Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yatangaje ku mugaragaro ko gahunda yiswe “Holiday Remedial Teaching and Learning Program 2025” yatangiye gukorwa guhera ku wa 21 Nyakanga 2025, ikazasozwa ku wa 26 Kanama 2025. Iyi gahunda yateguwe mu rwego rwo gufasha abana biga mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatanu (P1-P5), kugira ngo bongererwe ubumenyi shingiro mu gusoma, kwandika ndetse nimibare .
Ubu butumwa bwatangajwe ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko iyi gahunda ari igice cy’ingamba zihamye z’igihugu zigamije kuzamura ireme ry’uburezi, by’umwihariko mu gutuma abana bato bamenya gusoma, kwandika no kubara neza bitagombeye ko basibira mumwaka bigagamo .

Incamake ngufi y’imyanzuro y’inama ya HTs na DDG REB ku bijyanye na Remedial 2025:
- Gahunda ya Remedial izatangira ku wa 21, abana batahe saa 12:30.
- Buri mwana azahabwa 150 Fr/jour harimo igikoma, biscuit n’andi mafunguro.
- Abarimu bazahabwa 30,000 Fr; HT na DOS bahabwe 20,000 Fr; SEI ahabwe 30,000 Fr; abakorerabushake 10,000 Fr.
- Amafaranga areba iminsi 25 y’iyo gahunda.
- HT agomba gukurikirana gahunda, buri mwana agire umwarimu.
- Amafaranga azatangwa mu byiciro: 30% mbere, 70% nyuma yo gutanga raporo y’abitabiriye.
- Amahugurwa y’abayobozi b’amashuri azitabirwa na buri DOS, hatabayeho gusimburwa.
- Ibigo bya primaire ntibirebwa n’amahugurwa.
- Buri kigo kigomba kugira uhagarariye.
Intego Nyamukuru y’Iyi Gahunda
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko iyi gahunda yateguwe hagamijwe:
- Kongera ubumenyi shingiro mu bana biga mu mashuri abanza—By’umwihariko mu bijyanye no gusoma neza ikinyarwanda nicyongereza ndetse no kumenya isomo ry’imibare .
- Gufasha abana bafite intege nke—Hatoranyijwe abana bakeneye ubufasha kurusha abandi kugira ngo badacikanwa n’ayamasomo yo mu mwaka w’amashuri.
- Kugabanya umubare w’abana basibira ndetsenabava mwishuri buri mwaka Hakoreshejwe uburyo bufatika bwo gukurikirana imitsindire no gutanga ubufasha mu gihe cy’ibiruhuko aho umwana adahugijwe n’amasomo asanzwe.
Ibi byose bigamije kugira uruhare rufatika mu kugabanya icyuho mu myigire, no gufasha abana gukomeza gutera imbere ku rwego rumwe n’abandi.
Iyi gahunda ireba abana bo mu byiciro P1–P5 mu mashuri abanza yose yo mu gihugu hose. Aha ni ho hatoranyijwe abanyeshuri bari mu byiciro by’ingenzi by’itangiriro, kuko ari ho haboneka icyuho kinini mu bumenyi shingiro.

Abana bazitabira bazakurikiranwa n’abarimu basanzwe babigisha, ariko bahawe andi masomo yihariye mbere y’iyi gahunda kugira ngo babe bashoboye gutanga ubufasha bujyanye n’intego y’amasomo y’ibiruhuko. Ni gahunda ishingiye ku buryo buciye mu mashuri asanzwe (school-based intervention), aho buri mwana ahabwa ubufasha mu ishuri rye.
Uburyo Iyi Gahunda Izashyirwa mu Bikorwa
Gahunda ya “Remedial Program” izakorwa mu byumweru bitanu.
Ibyiciro bizigwaho:
- Ubumenyi bwo gusoma no kwandika: Aha hazigwamo amagambo yoroheje, imivugo, amasomo y’imyandikire, no gusobanukirwa n’ibyo umuntu asoma.
- Imibare shingiro: Kumenya kubara, guteranya no gukuramo, gukoresha imibare mu buzima bwa buri munsi (nko kugura no kugurisha), no kubaka ubushobozi bwo gutekereza mu buryo bw’imibare.
Abarimu bazaba bafite ibitabo n’amasomo yateguwe na REB (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi) bifasha gutanga amasomo atandukanye bitewe n’ubushobozi bw’umwana.
Ibyitezwe kuri Iyi Gahunda
1. Kuzamura ireme ry’uburezi
Iyi gahunda izafasha abana benshi basanzwe bafite ibibazo by’imitsindire kubigeraho neza, bityo bagire amahirwe angana n’abandi ku isoko ry’ubumenyi.
2. Kwigisha abana uburyo bwo kwiga neza
Amasomo azatangwa azibanda ku kongera ubushobozi bw’umwana bwo kwiga yisanzuye no gukemura ibibazo mu buryo bwigenga. Ubu buryo buzamufasha gukomeza kwitwara neza n’igihe yageze mu yindi myaka y’amashuri.
3. Gushimangira uruhare rw’umuryango
Ababyeyi basabwe gufasha abana babo kujya ku ishuri igihe cyose iyi gahunda izaba ikomeje. Minisiteri y’Uburezi yasabye ababyeyi kudafata ibi byumweru nk’ikiruhuko, ahubwo bakabifata nk’igihe cy’ingirakamaro mu buzima bw’umwana.
Abarimu nibo bagize uruhare rukomeye muri iyi gahunda. Babanje guhabwa amahugurwa yihariye ku buryo bwo kwigisha amasomo y’ingenzi mu buryo bworoshye, bunogeye abana bafite ibibazo by’imyigire.

Iyi gahunda ibafasha no mu buryo bw’umwuga, kuko bunguka ubunararibonye mu kwigisha ku rwego ruri hejuru kandi ruhamye. Abayobozi b’amashuri nabo bazakomeza gukurikirana uko gahunda ishyirwa mu bikorwa, hanasesengurwa umusaruro wayo buri cyumweru.
Gahunda ya “Holiday Remedial” ni igikorwa cy’ingirakamaro cyerekana ko Leta y’u Rwanda ifite ubushake bwo guteza imbere ireme ry’uburezi kuva ku rwego rwo hasi. Ibi bigaragaza ko politiki z’u Rwanda mu burezi zashyize imbere uburezi bufite ireme kandi bungana kuri bose, aho umwana wese ahawe amahirwe yo kugera ku ntego ze.
Nk’uko MINEDUC yabivuze, intego si ugutegereza ko umwana atsindwa ngo abe ari bwo atangira gufashwa, ahubwo ni “kumufasha kugera ku rwego rumwemerera gutsinda n’abagenzi be atarinze gusibira .”
