo.
Nta gushidikanya ko Edin Dali ari izina rikwiye gukurikiranwa muri iyi minsi, kuko urugendo rwe rugaragaza ko ari umwe mu bahanzi bari kubaka ejo hazaza ha Afrosound mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.
